Liverpool FC yegukanye igikombe cya Shampiyona yaherukaga mu myaka 30 ishize
— June 26, 2020
Please enter banners and links.

Ikipe ya Liverpool FC Kuwa 25 Kamena 2020 wabaye umunsi w’amateka ubwo yegukanaga igikombe cya Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza, Premier League, yaherukaga gutwara mu myaka 30 ishize.
Liverpool FC yegukanye igikombe ku mugoroba wo ku wa Kane mu gihe hasigaye imikino irindwi ngo shampiyona irangire.
Ku wa Gatatu yari yatsinze Crystal Palace 4-0, itegereza ibiva mu mukino wa Manchester City yahuraga na Chelsea, yaje no gutakaza. Iyi kipe yatwaye igikombe cya 19 nyuma yuko Manchester City iyikurikiye ku rutonde rwa shampiyona yananiwe kwikura imbere ya Chelsea yayitsinze 2-1 mu mukino wabereye i Stamford Bridge ku kibuga cya Chelsea.
Bisobanuye ko Liverpool FC ifite amanota 86 nubwo yatsindwa imikino yose isigaye uko ari 7, Manchester City ifite 63 itakuramo ikinyuranyo cy’amanota iyirusha.









Liverpool itozwa na Jurgen Klopp [wayigezemo mu Ukwakira 2015] yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda imikino 28, ikanganya ibiri mu gihe yatsinzwe umwe muri 31 imaze gukina.
Igikombe Liverpool [The Reds] yatwaye cyabaye icya 19 iyi kipe yegukanye, ikomeza gukurikira Manchester United ifite ibikombe byinshi mu Bwongereza.
Liverpool FC yaburaga amanota atandatu ngo yegukane shampiyona yari yagize impungenge nyuma yo gukomwa mu nkokora na Coronavirus yatumye shampiyona ihagarikwa amezi atatu kuva muri Werurwe 2020.
Umudage Jurgen Klopp yabwiye Sky Sports ko yishimiye kwegukana igikombe cya Shampiyona.
Ati “Iki [gikombe] ni icy’abafana. Ndizera ko bacyishimiye, twese biri mu mitima n’imitwe byacu, twarafatanyije ndetse ni ibyishimo gukorera abafana ibi ».
Yakomeje avuga ko nta magambo yabona yo gusobanura ibyishimo afite. Ati ‘‘Iki ni igihe gikomeye. Nta magambo meza nabona. Ndanyuzwe. Sinigeze ntekereza ko nzaba meze gutya ».
Liverpool FC yongereye amanota arindwi ku yo yasorejeho ubwo iheruka gutwara igikombe mu 1989/90 aho yari ifite 79, icyo gihe yatozwaga na Kenny Dalglish.
The Reds kandi inafite amanota menshi kurusha amakipe yegukanye ibikombe birindwi biheruka arimo na Leicester yatwaye icya 2015/16 ifite 81.
Mu myaka 30 ishize, Liverpool FC yegukanye ibikombe bitatu bya FA Cup, bine bya League Cup, icya Uefa Cup, Champions League ebyiri, Super Cups eshatu n’Igikombe cy’Isi gihuza amakipe kimwe.
Ndayambaje F
2,441 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Ikipe ya Newcastle Utd mu batoza 4 ishaka Gerrard ashobora guhabwa amahirwe yo kuyitoza kurusha Konte
Real Madrid itomboye Liverpool umukino ushobora kubamo kwihorera naho Bayern itombora PSG ,Menya uko izindi zatomboranye
Amashuri 400 azaberamo imikino izahuza abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abataramugaye hamaze kuboneka 30
Gerrard Houllier watoje Liverpool n’u Bufaransa yitabye Imana ku myaka 73
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Kuki Umuhungu wa Gen Fred Rwigema atatashye ubukwe bwa mushiki we Teta?
Leave a reply