umu amakuru- Opinion:Amavubi arakina uyu munsi na Togo ariko aratsinda cyangwa aranganya ko aribyo tumenyereye?Mashami akeneye kwiyerekana aho ruukomeye | Umusingi

Opinion:Amavubi arakina uyu munsi na Togo ariko aratsinda cyangwa aranganya ko aribyo tumenyereye?Mashami akeneye kwiyerekana aho ruukomeye

Please enter banners and links.

Uyu munsi Ikipe y’Igihugu Amavubi irakina umukino ikeneye gutsinda byange bikunde umukino iri bukine na Togo uyu munsi tariki 26 Mutarama 2021 saa tatu z’Ijoro ariko icyo nibaza iratsinda? .

Nkunda kwandika ibitekerezo byanjye (Opinions)ku ikipe y’Igihugu Amavubi ku ngingo zitandukanye kuko nigeze kwandika nsaba akazi ko kuyitoza kuko icyo gihe yatozwaga n’Abazungu babahemba akayabo k’amafaranga kandi igahora itsindwa.

Icyo gihe nanditse nsaba ko aho guha amafaranga menshi umunyamahanga kandi ikipe igahora itsindwa ibyiza nuko nanjye akazi ko kuyitoza nagashobora kuko gutsindwa nanjye nabishobora ndetse wenda nkajya nganya.

Nagize Imana igitekerezo cyanjye kirumvikana nkuko njya mbabwira ko tujye inama twungurane ibitekerezo bigamije kubaka n’ubwo akazi nasabye batakampaye byibuze bagahaye umunyarwanda mugenzi wanjye byibuze amafaranga yasohokaga igihugu ubu aguma mu gihugu.

Gusa hashize igihe iyi kipe yacu idatsinda cyokora ntiheruka gutsindwa ariko ihora inganya kandi banyarwanda bakeneye guserebura intsinzi bityo njye nkaba nsaba Imana ko idufasha tugatsinda bityo n’umutoza Mashami agashimirwa ko azamuye ikipe y’Igihugu kuko yasubiye inyuma cyane nko mu myaka 10 ishize cyangwa irenga ikipe yasubiye inyuma cyane.

Hari ibintu njya mbona nk’umunyamakuru ukurikirana ibibera mu gihugu cyacu nahandi mu bindi bihugu nkifuza ko ibibera ahandi byiza natwe twabikora kuko twigira ku bandi nkuko abazungu bavuga ngo we learn by others bityo nkaba nibaza impamvu tutagira abahoze ari abakinnyi bafite izina nka ba Gatete Gimmy ba Desire n’abandi bawukinnyi bigakunda ku buryo nk’ubu bakaba bifashishwa bakaganiriza abakinnyi bakabategura mu mutwe kugirango batsinde aho bikenewe.

Nabonye ba Samuel Etoo n’abandi bakinnyi bari bakomeye bajya kuganiriza abakinnyi bakinira ikipe ya Cameroon ariko baba bashaka ko ikipe itsinda nkaba nibaza impamvu mu Rwanda tutabona abakinnyi nkaba Gatete n’abandi bajya kuganiriza ikipe mu bihe nk’ibi dukeneye intsinzi.

Reka ndekere aho uyu munsi sinshaka kwandika byinshi nzandika ejo nyuma yo kubona uko biri burangire icyo nshaka hano uyu munsi ni uko dufatanya gusengera ikipe yacu igatsinda kandi ni dutsinda izagera Final bityo twese dufatanye dusenge ejo tuzahure twishimira intsinzi.

Uwashaka kunyandikira nkuko bisanzwe email yanjye gaterastanley@gmail.com .Nanze kwirirwa njya mu mibare myinshi aho imwe itsinze mu itsinda byagenda gute indi itsinze byagenda gute kuko itsinda ririmo Morroco ,Amavubi ,Uganda na Togo.

 

1,959 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.