umu amakuru- Abanyarwanda ntibakwiye kurenganywa no guterwa ubukene ku bibazo bya Uganda n’u Rwanda bibamereye nabi babuzwa kugenda | Umusingi

Abanyarwanda ntibakwiye kurenganywa no guterwa ubukene ku bibazo bya Uganda n’u Rwanda bibamereye nabi babuzwa kugenda

Please enter banners and links.

Amakimbirane y’ibihugu byombi yatumye hari abaturage b’ibihugu byombi bahasiga ubuzima abandi bahura n’ibihombo bikomeye.

Abandi bahura n’akarengane ko kubuzwa uburenganzira bwo gutembera aho bashaka ndetse babuzwa no gusura abanvandimwe babo baba muri Uganda kubera ibibazo batagizemo uruhare ndetse abandi bakaba baratewe ibihombo byo gufunga imipaka.

Ubutegetsi bwa Uganda bushinja ubw’u Rwanda kwivanga mu mitegekere ya Uganda n’ubutasi ku butaka bw’iki gihugu.

Ubw’u Rwanda bushinja ubwa Uganda gufasha abashaka guhungabanya u Rwanda, gukorera iyicarubozo no gufunga binyuranyije n’amategeko bamwe mu Banyarwanda muri Uganda. Perezida Kagame na Perezida Museveni mu biganiro ku mupaka wa Gatuna

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Perezida Yoweri Museveni wa Uganda bari mu nama ku mupaka wa Gatuna uhuza ibihugu byombi bakaba baganira uburyo ibibazo by’imibanire yabo yatumye imipaka ifungwa yafungurwa abantu bakongera kugenderana nkuko byari bisanzwe n’imipaka igafungurwa.

Ni ibiganiro bigamije gushakira umuti ikibazo cy’amakimbirane amaze igihe hagati y’ibihugu byombi.

Inama ya none ni iya kane ihuje impande zombi kuva iki kibazo cyatangira, ikaba n’iya kabiri ihuje ba perezida bombi. Yatumijwe kandi irayoborwa na Perezida João Lourenço wa Angola na Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo, bombi bayirimo nk’abahuza.

Guhera i bumoso Perezida Museveni wa Uganda asuhuza Perezida Kagame w’u Rwanda hagati ni Perezida wa Angola nk’umuhuza mu bibazo bya Uganda n’u Rwanda

Inama iheruka yabaye mu kwezi kwa munani umwaka ushize yabereye i Luanda muri Angola, yarangiye Perezida Kagame na Perezida Museveni bemeye ko bagiye kurangiza ibibazo byari bihari.

Hari ibikorwa byakozwe bigaragaza ubushake bwo gukemura ayo makimbirane, nubwo atararangira.Perezida Kagame ubwo yari mu nama y’Umushyikirano I Gabiro yabwiye abayobozi bari bitabiriye iyo nama ati ubundi muba mujya Uganda gukorayo iki?n’iki bafite tudafite.

Ibiribwa byinshi nka Kawunga ,Ubuto n’amavuta yo kwisiga n’ibindi biribwa ndetse n’imyenda yo kwambara byaturukaga muri Uganda ndetse n’abana benshi bigiraga Uganda ariko ubu byose byarahagaze kuko imipaka ifunze.

Umupaka wa Cyanika ufunze kubera ibibazo bya Uganda n’u Rwanda

Perezida wa Uganda Museveni avuye guhura na Perezida Kagame yageze I Kabale asanga abaturage benshi ku muhanda bamutegereje baramuhagarika bashaka ko abasuhuza ndetse akababwira ku kibazo cya Uganda n’u Rwanda aho bigeze maze agira ati “Bariya bantu twarabafashije gusubira mu gihugu cyabo ariko bagezeyo batangira gusubiranamo ubwabo ubu badushinja ko bamwe muri bo banyura muri Uganda bahunga.

Perezida Kagame kandi mu nama y’Umushyikirana ku nshuro ya 16 yabereye I Gabiro yavuze ko Uganda ibashinja byinshi ko bica Abanyarwanda muri Uganda ndetse avuga kuri RNC ya Gen Kayumba Nyamwasa ko ariyo iteza ibibazo ku banyarwanda muri Uganda ko abanze kuyijyamo bahura n’ibibazo byo gufungwa bagatotezwa ndetse abandi bakagarurwa mu Rwanda barambuwe ibyabo.

Uwase Muamini

 

 

4,419 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.