Mu bakandida biyamamariza kuyobora Uganda harimo uwo imodoka yapfiriyeho mu nzira ariruka kugera aho atangira ibyangombwa ariko baramwangira atwibutsa Mpayimana waje kuri moto.
— November 2, 2020Please enter banners and links.
Mu gihugu cya Uganda barimo kwitegura amatora y’umukuru w’igihugu azaba umwaka utaha mu kwezi kwa Gashyantare 2021 bityo uyu munsi ukaba wari umunsi wo kwemeza abakandida baziyamamariza kuyobora icyo gihugu.
Uyu munsi kuwa mbere tariki 2 Ugushyingo 2020 abakandida 5 barimo umugore nibo bagombaga kugeza ibyangombwa byabo kuri Komisiyo y’amatora muri Uganda kugirango isuzume niba bujuje ibyangombwa bityo uwitwa John Katumba umusore ukiri muto cyane akaba ari mubashaka gusimbura Perezida Museveni akaba yaje ageze mu nzira abashinzwe umutekano babanza kumuhagarika maze atangira kubatonganya ko barimo kumutinza.
John Katumba yavuye mu modoka ye kuvugana n’abashinzwe umutekano agiye gusubira mu modoka ye asanga ipine ry’imodoka ye umwuka washizemo kandi agomba kugera aho komisiyo y’amatora yateguye kwakira ibyangombwa byabo maze abura icyo gukora ahitamo kwiruka n’amaguru agerayo yitonganya ariko ikibabaje ntiyemerewe kubera atishyuye Miliyoni makumyabiri buri wese ushaka kwiyamamariza kuba Perezida yishyura kandi zidasubizwa.
Uyu yatwibukije mu Rwanda naho uwitwa Mpayimana Philippe nawe wiyamamarije kuyobora u Rwanda ashaka gusimbura Perezida Kagame akaba yaraje kuri moto abantu bati umuntu uza kuri moto yayobora u Rwanda?none no muri Uganda bati umuntu wiruka n’amaguru niwe ushaka kuyobora Uganda.
John Katumba n’umugore umwe wiyamamariza kuba Perezida witwa Linda Nancy Kalembe bakaba bangiwe kubera bari batarishyura Miliyoni 20 ariko bakaba bafite amahirwe ko ejo bashobora kwishyura bakemererwa.
Mu bandi bemerewe uyu munsi harimo Perezida Museveni we akaba yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru amaze kwemererwa aho yavuze ko abantu bakwiye kwirinda Corona virus ko yica ndetse avuga ko n’ubwo yemewe kwiyamamariza kuyobora Uganda n’ubundi ari we Perezida ati “Hari ibyo numva ngo hari abashaka guteza umutekano mucye ariko abazabigerageza bazabyicuza kuko dufite ibirwanisho nta gihugu kiturusha ariko ntabwo ari ukubatera ubwoba kuko NRM yafashe ubutegetsi ishaka kugarura amahoro muri Uganda bityo rero ntituzihanganira abashaka guteza umutekano mucye”.
Abandi bemerewe barimo Gen.Mugisha Muntu uyu akaba ahabwa amahirwe menshi yo kuzayobora Uganda ariko abantu ntibaramwiyumvamo cyane nkuko biyumva muri Bobi Wine na Dr Kiiza Besigye .
Undi nanone wemerewe ni Gen.Henry Tumukunde bivugwa ko ari mushiki w’umugore wa Museveni akaba ashaka gusimbura Museveni ku butegetsi n’ubwo bivugwa ko ari agakino arimo na Museveni ndetse na mushiki we.
Imihanda yose yari imanitseho amafoto ya Perezida Museveni
Ejo nibwo abandi barimo Bobi Wine wa People Power n’abandi nka FDC na DP n’abandi batandukanye nabo bazajyana ibyangombwa byabo kugirango bisuzumwe nabo bemezwe cyangwa bahakanirwe bityo komisiyo y’amatora isohore urutonde rw’abemerewe kwiyamamariza kuyobora Uganda.
Abakurikirana politike muri Afurika mu isesengura bakora bavuga ko Perezida Museveni azatsinda bitewe n’uburyo abantu benshi muri Uganda bamukunda yabahaye ubwisanzure ndetse n’uburyo amahanga amukunda aho usanga muri Uganda abantu baturuka ku isi yose bajyayo gukorerayo kandi bagatera imbere.
Gatera Stanley
2,653 total views, 1 views today
Leave a reply