umu amakuru- Rayon Sports yatsinze Musanze FC naho APR FC yanyagiye Mukura VS ikomeza kuba Unbeaten (Amafoto) (Amafoto) | Umusingi

Rayon Sports yatsinze Musanze FC naho APR FC yanyagiye Mukura VS ikomeza kuba Unbeaten (Amafoto) (Amafoto)

Please enter banners and links.

Ikipe ya Rayon Sports bakunda kwita Gikundiro yatsinze Musanze FC ,Ibitego bya Sugira Ernest na Michael Sarpong byafashije Rayon Sports gutsinda Musanze FC 2-1 mu mukino w’umunsi wa 21 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu.

Rayon Sports yatozwaga na Cassa Mbungo André ku nshuro ya mbere ikinira imbere y’abafana bayo, yari yagaruye Michael Sarpong utaragize amahirwe yo gukina mu Bushinwa.

Yafunguye amazamu hakiri kare, ku munota wa gatanu gusa, igitego cyatsinzwe na Sugira Ernest ku mupira yacomekewe na Michael Sarpong, awutanga umunyezamu Ndoli Jean Claude.

Rayon Sports yabonye andi mahirwe y’igitego ku mupira Sugira Ernest yahinduye imbere y’izamu, Michael Sarpong awuteye n’umutwe, Ndoli Jean Claude awufata neza.

Ikipe ya Rayon Sports

Musanze FC

Abafana ba Rayon Sports

Sugira Ernest ashimirwa na Sekamana Maxime nyuma yo gufungura amazamu

Michael Sarpong na Rutanga Eric

Musanze FC yatangiye kwibona mu mukino nyuma y’umunota wa 20, yabonye igitego cyo kwishyura ku munota wa 31, cyatsinzwe na Twizerimana Onesme ku mupira muremure bamucomekeye maze Kimenyi Yves asohoka aje kuwutera agongana na Rutanga, uyu rutahizamu wa Musanze FC awushyira mu izamu.

Ndoli Jean Claude yarokoye Musanze FC ku mupira wahinduwe na Iradukunda Eric ‘Radu’ mbere y’uko igice cya mbere kirangira.

Nyuma y’iminota itanu amakipe yombi avuye kuruhuka, nibwo Rayon Sports yabonye igitego cy’intsinzi kuri penaliti yatewe na Michael Sarpong nyuma y’uko Dushimumugenzi Jean yakoreye ikosa kuri Nshimiyimana Amran mu rubuga rw’amahina.

Musanze FC yashoboraga kwishyura, igorwa n’umunyezamu Kimenyi Yves, wakuyemo umupira w’umuterekano watewe na Muhoza Tresor ndetse n’uwa Moussa Ally Sova wari uherejwe na Imurora Japhet.

Gutsinda uyu mukino, byafashije Rayon Sports gukomeza kuba ku mwanya wa kabiri n’amanota 47, irushwa amanota arindwi na APR FC ya mbere itaratsindwaho, yo yanyagiriye Mukura Victory Sports i Huye ibitego 4-0.

Nshuti Innocent yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 15 mu gihe Mukura Victory Sports yahawe ikarita itukura kuri Niyonkuru Ramadhan mu gice cya kabiri, yatsinzwe ibindi bitego na Ishimwe Kevin, Byiringiro Lague na Omborenga Fitina.

Kiyovu Sports yanyagiye Heroes FC ibitego 5-0, AS Muhanga itsinda Bugesera FC 1-0 mu gihe Marines FC yanganyije na Etincelles FC igitego 1-1 naho Gicumbi FC itsindwa na Sunrise FC igitego 1-0.

Uko amakipe yatsindanye ku munsi wa 22 wa Shampiyona

Ku wa Gatanu tariki ya 6 Werurwe

  • Gasogi United 1-0 Espoir FC

Ku wa Gatandatu tariki ya 7 Werurwe

  • Heroes FC 0-5 Kiyovu SC
  • Gicumbi FC 0-1 Sunrise FC
  • Mukura VS&L 0-4 APR FC
  • Marines FC 1-1 Etincelles FC
  • AS Muhanga 1-0 Bugesera FC
  • Rayon Sports FC 2-1 Musanze FC

Ku Cyumweru tariki ya 8 Werurwe

  • Police FC vs AS Kigali (Kigali Stadium)

 

 

631 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.