umu amakuru- Opinion:Ese RMC izabwira RGB gusubizaho abayobozi ba ADEPR yirukanye?Karuranga azabanze arangize imanza yasizeyo. | Umusingi

Opinion:Ese RMC izabwira RGB gusubizaho abayobozi ba ADEPR yirukanye?Karuranga azabanze arangize imanza yasizeyo.

Please enter banners and links.

Nkuko Ikinyamakuru cyajyaga cyandika inkuru zitandukanye zigaragaza imiyoborere mibi y’abayobozi bakuru muri ADEPR ,byabaye ngombwa ko iyo miyoborere RGB iyibona maze ibirukana ku buyobozi ishyira abayobozi bashya.

Igitangaje ni uko uwitwa Karuranga Ephrem yumvaga afite imbaraga nyinshi cyane ku buryo yageraga muri RMC naho agategeka kandi bakamwumvira dore ko umuyobozi wa RMC Barore Cleophas ari umupasiteri muri ADEPR ndetse na Mugisha Emmanuel agashyiraho ake mu gushaka gushyira mu bikorwa ibyifuzo bya Karuranga Ephrem wahoze ari umuvugizi wa ADEPR.

Barore we ashobora kuba umukino yarawukiniraga inyuma y’amarido adashaka ko bigaragara ko afite uruhare mu manza Karuranga Ephrem yaregaga Ikinyamakuru Umusingi muri RMC ariko Mugisha Emmanuel we yabikoraga kumugaragaro kuko we yumva ko RMC yayigize ikigo cye akora ibyo ashatse nta wamubaza akumva ko azategeka Ikinyamakuru Umusingi gusiba inkuru cyanditse ku miyoborere mibi y’abayobozi ba ADEPR baherutse kwirukanwa.

Yagerageje uko ashoboye ashaka gutera ubwoba yandika inzandiko zitandukanye avuga ko dukwiye gushyira mu bikorwa imyanzuro ya komite ngenzuramyitwarire (Commissioners)ndetse anashyiraho indi komite ngo idasanzwe itanemewe ,avuga ko nibitubahirizwa nyuma y’iminsi 5 hazafatwa ibihano.

Twagerageje kumwereka ukuri ko ibyo twanditse tubifitiye ibimenyetso ariko akirengagiza kumva ukuri kwacu ahubwo agakomeza kutwandikira inzandiko ziterabwoba kugeza ubwo RGB yo yakurikiranaga amakuru ikamenya ukuri kwayo ifashe icyemezo cyo guhagarika abayobozi ba ADEPR igashyiraho abandi mu gihe RMC yo yari yaratsimbaraye yaranze kumva ukuri kwacu ariho nahereye mvuga ko Karuranga Ephrem naho yarategekaga.

RMC nk’urwego rw’abanyamakuru bigenzura rwakabaye rusesengura byimbitse bakamenya koko niba inkuru ifite ukuri ariko mu gihe bo bagikorera ku marangamutima y’abantu bamwe na bamwe uru rwego rushobora kuba rufite izindi nshingano tutaramenya ari ukurwitirira abanyamakuru ariko rwashimuswe ntitubimenye.

 

Hari ibyo njya nibaza bikanyobera kuko nk’ubu buri munyamakuru yakagiye agura ikarita y’ubunyamakuru ku bushake kandi abyishimiye ariko abanyamakuru benshi bavuga ko bayigura ku gahato nk’ibaza kuki bayigura ku gahato kandi urwego ari urwabo?.

Ese gukoresha abantu ikintu ku ngufu cyangwa ku gahato nibyo?oya ,ni nde se uzavugira abanyamakuru urwego rwabo rugakora neza na services rutanga bakazibona neza bazishimiye?barashaka se ko Abadepite bazabavugira?wapi ,ahubwo baravuga ni uko birengagizwa kuko bavugira abandi bakumva ko nabo bakwivugira kandi batabishoboye.

Dore ikindi kinyobera kandi ibi nibyo RMC yakabaye ikora mu rwego rwo kugirango banyiri urwego aribo banyamakuru barwiyumvemo barukunde ,hari amafaranga ibihumbi makumyabiri (20.000Rfw)agurwa ikarita y’ubunyamakuru bamwe bayita umusanzu abandi bakayita amafaranga y’ikarita ukuri ni ukuhe?.

Impamvu njye mvuga ko ibihumbi 20 ari ayikarita ni uko atishyurwa na buri munyamakuru ari we wakabaye umunyamuryango ahubwo yishyurwa kugirango ubone iyo karita bivuze ko atari umusanzu aramutse ari umusanzu buri munyamakuru yakabaye awishyura.

Ikindi mu nama ya mbere yashyizeho urwego rw’abanayamakuru bigenzura mu Rwanda byavuzwe ko ikarita izajya imara imyaka 3 ikishyurwa ibihumbi 20 ariko za mbaraga na vuze z’abamwe mu bayobozi ba RMC bumva ko bagomba gukora ibyo bashatse bayikuye ku myaka 3 ubu imara umwaka umwe kandi ikiguzi gisigara ari cyakindi.

