umu amakuru- Umuyobozi wa SFH Rwanda abaterankunga bamuteze umutego wo gutsindwa n’abakozi yirukanye bamureze mu nkiko | Umusingi

umuyobozi_mukuru_wa_sfh_mu_rwanda_manasseh_gihana_wanderaUmuyobozi wa SFH Rwanda abaterankunga bamuteze umutego wo gutsindwa n’abakozi yirukanye bamureze mu nkiko

Please enter banners and links.

umuyobozi_mukuru_wa_sfh_mu_rwanda_manasseh_gihana_wandera

Ikinyamakuru Umusingi kuwa 24 Ukuboza 2015 bamwe mu bakoze bakoreraga umushinga SFH Rwanda batashatse ko amazina ya atangazwa kubera impamvu z’umutekano wabo bagitangarije ko nyuma yo gusanga barahohotewe mu buryo birukanywe bahisemo kwerekeza ubutabera kugirango barenganurwe.
Biravugwa ko hahagaritswe abakozi 33 bahagaritswe n’umuyobozi wa SFH Rwanda Wandera Manase ndetse ari nawe barega.
Umwe muri abo bakozi yagize ati “ubu ikirego kiri mu rukiko rwa Gasabo twagombaga gusomerwa kuwa 6 Mutarama 2016 ariko ubu baradusubikiye badushyira kuwa 8 Gashyantare 2016 kandi twizeye ko ubutabera buzaturenganura akatwishyura”.
Undi nawe yabwiye Ikinyamakuru Umusingi ko uwo muyobozi yitwaza bamwe mu bayobozi bakomeye cyane muri Leta agashaka kubahohotera ariko nabo ntibatinye kuko bazi ko bari mukuri kandi burigihe ukuri kuratsinda.
Ikinyamakuru Umusingi cyabajije umuyobozi wa SFH Rwanda Wandera Manase ibijyanye n’icyo kibazo ku rubuga rwa Whatsapp ndetse ko iyo nkuru izasohoka maze agira ati “God bless u”.
Ugenekereje mu Kinyarwanda bivuze ngo Imana igihe umugisha .
Iki kibazo kimaze igihe kirekire cyarananiranye kandi urebye ikikinaniza gukemuka ni uko hari abashaka guhangana gusa bakumva ko bafite ababashyigikiye ntawabavugaho.
Umwe muri abo bakoze we yabwiye Ikinyamakuru Umusingi ko n’abaterankunga bategereje ko abamureze batsinda akabishyura ku mafaranga y’abaterankunga nabo bakamurega kuko yaba akoresheje amafaranga icyo atagenewe dore ko hari n’avugwa yakoreshejwe nabi.
Umusingi1@gmail.com

2,811 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.