umu amakuru- Bobi Wine ku rutonde rw’abahanzi indirimbo zabo zitazacurangwa mu ndege Uganda yaguze | Umusingi

Bobi Wine ku rutonde rw’abahanzi indirimbo zabo zitazacurangwa mu ndege Uganda yaguze

Please enter banners and links.

Leta ya Uganda yishimiye kugura indege 6 ariko 2 murizo nizo zimaze kugera muri Uganda ariko bakaba bakoze urutonde rw’abahanzi indirimbo zabo zitacurangwamo muri izo ndege.

Depite Bobi Wine aza ku rutonde rw’ahanzi indirimbo zabo zitazacurangwa muri izo ndege ari kumwe n’abandi bahanzi batavuga rumwe na Leta.

Juliana Kanyomozi

Amakuru avugwa muri Uganda ni uko umuhanzi akaba n’umudepite Bobi Wine indirimbo ze zikunzwe cyane ariko abazagendera muri izo ndege nshya Uganda yaguze batazatekereza kumva cyangwa kureba indirimbo z’uwo muhanzi kimwe n’uwitwa Ronald Mayinja n’abandi batandukanye kubera ko barwanya ubutegetsi babinyujije mu bihangano byabo.

Mu bahanzi indirimbo zabo zizacurangwa muri izo ndege harimo Bebe Cool ,Juliana Kanyomozi ,Spice Diana ,Eddy Kenzo ,Rema Namakula n’abandi batandukanye.

Bobi Wine akaba afite indirimbo zikunzwe cyane nka Kyarenga ,Tuliyambara Engele ,n’izindi zitandukanye .

 

1,271 total views, 5 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.