umu amakuru- Uwingabire Anik uba muri Amerika yemeye gufasha umugabo wasezeranye n’umugore we yambaye kamambiri | Umusingi

Uwingabire Anik uba muri Amerika yemeye gufasha umugabo wasezeranye n’umugore we yambaye kamambiri

Please enter banners and links.

Uwingabire Anik uba muri Amerika Kuwa 3 Ukuboza 2018 yemereye Ikinyamakuru Umusingi ko agiye gufasha umuryango w’umugabo Ndahimana Narcisse w’imyaka 42 wagaragaye mu bitangazamakuru asezerana n’umugore yambaye kamambiri.

Akimara kubishyira ku rukuta rwe rwa Facebook twashatse kumenya uburyo azafasha uyu muryango tumaza n’uburyo yamenya amakuru y’uwo muryango maze avuga ko yasomye ibinyamakuru amenya amakuru ye yumva yifuje gufasha uwo muryango.

Tumubajije ibyo azawufasha yavuze ko atari ngombwa kubivuga ariko hari aho yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook avuga ko azabubakira inzu.

Hari aho yatubwiye ko uriya mu ryango ukeneye kubaho neza bakabona ibyo kurya ,bakambara neza ,bakivuza bakabaho neza .

Ministiri muri MINALOC Prof.Shyaka Anastase nawe akaba yaranditse ku rubuga rwa twitter avuga ko Leta igiye gutabara uwo muryango ko bafite gahunda yitwa ingoboka ndetse ko ibyiciro by’ubudehe bifuza ko byasubirwamo bikanozwa kuko hari abashyizwe mu byiciro badakwiye kuba barimo nyuma yo gusanga uyu muryango warashyizwe mu kiciro cya 3.

 

4,193 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.