umu amakuru- Breaking News:Urugo rwa Bobi Wine uhanganye na Perezida Museveni mu majwi y’ibyavuye mu matora rwafashwe n’igisirikare | Umusingi

Breaking News:Urugo rwa Bobi Wine uhanganye na Perezida Museveni mu majwi y’ibyavuye mu matora rwafashwe n’igisirikare

Please enter banners and links.

Amakuru agera ku kinyamakuru Umusingi nkuko mubizi kibagezaho amakuru mu bihugu bitandukanye ubu bikaba bivugwa ko Bobi Wine uhanganye na Perezida Museveni muri Uganda urugo rwe ubu ruyobowe n’igisirikare.

Bobi Wine abinyujije ku rukuta rwa twitter ye yavuze ko igisirikare cyasimbutse igipangu cy’urugo rwe bakinjiramo ari benshi bakaba aribo bahacunga umutekano.

Ibi bibaye nyuma y’uko uyu munsi Bobi Wine yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru akabwira itangazamakuru ko yatsinze umunyagitugu Museveni ati “Abaturage ndabashimira ko batoye neza kandi twatsinze umunyagitugu Museveni bityo nkaba mbasaba ko mutakwemera ibyo baributangaze bavuga ko Museveni yatsinze”.

Mu matora y’umukuru w’Igihugu cya Uganda yabaye ku munsi w’ejo Perezida Museveni akaba ari we kugeza ubu urusha abandi uko bose biyamamaje ari 11 kuko afite 61% mu gihe Bobi Wine ari we umukurikira n’amajwi 28% abandi bafite atagera kuri 5 kuko hari n’abafite 0 n’ibice.

Biravugwa ko igisirikare kwinjira mu rugo rwa Bobi Wine ari ukugirango amajwi y’agateganyo aributangazwe adateza imyigaragambyo kuko birakekwa ko ashobora guhamagarira abaturage kwigaragambya.

Abantu benshi bifuza ko amatira yajya aba mu mutuzo kandi akarangira neza cyane cyane muri Uganda iyo amatora yegereje hakunda kuba akaduruvayo abantu bakicwa abandi bagahunga umujyi kubera uba ucunzwe cyane n’igisirikare ibibunda byarutura bizenguruka umujyi.

Ariko usanga abantu benshi bashyigikiye Perezida Museveni kubera uruhare rwe mu Karere k’ibiyaga bigari kuko ari mu bafashije ibibazo bya Sudan na Sudan y’Epfo gukemuka ,Afasha ibibazo by’u Burundi ubwo hakorwaga Coup d’Etat na mbere yaho ,Afasha u Rwanda n’ibindio bihugu bitandukanye akaba azwiho ubunararibonye aribyo bimufasha gutsinda amatora ariko ubundi iyo aba undi Bobi Wine yari kumutsinda.

Icya ibitangazamakuru byinshi byanditse ibyashoboye kuvugisha abaturage mu matora wasangaga abaturage bavuga ko ikibazo ari ibura ry’akazi abandi bakavuga ko barambiwe Museveni kandi ibyo ntibyakuraho umuntu nka Museveni.

Muhungu John-Kampala

2,643 total views, 5 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.