umu amakuru-  Umuherwe Rwabukamba yapfuye mu buryo buteye ubwoba | Umusingi

Rwabukamba  Umuherwe Rwabukamba yapfuye mu buryo buteye ubwoba

Please enter banners and links.

Rwabukamba

 

Amakuru agera ku kinyamakuru Umusingi aravuga ko umuherwe wi Rwamagana Rwabukamba Venuste yapfuye ariko urupfu rwe rukaba rwateye amayobera.

Kuri uyu wa mbere taliki 10 Ukwakira 2016 ahagana mu ma saa tanu za mugitondo nibwo inkuru y’urupfu rwe yatangiye kuvugwa ndetse abantu batandukanye urupfu rwe baruvuzeho bitandukanye.

Umwe mu baturage batuye I Rwamagana utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “ejo twarahuye nimugoroba yitwaye mu modoka ari muzima ariko ngo ahagana saa tanu uyu munsi ngo yaje aparika imodoka yinjira mu nzu aho umugore we yaziye asanga umuntu yapfuye cyera”.

Amakuru avuga ko umugore wa Rwabukamba yari atashye avuye ku kazi, yatunguwe no gusanga umugabo we hasi mu cyumba bararagamo, akikijwe n’amaraso menshi.

Hafi ye hari imbunda yo mu bwoko bwa masotera n’igitoyi cy’isasu, bikaba bikekwa ko ariyo yamuhitanye.

Mu gihe umurambo wa Rwabukamba wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Rwamagana, Polisi ikomeje iperereza mu kumenya impamvu nyayo y’uru rupfu.

 

Rwabukamba akaba yari yarafungiwe  Depo na Restora ye yarafunzwe ndetse hakaba hari umuntu wo mu muryango we wadutangarije ko hari ibaruwa Nyakwigendera Rwabukamba yandikiye Akarere asaba ko yafungurirwa Restora ye.

Nyuma yo kumva ibyo bibazo byose byamuvugwaho Ikinyamakuru Umusingi cyagiyeyo mu kwezi gushize  maze kiganira na Nyakwigendera kimubaza impamvu yambuwe Depo na Restora igafungwa.

Aganira n’ikinyamakuru Umusingi Rwabukamba yagize ati “ibya Depo Bralirwa bashakaga ko nirirwa hano nkaho ndi umukozi wabo baransuzuguye ndabareka bakora ibyo bashaka ariko kuba baratwaye Depo ntibimbuza gukora ibindi nta kibazo mfite”.

Ikinyamakuru Umusingi kibajije ushinzwe itangazamakuru yavuze ko ibyo bintu Rwabukamba yavuze ataribyo ndetse agira ati “ibyo bintu ushatse wabireka”.

Hari abavuga ko yari afite ibibazo bikomeye bijyanye n’ubucuruzi ari nabyo abantu bakeka ko byaba aribyo nyirabayazana w’urupfu rwe.

7,145 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.