umu amakuru- Uganda: Igisirikare cy’Igihugu cyagabweho igitero havugwa intambara mu matora y’umukuru w’Igihugu | Umusingi

Uganda: Igisirikare cy’Igihugu cyagabweho igitero havugwa intambara mu matora y’umukuru w’Igihugu

Please enter banners and links.

Abantu bitwaje intwaro gakondo mu gitondo cyo kuwa Gatanu tariki 6 Werurwe2020  bagabye igitero ku kigo cy’Igisirikare cya Uganda (UPDF) kiri mu gace ka Zombo bahitana zimwe mu ngabo za Uganda.

Nyuma y’amakuru gusakara hirya no hino mu binyamakuru hari abantu batangiye kuvuga ko ari abashaka kwica amatora y’umukuru w’Igihugu ateganijwe mu mwaka utaha abandi bati intambara wabona igiye gutangira.

Umuvugizi w’Igisirikare Brig. Richard Karemire  yemeje aya makuru avuga ko “abateye bari bitwaje imipanga, imiheto n’imyambi.”

Brig. Karemire yabwiye Chimpreports dukesha iyi nkuri ko mu gisirikare  hapfuyemo batatu bishwe nabo bantu bataramenyekana “Mu bagabye igitero hishwemo benshi mu gihe UPDF yatakaje abasirikare batatu gusa.”

Ntavuga umubare w’abitwaje intwaro wishwe. Avuga ko abasirikare n’abaturage bari guhiga bukware ababa bihishe inyuma y’icyo gitero.

Ibi bibaye mu gihe hashize iminsi benshi mu basirikare ba Uganda barangije imyitozi itandukanye aho muri iki cyunweru hari n’indi myitozo yasojwe y’abasirikare badasanzwe bazwi cyane nka special Forces.

 

 

1,475 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.