umu amakuru- Uganda:Uwatemye umugore we akamutera imisumari mu mutwe agahunga yatawe muri yombi na polisi | Umusingi

Uganda:Uwatemye umugore we akamutera imisumari mu mutwe agahunga yatawe muri yombi na polisi

Please enter banners and links.

Mu gihugu cya Uganda umugabo witwa Patrick Mutiri Juma w’imyaka 45 akaba yari umukuru w’ikigo cy’amashuri yisumbuye ya Kasubi SSS yatawe muri yombi na polisi nyuma yo gukatakata no gutema umugore we akamutera n’imisumari mu mutwe ashaka kumwica.

Byabaye mu Gushyingo tariki 7, 2018 ubwo yashakaga kwica umugore we witwa Aidah Nabuufu wakoraga muri bank yitwa Pride Micro- Finance ikorera ahitwa  Nateete.

Uyu mugabo yakundaga kuryamana n’abakozi bo mu rugo umugore yagiye ku kazi nkuko umugore we abivuga ko abakozi benshi aricyo cyabatwaraga.

Ibyo kumutema no kumutera imisumari 3 mu mutwe uko byatangiye , Aidah Nabuufu avuga ko byari nka saa kumi n’ebyeri z’umugoroba avuye ku kazi asanga umukozi ahagaze hanze kandi afite ibikomere ku ijosi no kumaboko amubajije impamvu ahagaze hanze amubwira ko yatinye kwinjira mu nzu kubera Patrick Mutiri Juma nyiri urugo yamuhamagaye ngo amusange mu cyumba agashaka kumufata ku ngufu bakarwana akamukomeretsa.

Aidah Nabuufu avuga ko yagize umujinya asanga umugabo we mu cyumba kumwihaniza amubwira ko kuri bombi hari utariburare mu nzu.

Umugabo ngo yarasohotse ariko ngo Aidah Nabuufu ntiyamenye igihe yagarukiye agakeka ko yaba yaramuteye kalifomu (umuti umeze nk’ifu winukirizaho ako kanya ugasinzira hari n’uwamazi)kuko ibindi byose byabaye atabizi.

Patrick Mutiri Juma yatemye umugore we arangije umutera imisumari 3 mu mutwe arangije arahunga azi ko yamwishe ariko umugore ntiyapfa n’ubu ariho nimuzima.

Uyu mugabo iyo yari yarahungiye nyuma y’igihe yihishe yo yatangiye kujya ahamagara muramu we (Musaza w’umugore we) Ronald Kavuma amusaba ko yasubirana n’umugore we kubera ko yamukoye ntacyo bamwishyuza akamusaba imbabazi.

Ronald Kavuma agira ati “Natwe iyo yaduhamagaraga ntitwamubwiraga nabi kuko twari tuziko igihe kizagera agafatwa agahanwa kubera ibyaha yakoreye umugore we”.

Kavuma avuga ko yari atwaye umwana ku ishuri rya Rinnet Secondary School i Namusera ,umukozi wo murugo arebye hanze aramubona arabimubwira nawe arebyeyo aramubona ahita aparika imodoka aragenda aramufata batangira kurwana kugeza ubwo abantu batabaje polisi ikaza ikamufasha bakamutwara kuri polisi.

Aidah Nabuufu yavuze ko abagore benshi bahishira ingeso z’abagabo babo kandi hari ababa bahohotera abana babakobwa.

Umuvugizi wa Polisi muri Kampala n’inkengero za Kampala witwa Luke Owoyesigyire akaba yemeje ifatwa rya Ronald Kavuma ati “Yafashwe tukaba duteganya kumugeza mu nkiko vuba na bwa ngu kugirango ahanwe kubera ibyaha yakoze”.

Muhungu John –Kampala

895 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.