Opinion:Harya ntacyo bivuze kumanika amafoto ya Boss wa RBA n’abanyamakuru ba RBA muri Newsroom ya ARJ kandi hari abahamaze imyaka bahakorera?.
— October 30, 2020
Please enter banners and links.
Nkuko bisanzwe iyo hari ikintu numva kidasobanutse neza dutanga ibitekerezo byacu uko mbibona n’undi akaba yatanga igitekerezo cye ariko ibitekerezo bigamije kubaka kuko burya ntabwo twese twabona ibintu kimwe n’iyo mpamvu tuganira tukungurana ibitekerezo.
Ikindi ni uko uwo banenze adakwiye kubifata nabi cyangwa ngo bimurakaze ahubwo yumvise ko ibyo yakoze atari byo yashaka uburyo akora ibifitiye inyungu rubanda kuko ndavuga cyane cyane abayobozi.
Nkunda kumva abantu bavuga ngo ubudasa ariko ubudasa mbona mu itangazamakuru cyane cyane iryigenga n’ubwo kuririmbura burundu ubwo abarikunda barikoraga sinzi iyo muzerekeza.
Ndimo kwibaza ibibazo byinshi kandi n’abagenzi banjye hari ababyibaza nkuko mbyibaza ni gute muri Newsroom y’abanyamakuru ya ARJ bamaze imyaka irenga 10 bahakorera nta foto nimwe imanitse muri iyo Newsroom ahubwo harimo Boss wa RBA n’abanyamakuru ba RBA?nifuzaga ko hagira uwansubiza iki kibazo.
Abanyamqakuru ba RBA
Umuyobozi wa RBA ifoto ye imanitse muri Newsroom ya ARJ
Uko muri Newsroom hasa
Mu by’ukuri hari abanyamakuru bahamaze imyaka myinshi ndetse iyo bataharambira n’iriya nzu iba yarafunzwe kuko hari imyaka myinshi bahabaye bateranya amafaranga bakigurira umuriro wo gukoresha mu tumashini ducye cyane bari bafite ,bakikorera isuku n’undi tuntu nk’utwo kugeza uyu munsi ariko bikaba bitangaje kubona winjira muri Newsroom ukagirango winjiye muri studio ya RBA.
Mu banyamakuru baharambye icyo bahurizaho mu biganiro numvise bagabira ni uko amafoto ya Boss wa RBA N’abanyamakuru ba RBA kumanikwa muri Newsroom ya ARJ n’ikimenyetso ko amashyirahamwe y’abanyamakuru ubu yabaye RBA dore ko n’ubundi umuyobozi wa ARJ ari umukozi wa RBA akaba ari we uyobora Radio Rwanda mu gihe RMC iyobowe n’umunyamakuru wa RBA ubwo se uwahakana ko amashyirahamwe y’abanyamakuru yasenyukiye muri RBA yabihakana gute?.
Kugirango abanyamakuru bose bibone muri iyo Newsroom ni uko abanyamakuru bose bari gutekerezwaho n’abahamaze iyo myaka yose byibuze nabo bakibona ahantu bamaze igihe bahakorera ariko kuzana abanyamakuru bashobora no kuba batarahakandagira bakaba aribo bamanikwamo amafoto yabo birababaje.
Nifuzaga ko abanyamakuru bagenzi banjye bari busome bagerageze aya makuru kuyageza ku bayobozi bakuru tureba ko iki kibazo gifitwe n’abenshi bamenya ko iki kintu cyo kuzana amafoto ya RBA akamanikwa muri Newsroom hari abatabyishimiye kandi muri Demokarasi dukorera rubanda kandi tukivuza ko rubanda banezerwa bityo aya makuru muyabagezeho.
Ikindi ndikwibaza itangazamakuru ryigenga ko mbona rirangiye kandi irya Leta ritashobora kuvuga ibitagenda bizagenda gute?sindabona igihugu kitagira itangazamakuru ryigenga kuko iryacu rigeze kundunduro nka yandirimbo y’umuhanzi.
Sindibuvuge byinshi kuri iki kibazo gusa niba koko abakoze ibi bintu byo kuzana amafoto ya Boss wa RBA n’abanyamakuru ba RBA bamenye ko hari abatishimiye ibyo bakoze kandi ko babibaza impamvu yayo mafoto muri Newsroom icyo amaze?.
Amafaranga yakoreshejwe kumanika cyangwa gutimba ayo mafoto muri Newsroom ntiyari gukoreshwa mu bindi bifitiye akamaro itangazamakuru?ese kuki aho kwishyura amafaranga yo gukoresha amafoto manini kuriya no kwishyura abakozi bayamanitse n’ibindi njya mbona kuki aba bayobozi badatekereza ku mishinga yagirira akamaro itangazamakuru n’abarikora?hashize imyaka myinshi abanyamakuru bataka ubukene mu itangazamakuru ariko igitangaje ntiturumva abayobozi bibitangazamakuru mu Rwanda bahamagarwa kwiga kumishinga yateza imbere umwuga w’itangazamakuru.
Iki n’igitekerezo cyanjye uko mbyumva ariko bitavuze ko undi nawe ashobora kubyumva ukundi n’iyo mpamvu habaho gutanga ibitekerezo cyangwa kungurana inama tugamije ko ibintu bikorwa uko bikwiye .Uwashaka kunyandikira yakwandika kuri email yanjye stanleygatera@gmail.com maze dufatanye kubaka igihugu cyacu ariko uri bwumve bitamushimishije yihangane murakoze .
Gatera Stanley
2,958 total views, 1 views today
Leave a reply