Ubundi ikarita y’itangazamakuru cyera igitangwa n’ikigo cya Leta twayigura ibihumbi bitatu (3000Rfw)ariko kubera imyaka igenda icaho ibintu bizamuka kuko n’ikibiri cyera cyaguraga amafaranga 5 ubu kigura makubyabiri nayo yari igeze ku mafaranga ibihumbi birindwi (7000Rfw)aho rwose nta kibazo kandi twayigura tubyishimiye.

Iyo karita yatangwaga na Media High Council yari nziza yujuje ubuziranenga ndetse iriho n’ikirangantego cy’igihugu ku buryo uwayerebaga wese yabonaga ari ikarita nziza ariko aho RMC iziye igahabwa inshingano zo gutanga iyabo itagira n’ikirangantego bayishyize ku bihumbi 20 ivuye ku bihumbi 7000Rfw,wumve ikinyuranyo kirimo hagati.

Wenda ku bantu bahembwa buri kwezi ibihumbi 20 by’iyo karita ntabwo ari menshi ariko nkuko muzi itangazamakuru cyane cyane iryigenga babona amafaranga bigenze gute ko itangazamakuru ku isi ribeshwaho no kwamamaza n’amatangazo mu Rwanda iribona amatangazo yo kwamamaza ringana gute?.

Umuntu ukeneye kurya buri munsi ,akishyura inzu abamo agatunga umuryango we ,akishyura Mituelle de santé ,akishyura umuekano ,agategaho imodoka cyangwa moto kandi azamara amezi 3 atarabona amafaranga warangiza uwo muntu ukamwishyuza ibihumbi 20.000Rfw y’ikarita izamara umwaka umwe gusa ibyo wumva byavamo cyangwa ni ukubahima?.

Ikinababaje cyane ni uko hari n’abayashakisha muri ubwo buzima bugoye babantu bakomeye bumva ko RMC bayigize iyabo bakabima izo karita bakabasubiza amafaranga yabo ,ukibaza izo mbaraga ahantu bazikura zo guha ikarita uwo bashaka uwo badashaka ntibayimuhe aho bazikura hakakuyobera ariko ntakibazo reka tujye tubyandika hari igihe kizagera bikurikiranwe.

Ibi byo biratangaje cyane tuzahora tubyandika hari igihe rimwe umuntu ufite ububasha azabimenya bikurikiranwe kuko ibimenyetso birahari kandi itegeko rivuga ko ubuyobozi bw’igitangazamakuru bwandikira RMC buyimenyesha ko uwo muntu ari umukozi w’icyo kinyamakuru bakamuha ikarita ntabindi ariko niba hari ibinyamakuru bisabira abakozi amakarita bakayabima bagasubizwa amafaranga nikigaragaza ko hari abayobozi bwitwaza icyo baricyo muri RMC bagahohotera ibyo binyamakuru.

Nigeze kumva bamwe muri abo bayobozi bavuga ko bakoze umwiherero I Nyamata ngo umwe mu bayobozi twavuze haruguru wo muri RMC ashaka ko ikarita y’ubunyamakuru yajya igurwa ibihumbi Magana abiri abandi barabyanga ,ukaba wakwibaza icyo n’ikigo ayoboye cy’abandi cyangwa ni ikigo cye?.

Kubera ibibazo byinshi biri mu itangazamakuru uba wumva wabivuga byose ariko ntiwabishobora ariko uyu munsi icyo nashakaga kuvugaho ni ku kibazo cya ADEPR na RMC aho RMC yashakaga kuboga ishyigikira abayobozi ba ADEPR ku buryo Mugisha Emmanuel ajya kuri Panel y’Abakomiseri ba RMC nawe akaburanisha kandi bitemewe ,bagatuma umunyamakuru kuzana umunyamategeko kuburanira muri RMC nkaho yahindutse urukiko ,bagashyira urubanza mu muhezo nta mpamvu ,ibi byose bituma ikizere abanyamakuru babafitiye gishira.

Ibi nanditse n’ibitekerezo byanjye uko mbyumva kandi mbyemererwa n’itegeko nshinga kimwe n’undi wese bityo n’undi wese wumva afite igitekerezo kigamije kubaka yanyandikira kuri email yanjye nkuko hari bamwe bajya babikora tugakomeza kubaka igihugu kandi abantu bakumva ko kunenga imikorere y’urwego runaka cyangwa ikigo runaka atari ugusenya ndetse no kunenga umuntu runaka akwiye kumenya ko ibyo akora hari abo bibangamira kandi icyo tugamije ni ugukora ibyo twishimira twese.

Email yanjye ni stanleygatera@gmail.com cyangwa wampamagara kuri 0783664450 tukajya inama hari icyo ushaka gukosora cyangwa kunganira .Murakoze

3,167 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.