Rubavu:Umugore wari waracumbikiwe mu kigo cy’inzererezi n’abana be yirukanywemo kandi ari hafi kubyara.
— April 1, 2019
Please enter banners and links.

Amakuru aturuka mu Karere ka Rubavu aravuga ko umugore witwa Nyaransabimana Cecile wirukanywe mu nzu yaguze na Uzamushaka Providance ubu uri mu bwihisho yirukanywe aho yari yaracumbikiwe mu kigo cy’inzererezi kandi avuga ko akujije ari hafi kubyara.
Nyiransabimana Kuwa 31 Werurwe 2019 yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko ubwo yari yagiye I Musanze mu rubanza aburana nabo kwa Ntawumenyumunsi Marc na Nyirabashyitsi Athanasie bitabye Imana abana babo abenshi bakaba bakaba bashinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bakaba barahunze igihugu imitungo isigara icungwa na Uzamushaka Providance ariwe wagurishije Nyaransabimana Cecile n’umugabo we n’abandi batandukanye.
Abana ba Ntawumenyamunsi Marc uko baba hanze bose amakuru avuga ko bari baremereye Uzamushaka Providance kugirango abacungire imitungo yabo kugirango Leta itayitwara ndetse babimufashamo kubona ibyangombwa by’imitungo ko Uzamushaka Providance ari we wemerewe gucunga imitungo yo kwa Ntawumenyamunsi.
Amakuru akomeza avuga ko Uzamushaka Providance yagurishije imitungo imwe ariyo Nyaransabimana Cecile n’umugabo we baguzeho na Ilidephonse Nzabonimpa n’abandi batandukanye baguzeho ndetse amafaranga akoherezwa iyo mu bihugu bahungiyemo.Baje kugira ubutumvikana ku mafaranga Uzamushaka Providance bashaka kumukura ku byangombwa by’imitungo kubera ko ariwe wari wanditse ku byangombwa byabaye ngombwa ko barekeza mu Nkiko guhera muri 2013 nibwo Nyaransabimana Cecile n’umugabo we batangiye kuburana.

