umu amakuru- Zari ukunzwe cyane yerekanye undi mugabo wa 12 bakundana | Umusingi

Zari ukunzwe cyane yerekanye undi mugabo wa 12 bakundana

Please enter banners and links.

Zari ukunze kwiyita The Boss lady ku munsi w’abakundanye yerekanye undi mugabo ubu bari mu rukundo akaba ari uwa 12 bamaze gukundana.

Zari ukunzwe cyane mu bihugu bya East Africa akaba afite abana 5 babiri akaba yarababyaranye na Diamond Ptanimuz wo muri Tanzania abandi 2 akaba yarababyaranye n’uwari umugabo we byemewe witwaga Ssemwanga Ivan witabye Imana hanyuma amakuru akavugwa ko yari afite undi mukobwa yabyaye cyera akiri umukobwa ariko atajya amwerekana.

Uyu mugabo mushya uri mu rukundo na Zari abantu bakaba bavuga ko nawe batazamarana igihe kirekire bakundana nyuma y’uko ku rutonde rw’abagabo bamaze gukundana nawe bagera kuri 11 ariko we akaba avuga ko ntacyo bimubwiye n’iyo batatindana mu rukundo cyangwa bagatinda ntacyo bimubwiye.Zari yagize ati “Abantu benshi baba bashaka kukubona muri za group za whatsapp kandi njye sindi muri abo bantu .Ndishimye nibirangirira mu marira wowe uzababara he?uzahomba iki?”.

Zari yanditse umukunzi we amwita Mr Man ndetse yongeraho Dark Stallion akaba yari amaze iminsi yifotoranye nawe ariko akagerageza guhisha isura ye akagaragaza ibindi bice byose ariko ku maso ye utahabona kugeza ku munsi w’abakundanye aribwo yamugaragaje.

Mu minsi ishize nanone hari undi mugabo bakundanye ariko ntibamarana kabiri witwa Kingbaearibwo Zari yari yavuze ku ibyo gukundana agiye kuba abihagaritse ariko ubanza agira urukundo muri we dore ko ari na mwiza ateye neza kandi akundwa n’abagabo benshi.

 

 

773 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.