umu amakuru- Imirenge 2 ya Karangazi na Matimba niyo ifite umubare munini w’abantu banduye agakoko gatera Sida muri Nyagatare | Umusingi

Imirenge 2 ya Karangazi na Matimba niyo ifite umubare munini w’abantu banduye agakoko gatera Sida muri Nyagatare

Please enter banners and links.

Imirenge 2 ya Karangazi na Matimba niyo ifite umubare munini w’abantu banduye agakoko gatera Sida muri Nyagatare

Kuwa 6-7 Kamena 2019 Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru bashinzwe kurwanya SIDA mu Rwanda basuye ibitaro mu Karere ka Nyagatare ndetse na bimwe mu bigo nderabuzima bagamije kureba serivise zo kurwanya SIDA uko zitangwa.

Bavuye ku bitaro bya Nyagatare basuye ikigo nderabuzima cya Ntoma kiri mu Murenge wa Musheri naho baganira n’ubuyobozi bw’icyo kigo ku mitangire ya services zitangwa mu kurwanya ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA ,bavuyeyo ku munsi wakurikiye baganiriye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare ku ngamba z’ibibazo abanyamakuru bagiye babona mu bigo bitandukanye basuye.

Bageze ku bitaro bya Nyagatare baganirijwe na Kayiranga Vital Director ukuriye ishami rya Nursing na Bigirimuhirwa Bon fils ndetse na Uwamahoro Wivine na Mukabahinyuza Franscoise maze bavuga uburyo servise zitangwa muri Nyagatare.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ABASIRWA Innocent Bahati yabanje gusobanurira abayobozi b’ibitaro bya Nyagatare impamvu yuruzinduko rw’abanyamakuru mu bitaro bya Nyagatare ari uko bashinzwe kurwanya SIDA mu Rwanda ku bufatanye na Minisante binyuze muri RBC bityo ikaba ari gahunda basura Uturere twose bakamenya uko servise zo kurwanya SIDA zitangwa bityo bagakora inkuru.

Itsinda ry’abanyamakuru basuye ikigo Nderabuzima cya Ntoma mu Murenge wa Musheri

 

Ni gahunda ABASIRWA imaze igihe izenguruka igihugu mu Turere dutandukanye aho basuye Kirehe ,Karongi,Musanze ,Rusizi ,Burera,Rubavu,Huye,Bugesera nahandi hatandukanye.

Abanyamakuru babajije uko ubwandu bw’agakoko gatera SIDA buhagaze muri Nyagatare naho buri cyane kurusha ahandi maze Bigirimuhirwa Bonfils avuga ko Services zose zitangwa neza ariko Umurenge wa Karangazi ari wo urusha indi Mirenge yose kugira abanduye agakoko gatera SIDA ugakurikirwa n’Umurenge wa Matimba wegereye umupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda na Uganda.

Mu Murenge wa Karangazi bari kuri 56% bagakurikirwa na Matimba ariko Matimba bakaba baravuze ku ijanisha aho uhagaze n’ubwo Bigirimuhirwa yavuze ko ariyo ya kabiri ariko akaba yaravuze ko atazi impamvu Karangazi igira abarwayi benshi muri Nyagatare ariko Matimba yo avuga ko ari uko wenda yegereye umupaka wa Kagitumba abantu bava Uganda ariho bashyikira.

Ibitaro bya Nyagatare byakira abantu barenga igihumbi ku munsi ,Aka Karere kandi gafite ibigo nderabuzima (Centre de sante)20  kandi kakaba gafite abafata imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera  SIDA bagera ku bihumbi bitandatu n’ijana na mirongo ine n’abatatu (6143),Abana bakaba ari 228.

Gatera Stanley

476 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.