Minisitiri w’ubuzima Binagwaho yananiwe kwisobanura imbere ya Perezida Kagame ku kibazo cy’amalaria n’imibu byiyongera cyane
— January 26, 2016Please enter banners and links.
Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda Agnes Binagwaho yananiwe kwisobanura ku kibazo cy’Amalaria n’imibi birimo kwiyongera cyane kandi mu bihe byashize hakiriho Sezibera Malaria yari yaragabanutse.
Ibi byabaye Kuwa 21 na 22 Ukuboza 2015 mu nama y’umushyikirano yamaze iminsi 2 yaberaga I camp Kigali .
Ni muri gahunda y’umushyikirano aho baha ijambo abantu batandukanye bakurikira inama y’umushyikirano ariho umwe mu baturage yabajije ikibazo ati mutubarize impamvu Malaria muri iyi minsi irimo kwiyongera cyane abantu barimo kuyirwara ari benshi.
Perezida Kagame yasabye Nsanzabaganwa Monique wayoboraga ibiganiro ko ibibazo bibazwa ababifite munshingano bahabwa umwanya bakagira icyo babivugaho.
Ni muri urwo rwego Minisitiri Binagwaho Agnes yahawe umwanya kugirango ageze ku banyarwanda benshi bari bakurikiranye umushyikirano dore ko uba ukurikiranwa ku isi yose kubera ikorana buhanga ryaje maze ananirwa kwisobanura .
Minisitiri Binagwaho ikindi yanenzwe ni uko abaturage bifuzaga kumva icyo asubiza ku kibazo cya Malaria ariko asubiza mu rurimi rw’icyongereza abaturage benshi batumva .
Bamwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi 2 batashatse ko amazina yabo atangazwa bibaza impamvu Minisitiri Binagwaho atavuga ikinyarwanda kandi amaze imyaka igera mu 10 mu Rwanda.
Hari abanyamahanga benshi baje mu Rwanda batazi kukivuga ariko nyuma y’imyaka 6 usanga bakivuga neza ariko bakibaza impamvu Minisitiri Binagwaho we atakivuga.
Uyu yitwa Matovu Fred n’umugande umaze imyaka 6 mu Rwanda akora ubukanishi ariko avuga ikinyarwanda ukumva icyo ashaka kuvuga none Minisitiri w’ubuzima ananirwa ate kukivuga?.
Undi nawe utarashatse ko amazina ye atangazwa mu kinyamakuru Umusingi yagize ati “numvise ko azi kuvuga ikirundi kandi kijya gusa n’Ikinyarwanda kuki atavuga ikirundi ko abanyarwanda bacyumva kurusha icyongereza”.
Ikinyamakuru Umusingi hari uduce cyasuye tumwe muri two harimo ahitwa muri Sahara Kicukiro abaturage baho batangariza icyo kinyamakuru ko mugace k’iwabo hasigaye hari imibu myinshi kandi itera malaria.
Mu bitangazamakuru bitandukanye mu minsi yashize higeze kuvugwa ko hari inzitiramibu Minisiteri y’ubuzima yari yaratumije ariko ziza zitujuje ubuziranenge.
Minisitiri Binagwaho ugenekereje mu Kinyarwanda ibyo yavuze mu cyongereza akaba yaragize ati “Minisitiri Binagwaho yavuze ko kugeza ubu hari gukwirakwiza inzitiramubu, muri uyu mwaka hakaba hamaze gukwirakwizwa izigera kuri miliyoni 1.6, izindi 600 ziri gukwirakwizwa, hakaba hagiye no gutumizwa izindi nzitiramubu zigera kuri miliyoni 4.2.”
Ariko nyine kubera uburyo yabivuze mucyongereza abanyarwanda benshi ntibashoboye kumva icyo yashakaga kuvuga ndetse bamwe bifuje ko yazagira umusemurira mu gihe afite ibyo ashaka kugeza ku banyarwanda kugirango abantu bashobore guhita bumva icyo ashatse kuvuga aho kujya kubaza ngo yasubije ate kuri cya kibazo nk’uko hari ababazaga bagenzi babo niba bo bashoboye kumva icyongereza yasubijemo.
Umusingi1@gmail.com
2,461 total views, 1 views today
Leave a reply