umu amakuru- Rayon Sports yasebejwe kugura ibishaje yatsinze Police FC ifata umwanya wa mbere (Amafoto) | Umusingi

Rayon Sports yasebejwe kugura ibishaje yatsinze Police FC ifata umwanya wa mbere (Amafoto)

Please enter banners and links.

Ikipe ya Rayon Sports FC mu minsi ishize havuzwe inkuru isa no kuyisebya ko igira ibishaje nyuma y’uko imodoka ya Bisi (Bus)yayo iherutse kugurwa yari yapfiriye mu nzira ijya I Nyanza ariko ibyo ntibyayibujije gutsinda Polisi FC igahita iyobora urutonde rwa Shampiyona.

Igitego cyo mu minota ya nyuma y’umukino cyatsinzwe na Ulimwengu Jules, cyafashije Rayon Sports gufata umwanya wa mbere muri shampiyona, itsinze Police FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 26 wabereye kuri Stade Amahoro i Remera kuri iki Cyumweru tariki 5 Gicurasi 2019.

Ubwo umusifuzi Ruzindana Nsoro yari asoje umukino, abafana ba Rayon Sports bamaze iminota isaga 25 banze gusohoka muri Stade. Intero kuri bamwe yari ‘Wuuuh’ yakurikizwaga amashyi n’ingoma mu gihe muri 17 [igice kicarwamo n’abafana ba Gikundiro] babyinnye Murera karahava.

Rayon Sports yaje gukina uyu mukino ibizi ko nta kosa igomba gukora nyuma y’uko APR FC itakaje amanota imbere ya AS Kigali zanganyije hagasigaramo ikinyuranyo cy’amanota abiri gusa.

Abakinnyi ba Rayon Sports barimo Michael Sarpong, Jules Ulimwengu na Rutanga Eric bapfushije ubusa uburyo bwabonetse mu minota ya mbere y’uyu mukino.

Rayon Sports FC

Polisi FC

Police FC, ikipe imwe rukumbi iheruka gutsinda Rayon Sports ku munsi wa 11 wa shampiyona wakinwe mu Ukuboza 2018, yanyuzagamo igasatira ariko ubwugarizi bwarimo Manzi Thierry, Mutsinzi Ange na Habimana Hussein bwari bwiteguye guhagarika abarimo Songa Isaie, Hakizimana Kevin na bagenzi babo.

Ngendahimana Eric yagerageje ishoti rikomeye ryaganaga ku izamu rya Rayon Sports ahagana ku munota wa 30, umupira uca ku ruhande. Mu minota 45 y’igice cya kabiri, nta buryo bwinshi bukomeye bwabonetse.

Rayon Sports yatsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino ku munota wa 86 cyinjijwe na Ulimwengu Jules wahawe umupira ari hagati y’abakinnyi ba Police FC, arawubatanga.

Bamwe mu bafana ba Rayon Sports bari batangiye kugira ubwoba ko ikipe yabo nayo igiye kunganya kuko iminota yasanga nirangiye nkuko umwe mu bafana ba Rayon Sports utavuze amazina ye wavuze ko iminota yageze 80 umutima ugatangira kumurya ko ikipe yabo nayo igiye kunganya kandi iyo inganya itaribubone amahirwe yo kuyobora urutonde rwa Shampiyona y’uRwanda.

Gutsinda uyu mukino byafashije Rayon Sports gufata umwanya wa mbere n’amanota 60, irusha APR FC ya kabiri inota rimwe.

Rayon Sports izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu yakirwa n’Amagaju FC i Nyamagabe mu gihe APR FC izaba yakiriwe na Gicumbi FC ku wa Kane.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Police FC: Bwanakweli Emmanuel, Nsabimana Aimable, Mitima Isaac, Mpozembizi Mohamed, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Ngendahimana Eric (c), Mushimiyimana Mohamed, Hakizimana Kevin, Ndayishimiye Antoine Dominique, Iyabivuze Osée na Songa Isaie.

Rayon Sports: Mazimpaka André, Habimana Hussein, Manzi Thierry (c), Mutsinzi Ange, Rutanga Eric, Iradukunda Eric, Niyonzima Olivier, Mugheni Fabrice, Djabel Manishimwe, Ulimwengu Jules, Michael Sarpong.

Uko amakipe yatsindanye ku munsi wa 26 wa shampiyona

Ku wa Gatanu, tariki ya 3 Gicurasi 2019

  • APR FC 2-2 AS Kigali

Ku wa Gatandatu tariki ya 4 Gicurasi 2019

  • AS Muhanga 2-1 SC Kiyovu
  • Marines FC 0-0 Gicumbi FC

Ku Cyumweru, tariki ya 5 Gicurasi 2019

  • Espoir FC 3-1 Bugesera FC
  • Mukura VS 4-1 Musanze FC
  • Etincelles FC 1-0 Kirehe FC
  • Sunrise FC 1-1 Amagaju FC
  • Police FC 0-1 Rayon Sports FC

 

726 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.