umu amakuru- Ibyo Perezida Kagame yavuze ku bihugu bituranye n’u Rwanda aho amazina y’Ibihugu nka Uganda na Tanzania atayavuze akavuga u Burundi na DR Congo, N’ibyo yavuze kuri Rusesabagina. | Umusingi

Ibyo Perezida Kagame yavuze ku bihugu bituranye n’u Rwanda aho amazina y’Ibihugu nka Uganda na Tanzania atayavuze akavuga u Burundi na DR Congo, N’ibyo yavuze kuri Rusesabagina.

Please enter banners and links.

Kuri uyu munsi tariki 21 Ukuboza 2020 Perezida wa Repubulika w’u Rwanda Paul Kagame yagejeje ku banyarwanda ijambo uko umutekano ndetse n’ubuzima igihugu kirimo.

Perezida Kagame yagiye avuga ku ngingo zitandukanye harimo Ubuzima ,Uburezi ndetse avuga ku mutekano aho yavuze ko ikibazo ubu kiri ku gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi ariko avuga ko hari ibiganiro hagati y’Ibihugu byombi kandi ko bizatanga umusaruro.

Ku gihugu cya Congo Perezida Kagame yavuze ko ibibazo byinshi hagati y’u Rwanda n’icyo gihugu cya Congo byakemutse hasigaye ducye cyane akaba yavuze ko aho icyo gihugu gishyiriyeho ubuyobozi bushya bakoranye neza ibibazo byinshi biracyemuka.

Perezida Kagame yavuze ku mutekano mu majyaruguru y’Igihugu hari igihugu cya Uganda ariko ntiyigeze avuga izina Uganda kandi abantu benshi bari biteze ko avuga ku kibazo cya Uganda n’uRwanda kuko corona virus yaje n’ubundi imipaka ifunze kubera ibibazo bya politike hagati y’ibihugu byombi ariko yavuze ko habaye ibiganiro ndetse bigeze kure kandi ko bizakemuka ati “Nabo bazamenya ko iyo dufite umutekano nabo bakwiye kuwugira”.

Perezida Kagame

Kuri Tanzania nayo ntabwo yayivuze mu izina nkuko yavuze u Burundi na Congo kandi muri politike bifite icyo bivuze kuvuga izina ry’igihugu runaka uvuga ku bijyanye n’umutekano ariko muri rusange Perezida yavuze ko igihugu gihagaze neza.

Ku kibazo cya Rusesabagina Paul Perezida Paul Kagame yasubije uwari wakibajije avuga ko amahanga akomeje gusaba ko ubwe Perezida afungura rusesabagina maze avuga ko abo bose ibyo bavuga hari ubutabera kandi umuntu wese ufite ibyo ashinjwa Ubutabera nicyo buberaho bategereze icyo ubutabera buzahitamo bukurikije ibyaha ashinjwa birimo ibitero byahitanye abantu kuko n’imiryango y’ababuze abantu babo bakeneye ubutabera.

Rwego Tony

2,739 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.