Opinion:Ibyanenzwe mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri byaraye bitangajwe,Uwabakata umushahara ntibakongera gufata ibyemezo bikakaye
— February 20, 2021
Please enter banners and links.

Ndabasuhuje abakunda gusoma Opinion zanjye nkuko bisanzwe uyu munsi ndashaka kuvuga kubyo numvise banenga mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri byaraye bitangajwe Kuwa 19 Gashyantare 2021.
Sindibuhere kure kuko icya mbere abantu banenze bikandikwa ku mbuga nkoranyambuga aho banenze iyi myanzuro ku kibazo cy’abantu bemerewe gushyingiranwa kandi ingendo zijya mu Ntara zitemewe.
Inama y’Abaminisitiri yari gusobanura ku ubukwe cyangwa abashaka gushyingirana bagomba kuba ari abo mu Karere kamwe cyangwa ari abakire kuko hari abadafite ubushobozi bwo gukodesha imodoka.
Abakire bashobora gukodesha imodoka bakajya mu Ntara bagakora ubukwe ariko abakene ubundi bari kwishyura Coaster bagatega bakaza mu bukwe ariko ibyo ntawamenya niba Abaminisitri baratekereje ku bakene batishoboye kandi bafite uburenganzira bwo gushyingiranwa.
Ikindi ni uburyo bavuze ko gahunda zose zizajya zifunga saa kumi nebyiri za nimugoroba ariko bakavuga ko Restora (Restaurants)zizajya zikomeza gutanga take away kugeza saa mbiri ibi abacuruza Restora bakaba batasobanukiwe uburyo bazaba bafunze saa kumi nebyiri kandi bagakomeza gutanga take away kandi hafunze.
Abantu benshi n’ubundi iyi myanzuro bakaba batayishimiye nkurikije ibiba byandikirwa ku mbuga nkoranyambaga nka twitter na Facebook ndetse na Whatsapp kuko abantu bavuga ko bagiye kwicwa n’ubukene bwo kudakora.
Abashoferi batwaraga imodoka zijya mu Ntara ,abakozi bakoraga muri izo agency zitwara abagenzi mu Ntara n’abandi bantu bari batunzwe no gukora hirya no hino mu Turere abo bose ubu babayeho nabi.




Hari undi munyamakuru twaganiriye mu kiganiro mushobora gukurikirana kuri Umusingi TV avuga ko Abaminisitiri bakwiye kubakata imishahara yabo igahabwa abamerewe nabi ko bamaze ukwezi badahembwa batakongera gufata ibyo byemezo bikakaye.
Abantu nanone bibaza uko abafite inguzanyo za bank zizishyurwa kandi bikorera nta mushahara bafite ngo wenda bakomeze babakate cyangwa hari abavuga ko bazishyura iki amazu y’abandi batajya gukora?
Abandi nabo bakibaza icyo bazishyura imisoro ,ibyo byose bikaba byari bikwiye ko bikurwaho byibuze abantu bagasigara barwana no kubona icyo kurya ariko mu gihe bagaishakisha icyo kurya na nyiri byondo nkuko babyita muri iki gihe nawe akaba aje kwishyuza ayinzu bikarushaho gukomera.
Nta kintu kiza nko kubona abaturage bishimye ariko mu gihe hari ibibabaje kandi badafite uwo batakira n’ikibazo gikomeye ,byibuze niba bari bafunguye Intara abantu bagashobora kwishugurikira bashaka icyo kurya no kwishyura amazu y’abandi n’imisoro bavuga.
Ubushize ubwo imyanzuro yasohokaga Restora zigakomeza gufungwa ariko Salon zogosha cyangwa zikora imisatsi y’abagore zo zigakora wasangaga abantu bibaza ni gute Restora zifungwa Saloon zo zikemererwa gukora kandi nazo zijyamo abantu benshi ,ibi bikaba byaranenzwe cyane ko bamwe babuzwa gukora abandi bakemererwa.
Nkuko bisanzwe ibi biba ari ibitekerezo byanjye ntibivuze ko uko numva ibintu n’undi ariko agomba kubyumva muri society izi cyangwa ifite Demokarasi abantu batekereza bitandukanye kandi buri umwe ibitekerezo bye bikubahwa.
Icyo nshimira abaturage ni uko bumvira inzego z’ubuyobozi gusa n’ubwo hari ibyo baba banenga mu byemezo bibafatirwa ibyo n’ibisanzwe kunenga no gushima ariyo mpamvu natwe twandika tuba twumva ibivugwa hirya no hino tukandika kugirango abayobozi bacu nibabisoma bajya bamenya ibitagenze neza kugirango bivugururwe ari nabyo tuba tugamije kugirango bamenye ibyo abaturage banenze bikosorwe cyangwa hagire igikorwa kugirango abaturage banyurwe cyangwa bishimire ubuzima barimo.
Erega kunenga sibibi nta n’umuntu uba akwiye kubizira kuko bituma hari ibihinduka kuko ushobora gusanga hari abatazi ko hari abantu baburara kandi nabo bakeneye kubaho kandi Leta ifite inshingano zo kubitaho kuko ibatereranye wasanga bateje ibindi bibazo n’iyo mpamvu tuba twifuza ko ibintu bikorwa neza.
Nkuko bisanzwe ni ukuganira ibidufasha kubaka igihugu kandi nshima ko mujya munyandikira mumbwira uko namwe mu byumva n’ubu haramutse hari ushaka kunyandikira yandikira kuri email yanjye stanleygatera@gmail.com cyangwa mukampamagara kuri 0783664450 cyangwa no kuri Whatsapp.
Gatera Stanley
3,467 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Opinion: Ese umuntu utarayoboraho Umudugudu ni gute ashaka kuba Perezida w’Igihugu?Bagabanye kudusuzugura
Aratabaza kubera gusenyerwa n’amazi aturuka mu isoko no mu ruganda
Opinion:Nturi uwa mbere nturi uwa 2 nturi n’uwa 3 bamaze kwicara muri iyo ntebe,ARJ ntabwo ari akarima kawe(Vedio)
Umunyamakuru Shyaka Kanuma wa Rwanda Focus yafunguwe arangije umwaka muri gereza
Champions League: Amakipe ahabwa amahirwe yo gutwara igikombe uko yatomboranye ,Real Madrid na Manchester City, FC Barcelone na Napoli,Liverpool isigaye iryana izahura na Atletic Madrid
Leave a reply