umu amakuru- Ese Raporo ya ONU ku Mitwe y’Abarwanyi muri Kivu y’Amajyepfo ivugwamo Gen.Kayumba Nyamwasa intambara irahari koko? | Umusingi

Ese Raporo ya ONU ku Mitwe y’Abarwanyi muri Kivu y’Amajyepfo ivugwamo Gen.Kayumba Nyamwasa intambara irahari koko?

Please enter banners and links.

Itsinda ry’inzobere zoherejwe n’umuryango w’abibumbye muri Congo gucukumbura ibibazo biteza umutekano muke, zatangaje raporo y’igihembwe.

Ni raporo igaragaza aho imitwe y’abarwanyi ikorera mu bice binyuranye bya Congo ikura abarwanyi n’intwaro. Iyi raporo itunga agatoki bimwe mu bihugu bituranye na Congo kuba ari byo biha ubufasha abarwanyi. Abatangabuhamya banyuranye baganiriye n’izi nzobere, bavuga ko i Bujumbura mu Burundi ari ho hahurizwa ibikorwa byo gushaka abarwanyi n’ibikoresho nkenerwa.

Izi nzobere zivuga ko mu kwezi kwa 9 k’umwaka ushize wa 2018 zaganiriye n’abantu 12 bahoze ari abarwanyi, bazibwira ko hari umutwe w’inyeshyamba ukorana n’ishyaka rya RNC, Ihuriro Nyarwanda, rikorera hanze rirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda riyobowe na Gen.Kayumba Nyamwasa  hamwe n’undi mutwe witwa Ngomino.

Izi nyeshyamba zivugwa kuba zikorera muri teritwari za Fizi na Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, zaba zigizwe ahanini n’Abakomoka mu Rwanda hamwe n’Abanyekongo b’Abanyamulenge.

Aba bahoze ari abarwanyi babwiye inzobere za ONU ko bahabwa amabwiriza, babwiwe ko umutwe wabo witwa P5. Ni ukuvuga ihuriro ry’imitwe 5 ya politike irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ikorera hanze y’igihugu . Iyo ni Amahoro-PC, FDU-Inkingi, PDP Imanzi, PS Imberakuri na RNC ya Gen.Kayumba Nyamwasa. Aba barwanyi kandi baba baravuze ko Nyamwasa agera muri aka gace inshuro nyinshi.

Iyi raporo y’inzobere za ONU yerekana ko urunana rwo gushaka abarwanyi rwubakiye mu murwa mukuru w’Uburundi Bujumbura, ku buryo babasha gushaka abayoboke no mu bindi bice by’Afurika n’Uburengerazuba bw’Uburayi bakazanwa ahitwa Bijabo muri teritwari ya Fizi. N’ubwo izi nzobere zivuga ko aya makuru ziyakesha ubuhamya bwa benshi mu bahoze ari abarwanyi, ntizakwemeza neza niba ubutegetsi bw’u Burundi buzi aya makuru. Zivuga ko zabwandikiye zibusaba amakuru ku by’uru runana ariko ntibwasubiza.

Abashinzwe gushaka abarwanyi ngo bashobora kugirana ibiganiro imbona nkubone, kuvugana kuri telefoni cg binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Uwitwa Rashid utuye I Bujumbura mu Burundi ni we bivugwa ko ari we ushinzwe kwinjiza abarwanyi kandi agakorana n’abandi hirya no hino. Iyi raporo ivuga ko ari na we ukorana mu buryo butaziguye n’uwitwa Nyamusaraba ari we muyobozi wabo i Bijabo. Raporo ikomeza isobanura ko abemeye kwinjira mu gisirikare bahurizwa mu rugo rwa Rashid i Bujumbura, akabishyurira amafaranga y’urugendo nyuma yo kubambura ibyo bafite byose nk’amafaranga, amatelefoni n’amarangamuntu yabo; ubundi bakoherezwa muri Kongo.

Hari abumvise aya makuru batangira gucyeka ko hashobora kuba hagiye kuba intambara dore ko umubano w’ibihugu birimo u Rwanda n’u Burundi utameze neza ndetse n’u Rwanda na Uganda nkuko Perezida Kagame aherutse kubitangaza mu butumwa yahaye abanyarwanda busoza umwaka bugatangiza undi  ko Leta ifite amakuru y’ibihugu by’ibituranyi bishyigikira imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda nka RNC na FDLR n’iyindi itandukanye igamije guhungabanya umutekano.

Hari abasesenguzi bavuga ko nta ntambara izaba kuko atari ubwa mbere umubano w’ibihugu uba mubi kuko n’igihe cya Kikwete wari Perezida wa Tanzania byigeze gukomera ariko biza kurangira bati n’ibi bizageraho birangire kuko bitoroshye igihugu gutangiza intambara ku kindi ,bahora baterana amagambo gusa bikarangira.

Rwego Tony

 

 

4,557 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.