umu amakuru- Gen.James Kabarebe kuki nawe yagaragaye yambaye igisirikare n’amapeti ye nyuma y’imyaka myinshi? | Umusingi

Gen.James Kabarebe kuki nawe yagaragaye yambaye igisirikare n’amapeti ye nyuma y’imyaka myinshi?

Please enter banners and links.

Gen.Kabarebe James yari amaze igihe ari Minisitiri w’Ingabo ariko ako kazi akaba yaragahinduriwe aba umujyanama wa Perezida ariko abantu bari bamaze igihe bamubona mu myambaro ya gisiviri bamwe bagakeka ko atakiri umusirikare.

Ku munsi wo kuwa 6 Gashyantare 2019 Perezida Kagame bwa kabiri yagaragaye yambaye imyambaro ya gisirikare abantu bakabihuza n’ibibazo biri kuvugwa muri iyi minsi by’intambara.

Perezida Kagame ntiyaherukaga kwambara imyambaro ya gisirikare kuba arimo kuyambari kuri ubu abantu bakeka byinshi birimo intambara bashingiye no ku ijambo yavuze risoza umwaka rigatangiza undi wa 2019 aho yavuze ko hari ibihugu bishyigikiye imitwe y’iterabwabo nka FDLR na RNC ya Gen.Kayumba Nyamwasa.

Gen.Kabarebe utari uherutse kugaragara yambaye igisirikare

Perezida Kagame na Gen.James Kabarebe

Perezida Kagame aganira na Gen.Patrick Nyamvumba iburyo bwe na Gen.Kabarebe na Minisitiri w’Ingabo

Minisitiri w’Ingabo ibumoso ,Perezida Kagame hagati na Gen.Kabarebe iburyo

Uretse Perezida Kagame na Gen.Kabarebe James nawe ejobundi yagaragaye mu myambaro ya gisirikare kandi nawe ataherukaga kuyambara aribyo abantu barimo kwibazaho aho bavuga bati ese buriya ntibifite icyo bivuze?.

Ubundi ikintu gishya cyangwa kiba nyuma y’igihe kirekire kiba ari inkuru ariko kugeza ubu nta makuru aramenyekana impamvu Perezida asigaye yambara imyambaro ya gisirikare na Gen.James Kabarebe uretse ko bitakabaye bishya kuko n’ubusanzwe n’abasirikare bakuru kuba bambaye imyambaro ya gisirikare ni uko ari abasirikare.

4,965 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.