umu amakuru- Uwabaye Miss Rwanda Meghan ashobora kuba ari we wasimbuye Aurore ku bwiza. | Umusingi

Uwabaye Miss Rwanda Meghan ashobora kuba ari we wasimbuye Aurore ku bwiza.

Please enter banners and links.

Hatowe aba Miss Rwanda benshi barimo abitwa Bahati Grace ,Kundwa Doriane,Mutesi Jolly , Mutesi Aurore Kayibanda  ,Akiwacu Kolombe,Liliane Iradukunda ,Naome n’abandi benshi ariko muru abo boss uvugwa mwiza kurusha abandi ni uwitwa Mutesi Kayibanda Aurore.

Ubu nyuma yo kubona amafoto ya Miss Nimwiza Meghan ku mbuga nkoranyambaga no mu kiganiro n’abanyamakuru hari abatangiye kuvuga ko Miss Meghan yabaye mwiza cyane ku buryo bavuga ko yasimbuye kuri uwo mwanya uwitwa Miss Mutesi Kayibanda Aurore kuko niwe bajyaga bavuga ko ari we Miss w’ibihe byose.

Hari umwe mu bakunzi b’imyidagaduro ariko utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Miss Meghan Nimwiza nk’izina rye ndabona yarabaye mwiza cyane ku buryo mbona ubu aruta Miss Mutesi Aurore Kayibanda kuko niwe twajyaga tubona ari we Miss w’ibihe byose ariko nabonye Meghan ari mwiza cyane ku murusha”.

Uyu yakomeje avuga ko na Miss Naome ari mwiza afite inyinya nziza ariko aza inyuma ya Miss Meghan na Aurore kuko abo babiri nibo bakobwa beza babaye ba Miss kurusha abandi wenda na Liliane yakurikiraho na Bhati Grace abandi n’ibisanzwe.

Miss Meghan Nimwiza ubu ukora mu kigo gishinzwe gutegura Miss Rwanda ndetse akaba yarabaye mwiza kurusha igihe yatorwaga kuko ubu abamubonye bemeza ko yabaye mwiza cyane ndetse mu kiganiro n’abanyamakuru yasubizaga neza ibibazo yabazwaga nk’uwari uhagarariye icyo kigo cya Rwanda Inspirational Back up.

Miss Meghan ubwo yatorwaga

Ubu uko asa

 

Miss Aurore Mutesi Kayibanda

Ubu harimo gutegurwa igikorwa cyo gutora Miss Rwanda 2021 ariko kubera Corona Virus ikomeje guteza ibibazo bikaba bishoboka ko idashobora kubera igihe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru gitegura Miss Rwanda Naome Miss Rwanda ucyuye igihe akaba atari ahari nyuma yo kumva amakuru yavugaga ko akimara gutorwa yanze gukorana na Rwanda Inspirational Back up ndetse n’amafaranga yagombaga kujya ahembwa ntiyayahembwe kuko ngo yahisemo kwikorera ku giti cye ndetse abantu bakaba bategereje kureba ku munsi wo gutanga ikamba azaba ahari cyangwa akagira icyo avuga ku bivugwa ko yaba yaratswe ikamba mu ibanga n’ubwo muri icyo kiganiro n’abanyamakuru Meghan yabivuzeho yemeza ko nta kibazo bafitanye nawe.

Noella

3,425 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.