umu amakuru- Hari abashobora kuba Abaminisitiri agahe gato | Umusingi

Hari abashobora kuba Abaminisitiri agahe gato

Please enter banners and links.

Ku wa 12 Kamena 2024, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yakoze impinduka mu bagize Guverinoma ndetse no mu buyobozi bwa bimwe mu bigo bikomeye, ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga.

Mu bashyizwe mu myanya harimo abinjiye muri Guverinoma bwa mbere cyangwa bayigarutsemo hakaba n’abari bayirimo bahinduriwe imirimo.

N’ubwo harimo amwe mu mazina umuntu yavuga ko ari mashya mu yinjiye muri Guverinoma, mu by’ukuri mu matwi ya benshi si mashya kuko basanzwe bafite ibigwi bikomoka ku mirimo itandukanye bagiye bakora.

Amb. Olivier Nduhungirehe yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, asimbura Dr Vincent Biruta wari umaze igihe muri uyu mwanya, Consolee Uwimana agirwa Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, asimbuye Dr Uwamariya Valentine wagizwe Minisitiri w’Ibidukikije.

Dr Vincent Biruta yagizwe Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu. Mu zindi mpinduka zakozwe Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc wari usanzwe ari Minisitiri w’Ibidukikije yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Yusuf Murangwa wari usanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), agirwa Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi. Ubuyobozi bwa NISR bwahawe Ivan Murenzi.

Yusuf Murangwa wari usanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), yagizwe Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi

Amb. Olivier Nduhungirehe yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane

Mutesi Linda Rusagara wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Agaciro Development Fund we yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ishoramari rya leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi

Dr Vincent Biruta utinze muri Guverinoma akaba akomokamu Ishyaka rya PSD yagizwe Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu

Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc wari usanzwe ari Minisitiri w’Ibidukikije yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo

Olivier Kabera yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo. Mutesi Linda Rusagara wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Agaciro Development Fund we yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ishoramari rya leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Aimable Havugiyaremye yagizwe Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano n’Iperereza (NISS). Maj Gen Joseph Nzabamwita wari usanzwe muri uyu mwanya yagizwe Umujyanama mukuru mu by’umutekano mu biro bya Perezida wa Repubulika.

Angelique Habyarimana we yagizwe Umushinjacyaha Mukuru. Ronald Niwenshuti yagizwe Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, asimbura Ruganintwali Pascal. Ronald Niwenshuti azaba yungirijwe na Innocente Murasi.

Fulgence Dusabimana yagizwe Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ibikorwaremezo.

 

 

Nyuma y’uko bamwe bahawe imirimo mishya kandi hateganijwe amatora y’umukuru w’Igihugu bivuze ko nyuma y’amatora Perezida Kagame uhabwa amahirwe yo gutsinda abo bahanganye mu matora azongera ashyireho Guverinoma nshya bivuze ko aba bahawe imyanya bashobora kutagaruka muri Guverinoma nshya ya nyuma y’amatora.

N’iyo Perezida Kagame yatsindwa n’ubwo bigoye uwamutsinda nawe yashyiraho Guverinoma ye nshya azakorana nayo bivuze ko rero mubahawe imirimo mishya bamwe bagiye gukora amateka yo kuba abaminisitiri igihe gito kitegeze ukwezi cyangwa ukwezi kumwe.

Abavugwa bashobora kuba aba Minisitiri igihe gito n’abashya binjiye muri Guverinoma kuko abenshi bari bayibayemo igihe kirekire.

Gatera Staney

1,189 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.