umu amakuru- Isesengura :Abatangije Komisiyo Nzahura torero muri ADEPR ko bamwe bahunze igihugu bari bafite Misiyo bahawe na Aduyi y’abarwanya igihugu? | Umusingi

Isesengura :Abatangije Komisiyo Nzahura torero muri ADEPR ko bamwe bahunze igihugu bari bafite Misiyo bahawe na Aduyi y’abarwanya igihugu?

Please enter banners and links.

Abantu batandukanye muri ADEPR muri iyi minsi bibaza uburyo Nzahura Torero yatangiye ite?yatangijwe na nde ?kuki yaje huti huti igasakusa no mu binyamakuru nyuma y’amezi 5 gusa ikaba ihiritse ubuyobozi bwa ADEPR igakaba ariko nyuma y’igihe gito gusa bamwe mu bayitangije bagahunga igihugu?.

Nyuma yo kumva hari Abakiristo muri ADEPR biba ku bya Nzahura Torero uburyo yatangiye n’abayitangije ndetse bikavugwa ko aho kuzahura Itorero nkuko izina ryabo biyise Nzahura Torero ahubwo bakavuga ko ari Nzahaza Torero kubera ko bamaze kurizahaza mu buryo butandukanye aribyo Ikinyamakuru Umusingi gishingiraho gikora isesengura kuri Komisiyo Nzahura Torero n’imikorere yabo ndetse n’uburyo bamwe mu bayitangije bahunze igihugu bagasanga umwanzi w’Igihugu.

Nzahura torero itangira yari iyobowe na Dr.Basabose Jean de Dieu ubu akaba yarahungiye muri Sweden asanze Abasedua batangije ADEPR mu Rwanda ariko batemera iyo mu Rwanda kubera bashyigikira Nsanzurwimo Joseph wahunze igihugu akaba aba mu gihugu cy’u Bubiligi .

SG.Gatemberezi Paul

Umuvugizi wa ADEPR Rev.Karuranga Ephrem

Mme Umuhoza Aurelia

Nsanzurwimo Joseph yayobeye ADEPR arahunga ndetse na Usabwimana Samuel nawe wayoboye ADEPR igihe kirekire nawe ubu yahungiye mu Bubiligi aho bamwe mu Bakiristo muri ADEPR bavuga ko abanzi b’igihugu ariho bateranira dore ko ibi babishinja Umuvugizi wa ADEPR Rev.Karuranga Ephrem na SG Gatemberezi Paul na Mme Umuhoza Aurelia bagiye gusengera bamwe mu barwanya ubutegetsi bwo mu Rwanda baba muri icyo gihugu kandi babizi aba bose bakaba ari abayobozi muri ADEPR.

Ubu bamwe mu bayobozi bari muri Nzahura torero nibo bayoboye ADEPR barimo Umuvugizi wa ADEPR Rev.Karuranga Ephrem ,uwari umwungirije Karangwa John ubu ufungiwe Mageragere na SG Gatemberezi Paul n’abandi tutarondoye benshi bayoboye Indembo na za Paruwasi.

Amakuru agera ku kinyamakuru Umusingi ni uko ubu bivugwa ko Dr.Basabose Jean de Dieu watangije Nzahura Torero yari yatumwe na Usabwimana Samuel ndetse na Nsanzurwimo Joseph bafite umugambi wo guteza akavuyo mu Bakiristo ba ADEPR no kugonganisha inzego bityo iyo misiyo yayigeraho bakamushakira ubuhungiro.

Ubanza hejuru ni umuterankunga wa Nzahura torero Janvier Birahagwa ,Dr.Uwizeye Moise umwegereye wambaye Karivate ,Abo hasi babiri ubanza ni Aime Munyanganzo na Dr.Basabose Jean de Dieu ari we wari umuyobozi wa Nzahura torero

Izi ni zimwe mu nyandiko

Nzahura torero yatangiye tariki 14/1/2017 nyuma y’amezi 5 gusa yarasakuje cyane ndetse irashyigikirwa n’inzego za Leta kuko hari izo bandikiraga bazigisha inama ndetse zikabashyigikira kandi nta rwego ruzwi rwabashyizeho none ubu bamwe mu Bakiristo bakaba bibaza ni gute zimwe mu nzego za Leta zishyigikira abantu bahawe misiyo n’abanzi b’igihugu ?none ubu bakaba barahunze igihugu .

Undi mu bayobozi ba Nzahura torero yari umunyamabanga mukuru wayo Samuel MBanda yagororewe kuyobora ikigo cya UCC I Rubavu ,ntiyahamaze kabiri bamuha kuyobora Dove hotel yiba amafaranga n’ibikoresho ndetse aza gufatwa yaka ruswa arafatwa arafungwa arekuwe arahunga ubu akaba ageze muri Australia.

Uyu Mbanda nk’uko yakundaga kugendana n’uwitwa Kabwana amaze kugera muri Dove hotel yahise azana Kabwana amuha gukurira abasekirite kandi aba bombi bari inshuti ku buryo ni inama zakorwaga zo guhirika ubuyobozi bwa Sibomana Jean na Tom Rwagasana babaga bari kumwe ndetse bigamba ko bafite abasirikare bakomeye babashyigikiye .

