umu amakuru- Umuhanzi Sheebah uzwiho kwambara ubusa yakoze igitaramo cy’amateka aza yambaye mu buryo butangaje iyo aba mu Rwanda bari kumwambura ubutore | Umusingi

Umuhanzi Sheebah uzwiho kwambara ubusa yakoze igitaramo cy’amateka aza yambaye mu buryo butangaje iyo aba mu Rwanda bari kumwambura ubutore

Umuhanzi Sheebah Karungi wo muri Uganda Kuwa gatanu yakoze igitaramo cy’amateka kitabiriwe cyane ariko aza yambaye ku buryo butangaje ku buryo iyo aza kuba ari mu Rwanda yari kwamburwa Ubutore.

Sheebah yakoze igitaramo yise Omwoyo akaba yaravuze ko mu gitaramo cye azareka abakunzi be ibintu bishya atavugaga ibyo aribyo ariko akaba yabigaragaje uburyo yaje yambaye ndetse n’abakobwa bagera muri 24 kandi bahindura imyambaro inshuro nyinshi kimwe mu byatangaje abantu aho uyu mukobwa ukunda kwambara ubusa yakuye amafaranga.

Hari abavuze ku myambarire ye ko iyo aza kuba ari mu Rwanda bari kumwaka izina ry’ubutore kubera imyambarire ye nkuko umuhanzi Odda Paccy yambuwe izina ry’ubutore na Bamporiki Edward.

Abahanzi bagira imyitwarire itandukanye n’abandi banatu basanzwe ndetse n’imyambarire yabo ariko bitandukanye no mu Rwanda kuko umuco wo mu Rwanda utemerera abahanzi kwambara uko bashaka ari nayo mpamvu Paccy yambuwe izina ry’ubutore bagasakuza cyane abantu bavuga ko yarenganijwe ndetse ikaba ari indirimbo yakunzwe cyane yise Ibya-tsi ariko ijambo ibya riri ukwaryo tsi naryo riri munsi y’ibya.

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.