umu amakuru- Ninde ugaruye umuriro muri ADEPR ko wari waracogoyeho ?Uwakoze urutonde rw’Aba terrorists yahagaritswe | Umusingi

Ninde ugaruye umuriro muri ADEPR ko wari waracogoyeho ?Uwakoze urutonde rw’Aba terrorists yahagaritswe

Please enter banners and links.

Bamwe mu ba Kristo mu Itorero rya ADEPR  muri iki cyumweru gitangira bagiranye ikiganiro n’Ikinyamakuru Umusingi mu rwego rwo kugirango cyongere kibafashe gukora ubuvugizi bw’ibibazo byuzuye muri iryo torero .

Umwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi ariko wifuje ko amazina ye agirwa ibanga kubera impamvu z’umutekano we yagize ati “Ikinyamakuru cyanyu Umusingi muri ADEPR turagikunda kuko cyadufashije byinshi bigakemuka n’ubwo havuka ibindi none n’ubu turifuza ubuvugizi duhereye ku ibaruwa ya Pasiteri Ntakirutimana Theoneste wahagaritswe hanyuma tukumva n’abandi barimo uwitwa karangwa John wahoze ari Umuyobozi mukuru wungirije nawe wahagariswe ndetse hari n’abandi bavugwa ariko twe dusanga Umuvugizi wa ADEPR ariwe nyirabayazana w’ibibazo byose”.

Undi nawe nawe yagize ati “Erega ibibazo byo muri ADEPR ntituzi amaherezo yabyo kuko kuva Samuel yagenda ibibazo byanze gucyemuka abandi babigerageje ni Rwagasana Tom na Sibomana ariko bararwanijwe cyane birangira bafunzwe ariko ibyo bibazo byose Ikinyamakuru Umusingi twarabibonaga ko gikora akazi keza kandi Imana izagiha imigisha ndetse n’abakozi bacyo n’iyo mpamvu n’ubu tugarutse ngo kidufashe kumenyekanisha Umuvugizi wa ADEPR Pst.Isaie Ndayizeye nawe atangiye gukora ibyo abo yasimbuye bakoraga ku buryo asigaye akora ibyo yishakiye.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Umuvugizi Mukuru wa ADEPR Pst.Isaie Ndayizeye ibijyanye n’urwandiko yandikiye Pasiteri Ntakirutimana Theoneste ariko yanga kudusubizi.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Pasiteri Ntakirutimana Theoneste uyu akaba yarigeze kuba mu gihugu cya Uganda aza gufatwa agarurwa mu Rwanda ahageze akora urutonde rw’Abateroliste baba muri Uganda muri ADEPR amenyesha inzego z’umutekano za Uganda ,Ikinyamakuru Umusingi gifite kopi y’iyo baruwa,twashatse kumenya impamvu atubahirije ibaruwa yandikiwe imuhagarika nawe atwoherereza za links z’ibinyamakuru na Youtube gusa.

Ese kuko abayobozi muri ADEPR bagira ingeso yo kwirukana abayobozi baba basanzeho?Usabwimana Samuel akimara gusimburwa yirukanywe kongera gusengera ku kicaro gikuru ndetse ibibazo byose niho byahereye bityo abamusimbuye nabo barirukanwa barimo  Sibomana na Rwagasana nabo barukanwa nababasimbuye barimo Karuraranga na Karangwa John nabo batangiye kwirukanwa bahereye kuri Karangwa John tuzabagezaho inkuru ye mu minsi ya vuba.

Gatera Stanley

2,424 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.