umu amakuru- Opinion:Abanyamakuru twitegure nyuma yokubwirwa kwandikisha Youtube ko na twitter ,instagram na Facebook ko bizandikishwa?. | Umusingi

Opinion:Abanyamakuru twitegure nyuma yokubwirwa kwandikisha Youtube ko na twitter ,instagram na Facebook ko bizandikishwa?.

Please enter banners and links.

Mbanje gusuhuza abakunzi b’ikinyamakuru Umusingi kandi mbifuriza Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2021 twirinda Corona Virus ndetse tuyirwanye twirinda kugirango umwaka wa 2021 uzatubere mwiza kuko uyu waraduhombeye kubera COVID 19 n’ubwo twari tuwitezeho ibyiza byinshi.

Nkuko bisanzwe rero ndashaka kubagezaho igitekerezo cyanjye nkuko dusanzwe tubigenza iyo hari ikibazo abantu batavugaho rumwe nanjye mbagezaho uko mbyumva nk’umunyamakuru ndetse nk’umunyarwanda kuko mbyemerewe n’amategeko gutanga ibitekerezo byanjye uko mbyumva ariko ngamije kubaka igihugu cyacu.

Muri iyi minsi hari ikibazo gikomeye aho urwego rw’Abanyamakuru bigenzura nkuko bamwe barwita ariko njye ntabyemera kubera ko abayobozi b’urwo rwego bafata ibyemezo abanyamakuru batabizi nkumva rero nta kwigenzura guhari.

Uru rwego rwiyita ko ari urw’Abanyamakuru bigenzura (RMC)ruherutse kubwira abantu bafite imbuga za Youtube ko bazandikisha muri urwo rwego rukajya rushobora kuzikurikirana cyangwa kuzikurikirana ibyo zitangaza ariko nk’ibaza ko Youtube ari social Media cyangwa imbuga nkoranyambaga nka twitter na Faceboo ndetse na za Instagram n’izindi nazo abafite Youtube zizandikwa muri RMC?.

Ubundi ibintu byose haba hari itegeko rivuga ikintu runaka uko kizakorwa n’utazagikora ibihano azahanishwa bigatuma nibaza niba RMC ifite itegeko ikoresha kubwira abantu kujya kwandikisha Youtube channels niba nazo zigiye gufatwa nk’ibinyamakuru n’ibyo tutaramenya.

Ubundi abanyamategeko bakwiye kurega uru rwego kuko n’ibyo rukora bitubahiriza amategeko kuko abayobozi barwo manda yabo yararangiye ariko bakomeza kugundira ubutegetsi sinzi inyungu bafite zituma bagundira ubutegetsi kuko umuyobozi w’urwo rwego aherutse kuvuga ko harangiye itariki ariko manda itararangira kandi ko impamvu badasimburwa ngo hari ibyo bagikora bashaka kuzagenda birangiye.

Muri icyo kiganiro yagiranye na Reak talk namaze kumva icyo kiganiro ndaseka hahahaha kuko birasekeje kumva umuntu abantu bubaha avuga ngo itariki n’iyo yarangiye ariko manda ntirarangira kandi ngo hari ibyo bagikora bashaka kubanza gusoza hanyuma se abazabasimbura ntibabikora ?.

Hanyuma Youtube kuyandikisha wenda birashoboka ariko ahandi mbere yo gukora ibintu nk’ibyo bisaba kwigisha abantu cyangwa guhugura abantu ukabumvisha uburyo icyo kintu kigiye gukorwa n’ingaruka zirimo cyangwa ibyiza birimo.

Ntabwo byumvikana ukuntu wandikisha Youtube kandi ari ikigo kigenga gitanga bitashoboka ko wandikisha services z’ikigo cy’undi muntu kuko ibihugu byose bisinya amasezerano na Google gukoresha services za google ubwo rero google n’iyo ifite uburenganzira bwo kumenya Youtube ikora ibitajyanye n’ibyo ishaka kuko iyo ukoze ibijyanye n’ibitari mu murongo wayo Video bayikuraho cyangwa bakakwangira ko ijyaho.

Ahubwo RMC n’ubwo ikora ibitemewe n’amategeko itagira ubuzima gatozi ndetse bikaba bitangaje kubona ikigo kitagira ubuzima gatozi gitanga ibyangombwa ariko bakiganye igihugu cya Uganda kuko Uganda bandikiye Google bayisaba gufunga Youtube runaka ariko Google ntabwo yapfa kubemerera kuyifunga kuko ibinjiriza ariko barasesengura bashingiye ku birego baba bayandikiye bakaba bayifunga cyangwa bakanga.

Nkuko natangiye mbibabwira iki kiba ari igitekerezo cyanjye uko mbyumva ni uko mbibona ku kibazo kiba gihari bityo haramutse hari undi ufite uko abyumva yanyandikira tukajya inama tukungurana ibitekerezo twubaka igihugu cyacu ,uwashaka kunyandikira Email yanjye ni stanleygatera@gmail.com.

2,075 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.