umu amakuru- Umuhanzi Rachel T yasohoye indirimbo nziza irigucurangwa ku ma Televiziyo n’Amaradio mu gihugu hose kubera kuyikunda | Umusingi

Umuhanzi Rachel T yasohoye indirimbo nziza irigucurangwa ku ma Televiziyo n’Amaradio mu gihugu hose kubera kuyikunda

Please enter banners and links.

Umuhanzi Rachel T wo mu gihugu cya Uganda nyuma yo gusohora indirimbo yise Elevate igakundwa cyane ubu iri gicurangwa ku ma Televiziyo n’Amaradio kubera kuyikunda cyane.

Rachel T n’umuhanzi nawe ugezweho mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana akaba yifuza ko ubutumwa bwo guhimbaza Imana avuga abunyujije mu bihangano bye bwagera kure mu bihugu bitandukanye.

Aganira n’Ikinyamakuru Umusingi kuri uyu wa 8 Kamena 2020 yavuze ko Imana yamukoreye ibitangaza imukura ku rwego rumwe imugeza ku rundi ndetse bikaba aribyo byatumye indirimbo ayita izina rya Elevate.

Rachel yakomeje avuga ko yifuza gukorana indirimbo n’abahanzi bakomeye baririmba indirimbo zihimbaza Imana mu bihugu bya East Africa nka Kenya ,u Rwanda na Tanzania bityo bikamufasha kugera ku ntego ye yo gutanga ubutumwa buhimbaza Imana.

Rachel T afite indirimbo 10 harimo iyi nshyashya irimo kubica bigacika ndetse n’izindi nka Ndi Blessed na  Twesiime n’izindi zitandukanye.

Abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana mushobora kujya kuri Youtube mugakora subscribe mukamuteza imbere kandi icyo twababwira ni uko uyu mukobwa mwiza afite ijwi ryiza cyane ndetse azi no kuririmba neza.

 

1,969 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.