Nyaransabimana Cecile atwereka inzu abo basohowemo baguze Miliyoni 10

Ahagaze imbere y’inzu bamusohoyemo ,agaragara ko akujije ari hafi kwibaruka

Inzu aburana

Abana ba Ntawumenyamunsi bohereje uwitwa Hagumimana Jules ko asimbura Uzamushaka Providance akaba ariwe ubacungira imitungo bityo Hagumimana Jules utabifitiye ububasha atangira gusohora mu nzu bamwe mu baguze na Uzamushaka Providance.
Umuvunyi Mukuru Murekezi Anastase ubwo yari mu Karere ka Rubavu yavuze ko kugirango Hagumimana Jules yemererwe gucunga imitungo yo kwa Ntawumenyamunsi Marc ari uko abana ba Ntawumenyamunsi bose bamusinyira ku rwandiko rumuhesha ububasha bikanyuzwa muri Ambasade y’ibihugu barimo bityo agahabwa ububasha.
Kubera ko bamwe bashinjwa ibyaha bya Jenoside nkuko bigaragara kuri kopi ya Gacaca dufite harimo uwitwa Nsabimana Maurice,bamwe banze gusinyira Hagumimana Jules uretse umwe gusa witwa Ibyishaka Marie Claire.Amakuru twabwiwe na Nyaransabimana Cecile ni uko hari mwene wabo kwa Ntawumenyamunsi w’umucamanza witwa Innocent Bizimana ariwe bifashisha kugirango ababurana na Jules Hagumimana batsindwe akaba yaragize ati “Twaramumenye ndetse ariwe wari ugiye kuburana urubanza rwacu turamwanga dusaba ko baduha undi mucamanza kuko ntago byakumvikana umuntu ufitanye isano n’uregwa ko yatanga ubutabera”.
Nyaransabimana Cecile yakomeje avuga ko Hagumimana Jules ngo yamubwiye ko icyo ashatse gikorwa ko ibyo bakora byose batamushobora ko afite ubucuruzi bwe icyo ashatse abana ba Ntawumenyumunsi Marc bakimuha.
Hagumimana Jules we iyo twageragezaga kumubaza ku kibazo cy’imitungo yo kwa Ntawumenyamunsi Marc ndetse yareganaga na Uzamushaka Providance yaradutukaga ndetse akatwoherereza n’ubutumwa bugufi kuri Telephone asa n’uwishongora ko ntacyo twamukora kubera ko yari ashyigikiwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero wawuyoboraga icyo gihe Uwajeneza Jeanette nawe waregwaga na Ilidephone Nzabonimpa na Uzamushaka Providance.
Nyuma y’ibyo bibazo byose ejo ku cyumweru nibwo Nyaransabimana Cecile yatubwiye ko yirukanywe aho yari yaracumbikiwe mu kigo cy’inzererezi cya Rubavu kandi atwite inda nkuru ari hafi kubyara akaba afite impungnge aho azabyarira kandi baraburanye urubanza RC 0002/2019/TGI/RBV agatsinda akaba yari gusubizwa mu nzu ndetse n’ibikoresho bye byatwawe ubwo yasohorwaga mu nzu ,umugabo we agafungwa ahimbiwe ibyaha nkuko abari bahari babivuze mu nkuru twabyanditseho.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Meya wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage witwa Uwampayizina Marie Grace maze avuga ko ntacyo batamukoreye ati twaguriye abana be ibikoresho by’ishuri ndetse tumuha amafaranga ibihumbi ijana akodeshamo inzu akanikenuza.
Visi Meya Uwampayizina Marie Grace abajijwe ko Cecile atwite ari hafi kubyara kandi adafite aho azabyarira yakomeje agira ati “ibyo aribyo byose si umwana kandi si inda ya mbere ,ibyo twagombaga gukora twarabikoze”.
Imvugo ya Visi Meya yaragagaje imvugo itari inyobozi kuko uyu mugore Cecile afite irangiza rubanza yatsinze urubanza yaburanaga n’abamusohoye mu nzu nk’ubuyobozi bwari kumusubiza mu nzu abajuriye bazatsinda bakabona kumusohora mu nzu dore ko Atari ubwa mbere asohorwa agasubizwa mu nzu.
Aho kugirango azabyarire ku nzira cyangwa ahandi hantu hatameze neza kubera urukiko rwamuhaye uburenganzira ko yatsinze yari gusubizwa mu nzu ye n’abana be kuko abana be ngo bashakaga kubatwara mu Bamarayikamurinzi babakuye aho yabanaga nabo mu kigo cy’inzererezi maze umugira neza ahanyuze asanga bashaka kubatwara na nyina yagiye I Musanze mu rubanza aherako arabatwara kugirango abe abacumbikiye nyina aze.
Ikinyamakuru Umusingi kiracyakurikirana iby’umucamanza uvugwa mwene wabo wo kwa Ntawumenyamunsi Marc tukazabagezaho inkuru yabyo irambuye ariko nyuma y’ibyo Uzamushaka Providance waguirishije imitungo yateje impagarara akaba yihishe I Kigali atinya ko abo yagurishije bamurega agafatwa agafungwa ndetse bikaba bivugwa ko benewabo baba hanze y’igihugu bahunze barimo kumushakira inzira kugirango nawe abasange iyo mu bihugu babamo.
Uzamushaka Providance Ikinyamakuru Umusingi nyuma yo gucukumbura tukamenya nimero ye yatelephone asigaye akoresha aho yihishe twaramuhamagaye kugirango tumubaze impamvu yihisha n’ikibazo yateje kugirisha imitungo yarangiza akiyunga n’umuryango we nkuko bigaragara mu ibaruwa yanditse ariko ntavuge uko abo yagurishije basubizwa ibyabo.
Cecile avuga ko Inkiko n’ubuyobozi bakwiye kubaza Jules Hagumimana niba afite Procuration yemewe n’amategeko basanga atayifite akava mu kibazo kuko niwe waje kubakura mu nzu ari kumwe n’umuhesha w’Inkiko.
Hari nandi makuru avugwa tugicukumbura ko hari undi mugabo unyuzwaho amafaranga nabo bantu baba hanze witwa Gacaniro yose tukaba tukiyacukumbura tuzabagezaho vubaha.
Gatera Stanley
5,554 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Umunyamakuru Shyaka Kanuma wa Rwanda Focus yafunguwe arangije umwaka muri gereza
Champions League: Amakipe ahabwa amahirwe yo gutwara igikombe uko yatomboranye ,Real Madrid na Manchester City, FC Barcelone na Napoli,Liverpool isigaye iryana izahura na Atletic Madrid
1 Comment
Ariko njye ndibaza.Ubu Koko RIB,iracyategereje iki?None se gufata Jules agakurikiranwa n’ubutabera ku cyaha cyo gukorana n’abatifuriza u Rwanda umutekano ubwo Koko ni amafaranga atanga bagaceceka.None se ni nde uyobewe ko abo ba Maurice,Alphonse Vinqueur,bohereza amaf.bayanyujije kuri Jules n’umuntu tutaramenya uba I Kigali bakayaha Abacamanza n’abayobozi Bo mu karere ubundi bakarenganya uyu muryango.Umucamanza wese ugeze muri izi manza asaba miriyoni ngo kuko Jules atanga arenze ayo.kandi ikibabaje nta muntu utazi ko uyu mugore ndetse n’umugabo we bafunze kubera amafaranga ya ruswa Jules atanga.Niba Koko leta idashyigikiye Ruswa nirenganure uyu muryango.Naho ubundi uyu mugore ntazigera arenga umutaru kubera Ruswa ya bariya ba jenosideri .