Mbanda Samuel we yari yarashyize abakozi ku nkeke avuga ko azabirukana ko bakoranye na Bishop Tom Rwagasana akabigambaho ko we yigerera muri Perezidansi ko nta wamuvugaho nkuko bamwe mu bakozi bahakoraga icyo gihe batashatse ko amazina yabo atangazwa babidutangarije.

Nzahura torero yari ifite umushoramari witwa Janvier Birahagwa ubu uba muri Canada n’umuryango we wateraga inkunga yo gukura ku buyobozi Bishop Tom Rwagasana bari bafitanye ibibazo bityo ahitamo gushyigikira Nzahura torero atazi ko yatangijwe ifite misiyo yahawe n’abantu baba mu barwanya Leta nkuko twabivuze haruguru.

Umwe mu Bakiristo muri ADEPR utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Usabwimana Samuel yari muri Nzahura torero birazwi kandi yari inshuti na Nsanzurwimo Joseph ubu barihe?mu buhungiro kandi ntiwajya mu buhungiro ngo uvuge neza Leta ariyo mpamvu na Dr.Basabose bamukoresheje ibyo bashaka ndetse n’inzego zimwe ntizamenya amakuru zirabashyigikira ariko ingaruka zabyo dore abayobozi bariho ibibazo barimo guteza itorero bajya gusengera abantu b’impunzi ndetse bashinjwa imiyoborere mibi no kunyereza imitungo nkuko Audite zabigaragaje”.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Dr.Basabose Jean de Dieu ndetse na Usabwimana Samuel ibibavugwaho icyo babivugaho ariko ntibyadukundira ariko aho bizashobokera ko tuvugana nabo tuzabagezaho ibyo bavuga ku bibashinjwa n’Abakiristo.

Komisiyo Nzahura torero yari ifite gahunda yo kuyobora ADEPR imyaka 40 ariko mu myaka 3 gusa bamwe mu bayobozi bakuru bayitangije bari bamaze guhunga igihugu abandi bari mu buyobozi bwayo barimo Moise Uwizeye ,Munyanganzo Aimee ,Ndoli Fulgence n’abandi bikaba bivugwa ko bashobora gusa bagenzi babo iyo bahungiye.

Aba bagize Komisiyo Nzahura torero bakaba aribo bahimbye inyandiko mpimbano ya BRD yafungishije abayobozi ba ADEPR ariko baza kugirwa abere bararekurwa ariko abayihimbye bakaba batarayibazwaho.

Ubu bamwe muri Komisiyo Nzahura torero baribaza aho imisanzu yabo batangaga yagiye kuko bakoraga inama bakitanga ayo mafaranga bakaba bavuga ko yari amaze kuba menshi n’ubwo hari abavuga ko bishoboka ko Dr.Basabose Jean de Dieu ashobora kuba ariyo yatezemo ticket y’Indege imugeza aho yahungiye.

Umusingi1@gmail.com

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

1,530 total views, 13 views today

About author

Related Articles

1 Comment

  1. Tonto February 9, 2020 at 7:33 pm

    Hadutse indi poropaganda se? Iyi yo iyobowe na nde? Nzahura ko yaje iyobowe n’Imana iyi yo iyobowe na nde? Gusa banyamakuru mujye mushishoza umuntu ntakabazanire inkuru ngo muhite muyivuga njye ndi umuyoboke wa ADEPR muri analyse zanjye both intellectual and spirtual ingoma ya tom na Jean yari ifite amakosa n’amafuti menshi (gutanga ubupasitori, gutanga amasoko gushyira mu myanya abayobozi b’uturere n’indembo amafrw aza imbere y’ubugingo bw’abakristo ni facts nyinshi zagaragazaga imiyoborere idahwitse ya bariya bagabo) *bari bakwiriye kuvaho*
    # iyi ngoma ya euphrem na John nayo si shyashya nuko yaje isimbura abanyamakoso amakosa yabo ntagaragare ariko nabo barayafite (kudahagarika abantu bamwe bakoranye na tom&Jean amakosa, gukomeza gushyira imbere politike yifaranga mu torero ishyirwa mu myanya ry’ubuyobozi bumwe na bumwe ububeshyi (John) gutakaza umwimerere w’itorero mu myambarire imiririmbire n’ibindi)
    Ibi byose mvuze mbifitiye Facts zabisobanura ingingo imwe ku yindi iri torero ndimazemo hejuru ya 20 ans rero umusingi bavandimwe kuba umuntu yabazanira inkuru mukayandika yuzuyemo ibinyoma gusa gusa
    * Usabyimana Samuel (bwere bw’itorero) bamurwanya yazize ko ari kwirukana abanyamanyanga
    * Rwagasana Tom uzamubaze ngo yabaye pasteur ryari? Ayobora itorero ryari? Status ya bureau nyobozi ivuga iki ku muntu ukwiriye kujya muri bureau nyobozi?
    Navuga byinshi ariko iby’itorero ryacu twabiharira iyo mw’ijuru Kandi Imana irabizi izabikemura ibi mvuze nabisubiramo

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.