Nsengiyumva asanze Karugarama na Muligande bafatanye gukwikira amasuka bahinge ibijumba
— January 26, 2016Please enter banners and links.
Albert Nsengiyumva wari Minisitiri w’ibikorwa remezo aherutse kwerekwa umuryango ahagarikwa ku kazi akimara ku menya ko yahagaritswe ku kazi yahise atekereza icyo gukora nyuma yo kwirukanwa.
Bamwe mu nshuti ze batashatse ko amazina yabo atangazwa baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi maze bakibwira ko yarebye hirya no hino abura icyo yakora maze ngo atekereza kwisangira Karugarama Tharcise wahoze ari Minisitiri w’ubutabere na Muligande bagafatanya guhinga ibijumba.
Karugarama n’umugabo ukunda guhinga ndetse no korora amatungo akaba afite ifamu y’inka mu Karere ka Kayonza ahitwa I Kawangire aho bamwe mu nshuti ze bamusanze afashe isuka ahinga ibijumba.
Karugarama n’ubwo yabaye Minisitiri igihe kirekire ariko hari n’inzu ye yamunaniye kuyirangiza iherereye mu nsi ya stade Amahoro ahantu hazwi utubari tw’inzoga twinshi .
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kumubaza niba iyo nzu itabamo abantu amabandi atazajya ayihishamo ndetse akanavuga gahunda ahafitiye kuko hagaragara nabi ariko kutwitaba byabaye ikibazo kuko twagerageje kumuhamagara kenshi biranga ubanza yarabaga arimo guhinga.
Uwitwa Muligande Charles wigize kuba Minisitiri w’ububanyi n’amahanga ndetse aba na Minisitiri w’uburezi aza kuba Ambasador muri Japan ndetse aba umuyobozi wa Kaminuza nkuru y’uRwanda ,aba na SG muri RPF yari umuntu ukomeye cyane ku buryo yigeze kurengwa abwira abanyamakuru ko ibinyamakuru byabo birutwa n’ibyapa amagambo yarakaje cyane abanyamakuru.
Ubu Charles Muligande akaba nawe afite ibikorwa by’ubuhinzi aho bivugwa ko buri unaniwe politike yiruka ajya gushaka ubutaka agatangira guhinga nawe akaba yibereye mu bikorwa by’ubuhinzi.
Nyuma yabo bose na Nsenguyumva Albert wahoze ari Minisitiri w’ibikorwa remezo akajyanwa muri Minisiteri y’uburezi ari naho bamwirukaniye akaba nawe yaratangiye gushakisha ibikorwa by’ubuhinzi.
Uwitwa Siriro w’umuhinzi yatangarije ikinyamakuru Umusingi ko abantu badakwiye kumva abantu nk’abo bari abayobozi bari mu buhinzi bakagirango biragayitse ahubwo mu buhinzi harimo amafaranga menshi cyane.
Hari abandi bagiye birukanwa ariko bakajya mu bindi bikorwa bikomeye harimo n’ubucuruzi barimo Mutsindashyaka Theoneste ,
Rwego Tony
2,813 total views, 1 views today
Leave a reply