umu amakuru- Dr Vuningoma James wayoboraga RALC yitabye Imana azize indwara atari azi | Umusingi

Dr Vuningoma James wayoboraga RALC yitabye Imana azize indwara atari azi

Please enter banners and links.

Dr Vuningoma James wari usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

Dr Vuningoma yakoze imirimo itandukanye mu nzego zinyuranye z’igihugu yaba mu rwego rw’uburezi no mu bijyanye n’umuco. Yabaye Umuyobozi Mukuru wungirije w’iyari Kaminuza yigisha Inderabarezi, KIE.

Amakuru  avuga ko “Yaje ku wa Gatanu, yari yaragiye kwivuza mu Buhinde, yagiraga ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso ariko akagira n’ikibazo cy’amaso, barabivura aza ku wa Gatanu, ariko basuzuma n’ibindi bamwoherereza ibizamini basanga afite cancer. Ntabwo yari aziko ayifite. Yaje ku wa Gatanu avuye mu Buhinde. Yari yaragiye agiye gukoresha isuzuma ryose ry’umubiri.”

Inshingano nyinshi yakoze zishingiye ku bwarimu, yari afite Impamyabushobozi y’Ikirenga mu masomo nyafurika cyane cyane ubuvanganzo nyemvugo n’ubuvanganzo nyandiko.

Mbere y’uko ajya gukora muri RALC, yabaye umwarimu kuva ubwo yarangizaga muri Kaminuza ya Makerere ndetse n’iya Bordeaux mu Bufaransa ari naho yakuye Masters na PhD.

Icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yakirangije mu by’indimi n’uburezi mu bijyanye n’Amateka, Igifaransa, Icyongereza na Filozofiya; icyo gihe arangije yahise ajya kwigisha mu mashuri yisumbuye.

Arangije PhD, yigishije muri KIE mu buvanganzo Nyafurika, ndetse ubumenyi yakuye mu mashuri bwamuhaga ubushobozi bwo kuba yakwigisha mu gihugu kivuga Igifaransa cyangwa Icyongereza.

Yari umuntu ukunda gukorana n’itangazamakuru, agatanga ibiganiro bigaruka ku muco nyarwanda. Usibye uburezi n’iby’umuco, Vuningoma yakoze no muri The NewTimes, nk’umuntu ushinzwe kugenzura inkuru mbere y’uko zitambuka.

Yari Umuyobozi w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco kuva mu 2012 yashingwa. Ku wa 18 Mutarama 2018, Dr Vuningoma yashyizwe n’Inama y’Abaminisitiri mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’Inama Nkuru y’Itangazamakuru.

Umuryango mugari wa @Rwandacademy ubabajwe no kubamenyesha ko uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo, Dr Vuningoma James yitabye Imana azize uburwayi. Imana imuhe iruhuko ridashira!

— Inteko Nyarwanda (@Rwandacademy) January 20, 2020

@Rwandacademy ibabajwe no guhomba Umuyobozi mwiza wayiyoboye kuva yashingwa mu mwaka wa 2012 kugeza ubu kandi akaba yaramaze kugeza heza uru rwego ndetse n’iterambere ry’umuco n’ururimi muri rusange. @YouthCultureRW @RwandaMuseums @rbarwanda pic.twitter.com/Obiv4R65r4

— Inteko Nyarwanda (@Rwandacademy) January 20, 2020

Amateka avunaguye ya nyakwigendera Dr Vuningoma

Dr. Vuningoma James yabonye izuba ku wa 25 Ugushyingo 1948. Uyu mugabo yavugaga akanandika indimi zitandukanye zirimo Igifaransa n’Icyongereza n’Ikinyarwanda.

Yize icyiciro rusange mu Ishuri rya Nyakasura riri mu Mujyi wa Fort Portal muri Uganda (1963 – 1968), asoreza ayisumbuye muri Old Kampala Senior Secondary school (1968 – 1970).

Dr Vuningoma afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu by’Ubugeni yakuye muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda (1971 – 1974), yanahakuye diplome mu bijyanye n’uburezi (Concurrent Diploma in Education).

Hagati ya 1984-1989, yakoze amahugurwa y’inderabarezi, yaherewe muri Kaminuza ya Grenoble mu Bufaransa ku bijyanye n’uburyo bwo kwigisha (Pedagogy) Igifaransa nk’ururimi rw’amahanga.

