umu amakuru- HDI yahuguye abanyamakuru kugirango bayifashe gusobanurira abaturage kuringaniza urubyaro bigamije iterambere ry’igihugu | Umusingi

HDI yahuguye abanyamakuru kugirango bayifashe gusobanurira abaturage kuringaniza urubyaro bigamije iterambere ry’igihugu

Please enter banners and links.

Kuwa 12 Gashyantare 2019 muri Classic hotel habereye amahugurwa yateguriwe abanyamakuru ateguwe na HDI umuryango wigenga ushinzwe iterambere n’uburenganzira,ukaba warateguwe amahugurwa y’abanyamakuru kugirango nabo basobanurire abaturage gahunda zo kuringaniza urubyaro ko ku byara bacye biri mu bitera iterambere ry’igihugu.

Umuyobozi wa HDI Dr.Kagaba Aflodis  yabwiye ko abanyamakuru bakwiye kugaragaza uruhare rwabo mu kubaka igihugu cyiza bigisha abaturage ko kuboneza urubyaro bakabyara abo bashoboye aribyo bituma igihugu gitera imbere.

Dr.Kagaba yagize ati “Niba dushaka ko igihugu cyacu gitera imbere kikaba nka Singapole ni uko dukwiye kwigisha abaturage ku byara abana bacye kuko ubutaka dufite ntibwiyongera kandi abantu babyara buri munsi ku buryo ari ikibazo kwiterambere ry’igihugu”.

Abanyamakuru bakurikirana amahugurwa

Cleophas Barore umuyobozi wa RMC nawe yari mu bahuguwe

Umuyobozi wa HDI Dr.Kagaba

Hon.Mporanyi Theobald yigisha ku myororokere no kuringaniza urubyaro

Mbere Y’uko umuyobozi wa HDI yagezaga ijambo rye ku banyamakuru bari babanje guhugurwa na Hon.Mporanyi Theobald wabasobanuriye ku myororokere ,ku bijyanye no gusama ku mugore cyangwa umukobwa ,amatariki yo gusama kuri bamwe bagira ahindagurika,inda zitateganijwe n’ibindi byinshi ko byose ari byiza ko buri muturage abimenya.

Abanyamakuru iyo batangaje inkuru bazi neza bifasha abaturage nabo kumenya gahunda yo kuringaniza urubyaro ariyo mpamvu HDI yashatse ko abanyamakuru bahugurwa ku kuringaniza urubyaro kandi babitangaze kubera ko iyo batangaje inkuru zigera kuri benshi nkuko abayobozi ba HDI babivuze.

Umuyobozi wa HDI Dr.Kagaba yavuze ko ari gahunda ndende bafite kuzengura igihugu cyose buri Karere bazajya bahura n’urubyiruko rusobanurirwe gahunda yo kuringaniza urubyaro ndetse bahure n’abakora uburaya n’abandi barebwa n’iyi gahunda ariko ikaba igamije itera mbere ry’igihugu.

Abantu baringanije urubyaro bakabyara abana bacye ,umwana yiga neza ,akarya neza ,akaryama neza ,akivuza neza n’ababyeyi bakabaho neza badahangayitse kubera bafite abana benshi kubatunga bikaba ikibazo ,ibyo byose nibyo HDI ishaka ko abantu babyara bacye ariryo terambere.

Nyuma yo guhugurwa abanyamakuru bahawe umwanya bakaba ibyo badasobanukiwe maze Hon.Mporanyi Theobald akabasobanurira ku buryo wabonaga hari byinshi abanyamakuru bashaka kumenya.

Bijejwe ko ibiganiro nk’ibyo bizakomeza mu buryo butandukanye bizajya bigenerwa umwanya kugirango abanyamakuru barusheho kwigisha abaturage binyuze mu nkuru baba banditse n’ibiganiro bitandukanye.

Gatera Stanley

762 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.