Hari abibeshye ku bihembo HDI yahembye abanyamakuru bavuga ko abahembwe batatanze inkuru, hari ibyo abanyamakuru banenze.
— December 18, 2020
Please enter banners and links.

Kuwa 11 Ukuboza 2020 nibwo Healthy Development Initiative (HDI) umushinga ukora ibijyanye n’ubuzima mu Rwanda batanze ibihembo ku banyamakuru bandika inkuru z’ubuzima ariko nyuma yo gutanga ibihembo hari ibyavuzwe bituma Ikinyamakuru Umusingi gicukumbura kumenya ukuri.
Bamwe mu banyamakuru bari bitabiriye uwo muhango wo guhemba abanyamakuru wabereye muri hotel imwe muri Kigali baje bitonganya abandi barakaye cyane bavuga ko biriya atari uguhemba abanyamakuru ahubwo ari uburyo ibigo byinshi bisigaye bikoresha kwibonera amafaranga.
Abandi baje bavuga ko HDI yahembye abanyamakuru batatanze inkuru ko n’abakemurampaka (Judges)batahuye ngo bahitemo inkuru zizahembwa bituma Ikinyamakuru Umusingi nkuko mumaze kubimenyera ko aricyo cyonyine mu Rwanda gikora inkuru zicukumbuye bityo bituma dushakisha amakuru y’ukuri kugirango abantu koko bataba barahembye inkuru za baringa.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kumenya Abakemurampaka maze kimenya ko uwitwa Paul Mbaraga umwarimu wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda ko ari umwe mu bakemurampaka maze tumubaza niba koko ari umukemurampaka muri HDI maze arabyemera bityo dukomeza kuganira nawe kugeza ubwo twamubajije niba yari ahari mugukemura impaka no guhitamo inkuru zizahembwa na HDI maze agira ati “Naraje rwose turaterana njye n’abagenzi banjye nkuko bisanzwe tukareba inkuru yabaye nziza ariko hari ibyo tuba tugenderaho bitandukanye mu guhitamo inkuru iruta izindi kuko ziba ari nyinshi ariko twarakoze”.
Ikinyamakuru Umusingi cyabajije Umuyobozi wa HDI Dr Kagaba ibivugwa nyuma yo gutanga ibihembo ku banyamakuru ko hari abavuze ko bashobora kuba bahembye bamwe mu banyamakuru batatanze inkuru ndetse tumubaza ikintu cyarakaje abanyamakuru cyo kujugunya Certificate hasi ngo buri umwe akajya kwishakira iye kandi ziba zatwaye amafaranga maze ati icyo gihuha wakivanye he?.

Dr.Kagaba Aflodis umuyobozi mukuru wa HDI

Dr. Kagaba yakomeje agira ati “Niba koko ushaka gucukumbura ukuri ngiye kuguha nimero ya Telephone y’umuntu uze aguhe amakuru yose ushaka wandikiye ibintu bifite ukuri kuko nk’abantu baba bazanye igihuha nk’icyo sinzi aho baba bagiye kuko ndabyumva nkumva biteye umujinya ariko ntawamenya hari igihe nanjye ushobora kumenya amakuru ntazi bikamfasha”.
Nimero yaduhaye uwitwa Juliet Karitanyi twavuganye nawe atubwira kujyayo n’ubwo twagiyeyo akatubwira ko yagiye gufata ifunguro turategereza turarambirwa biba ngombwa ko tugenda tutabonye amakuru twashakaga ariko bucyeye turongera tubwira Dr Kagaba ko umuntu yaduhaye nta makuru yaduhaye.
Byabaye ngombwa ko atubwira ngo tugaruke aduha nimero za Telephone z’undi witwa Mutoni Brendah ati uwo araguha amakuru yose ushaka.
Mutoni Brendah yaduhaye amakuru yose twashakaga ndetse anatubwira ku kibazo cyo kujugunya hasi Certificate z’abanyamakuru nkuko bamwe bari barakaye bavuga ko ari agasuzuguro maze atwereka Emails z’abantu batsinze ndetse zimwe araziduha kuri email y’ikinyamakuru mu rwego rwo kwereka abantu ko ibivugwa ari ibihuha.Mutoni yagize ati “Urumva gutanga ibihembo hari ababa batabyishimiye ntibabura kuvuga ariko tukweretse ukuri kose igihe buri munyamakuru yohereje inkuru ye n’ibyagenderwagaho mu guhitamo inkuru byose tubikora kumugaragaro pe”.
Ku kijyanye na Certificate yavuze ko bahamagaraga ugomba guhabwa certificate dore ko buri wese watanze inkuru yagombaga kuyihabwa ariko ngo hari urusaku abantu banyoye batumva bazishyira ahantu ku meza nabo bahicaye buri munyamakuru akaza agafatamo iye bageze aho barazihakura kuko hari abazaga bavuga ko bashaka kuzitwarira abataje biba ngombwa ko bababwira ko bazaza kuzifata ku biro bya HDI undi munsi kandi impamvu buri uwatanze inkuru yahawe certificate ni mu rwego rwo guha agaciro no kumuzirikana imbaraga n’umwanya we aba yakoresheje.
Umwe mu banyamakuru baganiriye n’ikinyamakuru Umusingi utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Kuki bahora bahemba ibinyamakuru bimwe bya Leta cyangwa ibikora propaganda ya Leta ubundi bagiye babahamagara bonyine bakabahemba?ikibabaje ni uko n’urwego rw’abanyamakuru RMC rwari ruri mu bafatanije mu gutegura ibyo bihembo.Twe abigenga ni ryari tuzumva natwe twahembwe ko dukora inkuru zivugira rubanda ariko tutagira abaduhemba”.
Gatera Stanley
2,462 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana.
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Biravugwa ko bamwe mu banyarwanda bari barashoye imari muri Uganda byabakomeranye bagiye kujyanwa mu Nkiko kubera imitungo
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply