umu amakuru- Opinion :DOSIYE Y’URUBANZA RWA FABIYANI NERETSE | Umusingi

Opinion :DOSIYE Y’URUBANZA RWA FABIYANI NERETSE

Please enter banners and links.

Opinion :DOSIYE Y’URUBANZA RWA FABIYANI NERETSE

Iyi foto ni igihe Fabiyani NERETSE yerekanaga umushinga yakoreye ubutegetsi bw’umujyi  wa ANGOULÊME wo korohereza urubyiruko mu mibereho rusange yarwo.

Umushinga wizwe na Fabiyani NERETSE muri Nyakanga 2009

 NIYO FOTO YEREKANWA N’ABAMUREGA

Muri Nyakanga 1994, Madame Martine Beckers yaje i Kigali guperereza iby’urupfu rw’umuvandimwe we Claire Beckers, umugore wa BUCYANA Isaïe bari batuye i Nyamirambo, rue du Mont Ndusu.

  • Ikirego cya mbere yagitanze mu Bubiligi muri Nyakanga 1994, arega X waba yarishe abantu bo mu muryango we.
  • Muri Mutarama 2000, Martine Beckers yifatanyije na collectif des parties civiles rwandaises (CPCR) ya Alain Gauthier maze batanga icyo kirego ku butegetsi bwo mu Bufaransa. Televiziyo France-2 yahise itanga lisiti y’abakekwa kuba bafite uruhare muri Jenoside yo mu Rwanda. Izina Fabiyani NERETSE ryarimo.
  • Komisiyo ya mbere yo gukusanya iby’icyo kibazo yaje mu Rwanda muri Mutarama 2002 maze ifata ibimenyetso byemeza ko Claire Beckers yaba yarishwe n’umusirikari ufite ipete rya Liyetena witwa SOTERI.
  • Badashoboye kumubona, Mme Martine BECKERS na Alain Gauthier baza kumenya ko hari umuturanyi wabo witwa NERETSE. Bakaba kandi barumvise ko hari umusirikari ufite iryo zina. Bahise babisimbukiraho bizera ko babonye igisubizo ku kirego batanze muri Nyakanga 1994. Ibyo kandi byumvikanishaga uko uwo Fabiyani Neretse bavuga ko yishe yari aziranye na Liyetena SOTERI.
  • Bareze Fabiyani NERETSE ko yohereje umukozi we witwa Emmanuel ngo ajye kuburira umwicanyi Liyetena SOTERI ko iyo miryango ya BUCYANA Isaïe na SISI Evarisiti ishaka guhunga. Kugeza ubu ntibavuga umwirondoro we n’aho aherereye !
  • Komisiyo ya mbere yo gukusanya iby’icyo kibazo yo muri 2002 yamenyeshejwe ko abaturanyi ba NERETSE bari barinzwe n’abajandarume. Umwe mubabajijwe bamushinja (témoin à charge) yavuze uko abaturanyi basabye ko babarinda nyuma y’urupfu rwa Felisiyani GATABAZI na Maritini BUCYANA, n’igitero cyagabwe n’inkubiri y’insoresore kwa NERETSE.
  • Muri 2008 Alain Gauthier na Mme Martine BECKERS batanze ikirego ku bushinjacyaha (parquet) bwa Angoulême.
  • Bareze Fabiyani NERETSE ko yatozaga INTERAHAMWE n’ABAREZERIVISITE ukuntu basenyagura (démonter) imbunda, ukuntu bongera kuzisubiranya (remonter) n’uko bazirashisha. Ko yabikoraga kubera ko yari ofisiye ubifitemo akamenyero kanini (expérience) n’ubumenyi buhanitse ! Ariko ntibavuga urwego rw’ubutegetsi rwahuzaga uwo Liyetena Fabiyani NERETSE na Liyetena SOTERI. Ntibavuga aho SOTERI yarari n’icyo yakoraga muri icyo gihe.Bavuga gusa ko yapfiriye muri Kongo batagaragaje uwabibabwiye. Mbese byose ni ibintu bifindafinze, ku buryo umuntu atumva aho byaturutse n’icyabateye kubyemera batabanje gukora iperereza rihagije. Dosiye ya Fabiyani NERETSE yose ikaba yubatse kuri icyo kinyoma.

IBYO UMUNTU YIBAZA

  • Umuntu yasobanura ate ukuntu abakoze anketi batibanze kuri icyo kimenyetso kandi cyari kubaha inzira yo kumenya aho umwicanyi aherereye ?
  • Ikindi kitumvikana ni icyerekeye uwo mukozi Emmanuel, kubera ko mu buzima bwa Fabiyani NERETSE bwose atigeze agira umukozi w’imuhira ufite iryo zina. Kereka niba bitiranya n’uwo twari duturanye wakoraga muri BNR !
  • Kuki Ububiligi bufite amazina ya ba Ofisiye b’Urwanda butabonye icyo kintu ?
  • Kuki urukiko mpuzamahanga rwa Arusha rwaretse umuntu nkuwo wicishije abantu barimo Abanyaburayi ?
  • Kuki mu kirego umushinjacyaha NGOGA yatanze muri 2008 ibyo bitarimo ?
  • Kuki abajandarume barindaga ingo zituranye n’iyo miryango yishwe batabujije uwo mwicanyi gukora ayo marorerwa kandi kuya 8 Gicurasi (avril) ibisambo byaraje gusahura kwa BUCYANA maze kimwe kikisigaza, kikajya kwa SISI maze mu kugenda abo bajandarume bakakirasa ? Umuntu yakeka ko abo bajandarume bageze aho bakaba abo kugenzura iyo miryango. Ikimenyimenyi ni uko bahise bagenda ayo marorerwa akimara kuba.
  • Ikindi umuntu yibaza ni ukuntu Fabiyani NERETSE yagumye ku ipeti rya Liyetena kandi abari hamwe nawe mu mashuri bari bageze ku ipeti rya Koloneli ?Ni imyifatire mibi ? Ni ubushobozi buke ? Kuki Leta yahaye umuntu nk’uwo kuyobora imishinga nka BGM na GBK n’ibigo nka ISAR-KARAMA na OCIR-CAFE ?

DORE AHO UKURI GUHEREREYE

  • Fabiyani NERETSE ntiyigeze aba umusirikari cyangwa ngo akorere minisiteri y’Ingabo z’igihugu.Ntiyashoboraga rero gutoza Interahamwe n’Abarezerivisite iby’imbunda.
  • Ntiyashoboraga kugenzura abo bari baturanye ngo ahe raporo ubutegetsi. Koko rero, nta bwumvikane yagiranaga nabwo. Uretse nibyo, telefone ye ntiyigeze ihamagara. Ikimenyimenyi, nta fagitiri yigeze ariha. Ikindi nuko uwo musirikari yabasanze ku muhanda, umwe muribo yatwaye icyiciro cya mbere.
  • Abicanyi bamaze kugenda, yakiriye iwe iyo miryango, ayiha icyo kurya.
  • Fabiyani NERETSE yafunzwe mu byitso kubera ubucuti bwabo no kwa SISI.
  • Igihe SISI yari afunzwe n’igihe yari yarahunze ni NERETSE watinyutse gushyigikira Madame we kugira ngo uruganda rudafunga. Yamushakiye isoko, yishyuza abashakaga kumwambura.
  • Fabiyani NERETSE ntiyigeze ategeka OCIR-ISHAMI RY’ICYAYI. Ndetse iyo ofisi ntiyigeze umuyobozi witwa iryo zina.
  • Fabiyani NERETSE ntiyigeze aba diregiteri w’ishuri ryisumbuye.
  • Ntiyigeze aba INTERAHAMWE. Koko rero, ninde warwanira ishyaka pariti yamwirukanye ku kazi ?
  • Ntiyigeze abonana na Perezida SINDIKUBWABO cyangwa se Minisitiri w’Intebe KAMBANDA. Yakuwe ku kazi ka OCIR-ISHAMI RYA KAWA na guverinoma ya MRND iyobowe na Silivesitiri NSANZIMANA muri Gashyantare 1992, mu gihe buri shyaka ryahaga imyanya abarwanashyaka baryo b’imena. Ndetse icyo gihe yatabawe na minisitiri RUHUMURIZA Gasipari wa PDC wayoboraga minisiteri y’inganda, ubucuruzi n’ubukoribori (MICOMART).
  • Ntiyigeze aba NYUMBAKUMI. Yari mushya muri ako gace ka NYAMIRAMBO kandi ntiyabarurwaga muri iyo segiteri.
  • Umuryango wa SISI Evarisiti barumvikanaga cyane. Ndetse ibyo byatumye afungwa mu byitso bya FPR mu Kwakira 1990.Bizwi na benshi.
  • Fabiyani NERETSE ntiyigeze agira ishyaka rya politiki yamamaza. Abo bava inda imwe babaga mu mashyaka bashatse. Murumuna we Visenti NIYONIZEYE niwe wayoboraga PSD muri Komini ya Ndusu. Ndetse na Mamawe niryo shyaka yarimo. Ninde warwanira ishyaka pariti yamukuye kukazi akaba umushomeri ?
  • ACEDI-MATABA iri mu bigo mbarwa by’amashuri bitabayemo ubwicanyi kandi hafi aho hari impunzi nyinshi zakaniraga abakozi n’abana b’Abatutsi baribagamo.
  • Byavuzwe muri GACACA ko imbunda zo mu masegiteri zazanywe na Burigadiye wa Komini, akaziha abajyanama ba Komini. Buri segiteri yahawe ebyiri. Konseye wa Mataba yahisemo kuziha abazamu b’ishuri ngo barinde umutekano w’abana n’abakozi. Izindi mbunda ngo zazanywe na NZIRASANAHO Anasitazi aherekejwe na Serija KAYIBANDA Inosenti. Ngo kandi NZIRASANAHO yasabye ko umuzamu w’ishuri yari abereye sewabo, amurinda. Yamuhaye imwe mu mbunda yazanye.

