umu amakuru- Opinion :Kuki umunsi w’ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda utitabiriwe cyane ni uko ruri ku mwanya wi 155 ? | Umusingi

Opinion :Kuki umunsi w’ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda utitabiriwe cyane ni uko ruri ku mwanya wi 155 ?

Please enter banners and links.

Ku munsi w’ejo hashize tariki 3 Gicurasi 2019 wari umunsi w’ubwisanzure bw’itangazamakuru ku isi yose ibirori byo kwizihiza uwo munsi byabereye ku kicaro cy’urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda RMC ariko witabirwa n’abanyamakuru bacye ugereranije n’umubare w’abanyamakuru bari mu gihugu.

Mbere na mbere njye ndashima n’abatekereje gukora ibyo birori uko byaba bimeze kose kuko byashoboka ko amafaranga yabura yo kuwizihiza hatagize utanga igitekerezo cye kigaterwa inkunga bityo nshimire PAX Press na ARJ,RALGA n’igihugu cya Canada nabonaga aricyo cyateye inkunga uwo muhango.

Njye nkurikije uburyo mbona uyu munsi ntago ari kuriya wari kwizihizwa nkuko indi minsi yizihizwa ,kuko ubundi hagatumiwe inzego zose zikaza abanyamakuru tukababwira impamvu twizihiza uwo munsi ,ibibazo duhura nabyo n’ibyiza tuwubonamo n’ibyo twasaba izo nzego nazo zikagira ibyo zidusaba ariko nahabonye urwego rw’Umuvunyi ,n’uhagarariye inzego zibanze abandi n’abayobozi bayoboye inzego zifite itangazamakuru mu nshingano nabwo ni RGB,MHC na ARJ na Pax press .

Reka mbanze mvuge ku kibazo gituma itangazamakuru ridatera imbere ndetse bifite aho byahurira no kuba abanyamakuru baritabiriye umunsi w’ubwisanzure bw’itangazamakuru kandi ari akazi bakora umunsi kuwundi ,bamwe hari abo navuganye nabo bavuga ko kuva mu Ntara iyo bakorera bihenze.

Nahise nsubira ku kibazo kimaze imyaka myinshi kivugwa ariko cyaraburiwe umuti ,ikibazo cy’abanyamakuru batagira amasezerano y’akazi (Contracts)n’abazifite ntacyo zibamariye zitubahirizwa kuko nabo bamwe bahembwa intica nikize kandi ntibahemberwe igihe byaba ngombwa bakirukanwa nta mperekeza nta nteguza.

Abandi bakora nta masezerano y’akazi ugasanga babayeho mu buzima bubi ,ibyo byose bigira ingaruka ku mikorere ituma ibyo bakora bitajyana n’igihe tugezemo aribyo navuga bituma u Rwanda rushyirwa ku mwanya wi 155 ku rwego rw’isi.

Ese kuki ahandi mu miyoborere usanga u Rwanda ruza mu myanya ya mbere ariko wagera ku itangazamakuru u Rwanda rukaza mu myanya yanyuma ni uko itangazamakuru muri iki gihugu ryananiranye ?nta kamaro rifitiye igihugu se ko bavuga ko ari ubutegetsi bwa kane .

Mu gihe abanyamakuru badahembwa neza kandi nabo ntibakarenganye ba nyiri bitangazamakuru kuko ku isi yose itangazamakuru ritungwa no kwamamaza kandi hano hamamazwa n’ubundi muri Leta .

Ingengo yimari y’igihugu haba harimo amafaranga y’itangazamakuru ibigo bya Leta bizakoresha ariko n’ubundi asa nasubira muri Leta kubera ko ibigo bya Leta byamamaza mu bitangazamakuru bya Leta mu gihe abikorera bataragira imbaraga zo kwamamaza mu bitangazamakuru byigenga n’ababishoboye usanga nabo bajya kwamamaza mu binyamakuru bya Leta kuko nibyo bifite ubushobozi.

Ikindi navuga mbona kimaze kuba ikibazo gikomeye gituma n’abakora uyu mwuga baratakaje ikizere kubera ko bakoze imyaka myinshi mu buzima bugoranye ,Leta yari ikwiye kugaragaza ubushake bwo guteza imbere itangazamakuru kuko niba ibinyamakuru byigenga bidashobora no kuba byagera ku nguzanyo ya Bank n’ikibazo gikomeye cyangwa ibinyamakuru bitagira abaterankunga bo hanze byatera imbere gute ?byahemba gute ?ni ukuvuga ko rizaguma gutyo kugeza abarikoramo bazaruha bakajya mu bindi.

Ikindi ni uko iyo ugiye ku isoko aho twacuruzaga ibinyamakuru usangaho ibinyamakuru bituruka Uganda na Kenya ndavuga ibinyamakuru byigenga nahoze numva Leta yarajyaga yishimira ko ifite ibinyamakuru byigenga byinshi ariko ubu ibihari nibikorana na Leta ibindi byose nta na kimwe kigisihoka.Biragayitse kubona ku isoko ry’ibinyamakuru ujyayo ugasanga ibinyamakuru by’ibugande na Kenya n’ibya Leta kandi nk’abamukerarugendo baza mu gihugu baba bashaka gusoma ibinyamakuru byigenga kugirango bamenye amakuru neza kuko baba bazi ko Leta itakwivuga nabi kandi nibyo ntiyabikora bityo bakabura ibyo basoma.

Ese ko bavuga ngo haje ikoranabuhanga rituma ibinyamakuru byandika bigabanuka cyangwa bicika ubu ko abana bacuruza ibinyamakuru bya Abagande nibyo muri Kenya tubarusha ikoranabuhanga ?ibyo njye simbyemera.

Ikibazo cy’itangazamakuru uwakivuga yavuga iminsi myinshi reka nanjye mvuge bike wenda hari icyahinduka ejo tugakora nko mubindi bihugu natwe tugatera imbere ,ariko nkuko bisanzwe iki n’igitekerezo cyanjye.

Njye niko byumva bitavuze ko ari itegeko nawe ushobora kubyumva kimwe na njye cyangwa ukabyumva ukundi twese biremewe kuko ntago ari ngombwa ngo tubyumve kimwe ariko tubyumvise kimwe byaba ari byiza cyane.

Haramutse hari undi wifuza kwandika igitekerezo cye yanyandikira kuri email yanjye gaterastanley@gmail.com cyangwa akaba yahamagara kuri 0783664450

857 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.