Mu 1977, yahuguwe ku gutanga no gukosora ibizamini by’indimi n’ubuvanganzo muri Kenya Technical Teachers College i Nairobi. Nyuma y’imyaka ibiri (1979) yanahuguwe muri National Teachers College, Kyambogo muri Uganda.

Dr Vuningoma yabonye Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza yakuye mu ya Bordeaux III mu Bufaransa mu 1980-1982. Aha yanahakuye Impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyiciro kibanziriza icya nyuma mu 1982-1983.

Mu myaka ya 1984 – 1989, yashatse Impamyabumenyi y’Ikirenga y’icyiciro cya nyuma ijyanye n’Ubumenyi bw’imibereho y’Abanyafurika yakuye muri Kaminuza ya Nice mu Bufaransa.

Mu mwaka wa 2010, Dr Vuningoma yahawe Impamyabushobozi y’ikirenga mu kwigisha, mu mashuri makuru na kaminuza muri Kaminuza y’Uburezi yahoze ari (KIE).

Dr Vuningoma yakoze andi mahugurwa y’inyongera mu bihugu birimo u Bufaransa, Uganda n’u Rwanda. Mu 1993, yize iby’Ikoranabuhanga rishya no kwigisha indimi muri Bordeaux mu Bufaransa; mu 1999 yahuguwe mu by’Itangazamakuru n’Ubutabera mu Rwanda; mu 2008 yahuguwe ku burezi budaheza hagamijwe gufasha abanyeshuri bafite ubumuga mu Ishuri rikuru Nderabarezi rya Kigali.

Mu mirimo yakoze, Dr Vuningoma yabaye Umuyobozi w’Ishami n’Umwarimu w’Igifaransa muri Makerere College School muri Uganda mu 1976 – 1980; yateguye ibizamini muri East African Council muri Kampala mu 1977- 1980; yabaye umwarimu udahoraho mu Ishami ry’Uburezi rya Kaminuza ya Makerere n’umutoza w’abarimu muri Teachers College Kyambogo muri Uganda mu 1977 – 1980.

Indi mirimo yakoze:

1991 – 1996: Umwarimu w’Icyongereza muri Lycée de Blaye mu Mujyi wa Bordeaux mu Bufaransa.

1998 – 1999: Umwarimu w’Icyongereza ku banyeshuri biga nijoro mu yahoze ari Kaminuza ya KIST.

1998 – 1999: Umwanditsi Mukuru muri The New Times, yananditsemo inkuru nyinshi hagati ya 1997 – 2000.

1999 – 2009: Yari mu bateguraga ibizamini mu yahoze ari Kaminuza y’u Rwanda (UNR)

2000 – 2001: Inzobere mu bijyanye n’imicungire y’abakozi mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe gutsura amajyambere (UNDP).

2000: Umwarimu muri KIST

2001- 2003:Umwarimu mu Ishami ry’Ubuvaganzo muri KIE

2001 – 2003: Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuvaganzo muri KIE.

2002 – 2006: Umuyobozi ushinzwe ibijyanye no gushyira mu ngiro amasomo muri KIE.

2007 –2008: Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubugeni n’Indimi muri KIE.

2008 –2011: Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza wungirije ushinzwe amasomo muri KIE.

2007 – 2014: Umugenzuzi mu Nama y’Amashuri Makuru na Kaminuza.

2015: Komiseri ushinzwe Itumanaho n’Itangazamakuru muri PAM Rwanda.

Dr Vuningoma yari umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru(Media High Council-MHC) yinjiyemo mu 2018.

Mu 2000 yahawe inshingano nk’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ), yari yarabaye Visi Perezida wawo mu 1997; mu 1999 – 2000 yayoboye Umuryango w’abagiraneza bafasha abatishoboye wa Rotary Club Kigali – Virunga.

Mu 1999 yari Umunyamabanga w’Umuryango United Kingdom Goodwill Organisation (RUGO) mu gihe mu 1974 yari umwe mu bagize Ihuriro ry’Abarimu muri Uganda.

Mu buzima bwe, yakoze ubushakashatsi butandukanye, yanditse ibitabo anatanga ubujyanama butandukanye.

Dr Vuningoma James yari asanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC), umwanya yagiyeho bwa mbere mu Ukuboza 2011.Imana imwakire mu bayo.

 

2,767 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.