Ikibabaje ariko nuko Ababiligi bashaka kuburanisha hamwe abantu batanu muri Cour d’assises kugira ngo bakwepe ibyo kwinjira muri dosiye. Baratinya ko bizagaragara ko bamuhoye ubusa.

Waburanisha hamwe ute abantu batanu :Bataregwa bimwe, bataziranye, batari baturanye, batigeze bakora hamwe, badafite umwuga umwe, badakomoka hamwe mu gihugu, batari mu kigero kimwe cy’iza bukuru, badafite ikindi kibahuza uretse kuba Umunyarwanda ?

Ku bantu barenga 120, barimo abamushinja n’abamushinjura, nta numwe uvuga :Ko yambonye nica, ko yumvise ntanga amabwiriza yo kwica, ko yamubonye hamwe n’abicanyi. Ahubwo havuzwe ko yahishe Abatutsi barenga batanu.

BYOSE NI AMABWIRE

Abamurega babonye ko dosiye bubatse idafashe, birukankira muri GACACA y’aho akomoka mu Mataba, Akarere ka Gakenke, Intara y’Amajyaruguru. Bagiraga ngo ibafashe kuremereza dosiye bakoze.

Birukankiye kureba abana ba MPENDWANZI, abasirikari bafashe bagategeka NERETSE kubageza ku kigo cyabo cyari mu Kivuruga. Ni ibirometero birenga 40 uvuye ku Muvumba. Icyo gihe, uwo bahaga itegeko akanga, baramurasaga.

Dosiye ya MPENDWANZI Yosefu irazwi kuko yanyuze no mu mishyikirano ya ARUSHA kubera abasore yari yohereje ku rugamba bagafatirwa muri Komini Nyarutovu. Imishyikirano yakomeje aruko Leta ibarekuye.

FABIYANI NERETSE NAWE YARAHIGWAGA.

Koko rero, muri Werurwe 1993, abasirikari bashatse kumwicira ku kiraro cya Base cyo kuri GAKOMA, cyahuzaga NYARUTOVU na RUSHASHI. Bamuzizaga ko yari amaze kwirukana Diregiteri n’abanyeshuri barenga 20 bashatse kwica Abatutsi bigaga muri ACEDI-MATABA. Uwo Diregiteri niwe wamugambaniye. NERETSE yakijijwe na Adjudant wahagobotse.

Abo basirikari bantwaye isakoshi yarimo akayabo k’amafaranga n’impapuro zose zarimo. Izo mpapuro bazimennye kuri paruwasi ya Rulindo igihe bayisahuraga. Padiri mukuru azibonye yandika muri KINYAMATEKA arega NERETSE ngo niwe wayoboye iryo sahurwa. NERETSE yamushubije mu numero yakurikiyeho.

Ikindi nuko NERETSE yarihiraga amashuri umuhungu wa MPENDWANZIwitwaga Kabutura Emmanuel. Uwo mwana yaje kuri Komini kwaka imfashanyo yo kuriha amashuri, asanga Neretse ari kumwe na Bourgmestre mu kanama k’Impuguke (Commission technique). Inama ikirangirayihuse aza kureba Bourgmestre. Nibwo Neretse yamenye ko ari umuhungu wabo w’inshuti ye BONEZA Christophe. Yahise amubwira kuzamusanga mu Mataba kuwa gatandatu ngo amuhe imfashanyo kuko Komini yari ivuze ko ntayo.

NAHO IBYA NZAMWITA ANASitazi ?

  • Yamukuye i Nemba kuri paruwasi, amuha akazi ko gucunga imashini zihera Kawa ya Ruhengeri. Uwasimbuye Neretse amwirukanye, arongera aramufata, amuha gucunga uruganda rwe rwo gushyira amenyo ku ngasire zishaje.
  • Umunsi imashini zibigenewe zaje, niwe wakoranye n’umukozi w’uruganda rwazo waje aziherekeje. Impapuro zose z’uruganda niwe wari uzibitse.
  • Neretse akigera mu Mataba, kuya 17 Gicurasi 1994, bari baramwishe n’inzu ye barayishenye.

Kugira ngo ikirego cyabo kirusheho kuremera,bashutse Porekireri Maritini Ngoga wa Leta y’Urwanda atanga manda yo gushakisha umusiviri injeniyeri agronome uzwi mu rwego rw’amahanga amubatiza liyetena

Iyo ni incamake y’ibijyanye na dosiye ya Fabiyani NERETSE. Birerekana ko arengana. Byaramusonze mu gihe yari mu burwayi bwamuteye kumugara, ariko afite icyizere ko azabivamo neza. Ibi byavuzwe byose bifite gihamya.

Imana ntirenganya.

Umwanditsi UWIZERA Athanase

Nyamagabe

 

1,293 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.