Opinion:Imisonga y’abanyamakuru y’ubukene hagiye kwiyongeraho kuyoborwa n’abo batitoreye ,Iyo n’iyo Demokarasi mu Rwanda?
— November 2, 2020
Please enter banners and links.
Nkuko bisanzwe mumaze kubimenyera iyo hari ikintu numva kigiye gukorwa nabi cyangwa cyakozwe nabi mbagezaho igitekerezo cyanjye uko mbibona hanyuma namwe mukambwira uko mubyumva.
Kuri ubu hari ibintu bitangaje birimo gukorwa mu itangazamakuru ariko bigamije kongera imisonga ku banyamakuru bigenga aho RMC urwego rw’abanyamakuru bigenzura rurimo gukora ibyo bita amavugurura cyangwa reforms ariko zibangamiye abanyamakuru bigenzura.
Mbere na mbere ibi bintu nibiramuka byemejwe kuko RMC igenda ifata abanyamakuru bacye ikabakoresha inama kugirango ijijishe izavuge ngo imyanzuro izafata izavuge ko ari abanyamakuru babyiyemereye ariko njye kugiti cyanjye ndabyamaganye kandi bizakomeza gushyira u Rwanda mu bihugu bikandamiza itangazamakuru n’ubwo n’ubundi rwari mu bihugu birikandamiza ariko ubu bizaba too worse.
Ikibazo ubu gihari gihangayikishije abanyamakuru ni uko bayobowe n’abantu manda yabo yarangiye kandi ubundi urwego rw’abanyamakuru rushyirwaho twavuze ko abayobozi bazajya bahabwa manda y’imyaka 3 ubu bakaba bari muri gahunda zo kubikuraho kugirango amatora aveho ngo bajye bishyiriraho uwo bashatse.
Ibi nibigaragaza ko hari abantu bashaka guteza ibibazo amahanga akomeze kuvuga nabi igihugu ,ubundi gutora bitwaye iki?n’ubundi ko dutira uwo batekinitse agakora ibyo bashaka gutora bitwaye iki?.
Chairman wa RMC Barore Cleophas
ES wa RMC Mugisha Emmanuel
Ese ubu abanyamakuru bazajya bandika banenga inzego zidakora neza n’izabo zidakora neza?ese abashaka guhindura imikorere ibangamiye abanyamakuru barashaka ko urwego rw’abanyamakuru rusenyuka ?kuko nta kuntu inzego zose mu gihugu zizajya zitora ariko izabanyamakuru ntizitore kandi ntabwo twiteguye kuyoborwa bujiji n’iyo mpamvu njye mbyamaganye kumugaragaro.
Uru rwego rw’abanyamakuru bigenzura rwakomeje kunengwa cyane n’abanyamakuru kubera imiyoborere mibi ndetse aho byavuzwe ko rushobora kuba rufite abandi rukorera batari abanyamakuru kuko ruramutse ari urwabo bakabaye bagira uruhare mu gufata ibyemezo bibareba ariko ubu ubuyobozi bw’uwro rwego rufata ibyemezo abanyamakuru batabigizemo uruhare.
Ingero n’inyinshi ariko mbere na mbere abanyamakuru nibo bakagiye batanga imisanzu yabo ikaba yavamo imishahara ihemba abakozi ndetse hakaba inama rusange ariko ubu ikitwa inama rusange barashaka kuyikuraho ndetse n’imisanzu ntitangwa ukaba wakwibaza ni nde uhemba abakozi b’urwo rwego?.
Uru rwego rujyaho abanyamakuru bari bemeje ko ikarita y’ubunyamakuru izajya imara imyaka 3 ikagurwa ibihumbi makumyabiri (20.000Rfw)ubihakana ambwire aho ibihumbi 20000Rfw byavuye byishyurwa ikarita ndetse iyo karita yamaraga imyaka 3 ariko ubu ubuyobozi bwa RMC bukaba bwarayigabanije ubu imara umwaka umwe ariko ikiguzi gisigara ku bihumbi 20.
Iyi n’iyo misonga ikomeje gusongwa abanyamakuru kuko kubafatira ibyemezo bikomeza kubagora gukora akazi kabo aho kuborohereza aribyo basanga basongwa imisonga aho kubashakira ibyabafasha kwiteza imbere nk’abandi banyarwanda.
Ubundi amashyirahamwe akorana na za Bank aribyo twe abanyamakuru twifuza ko abatuyobora badukorera bityo abanyamakuru bakiteza imbere nabo ariko ibyo byarananiranye none barashaka ko inama rusange ikurwaho amatora akavaho ubwo se iyo miyoborere iracyabaho?ibi twiteguye kugana urukiko tukarega abantu bashaka kuzana iyo miyoborere idusubiza inyuma ndetse ishaka kutwangisha umwuga w’itangazamakuru.
Ubu nandika aya makuru nababwira ko ubuyobozi bwa RMC bwarangije manda yabo ariko banze kurekura ubuyobozi barabugundira nkaba nibaza inyungu bafite mukugundira ubuyobozi bakaba bashaka guhindura amategeko kugirango bakomeze bayobore.
Ibyo bakora byose bamenye ko bitemwe kuko manda yabo yararangiye kandi tuzabarega kwica amategeko n’ubwo bakorana na Legal Aide Forum ariyo yakabagiriye inama ko ibyo bakora bitemewe n’amafaranga bakoresha barimo kuyangiza bazayabazwa.Abantu bakora badahembwa ku kwezi ubuzima babayeho buragoye abenshi ntibabuzi ,uwo muntu yakora ubuvugizi bw’abaturage nawe atameze neza ?ese bo ni nde uzabakorera ubuvugizi?.
Abakobakoreye ubuvugizi n’abo barimo kugundira ubutegetsi kuko mperutse kumva umuyobozi wa RMC mu kiganiro yagiranye na Youtube channel imwe hano mu Rwanda avuga ko manda yabo itarangiye ko itariki batoreweho ariyo yarangiye kandi ngo basanze batapfa gutegura amatora y’ababasimbura kubera ko hari imishinga bari batararangiza kandi ishobora kuzagora abazabasimbura ariko ibyo bivugwa n’abantu batize kuko n’abandi bose basimburwa baba bafite imishinga myinshi ariko ababasimbuye barayikomeza bakayikora.N’ibyinshi twakwandika ariko reka mbe mpiniye aha wenda tuzakomeza ubutaha kandi mbibutsa ko ibi ari ibitekerezo byanjye kandi haramutse hari ufite igitekerezo ashaka kuvuga kuri ibi byanye yanyandikira kuri email yanjye stanleygatera@gmail.com .Murakoze
Gatera Stanley
2,452 total views, 1 views today
Leave a reply