umu amakuru- Umuhanzi wigeze gukundwa cyane ariko wazimiye witwa Micheal Ross yijyanye ku rubyiniro mu gitaramo cy’umunyamerika Ginuwine bamujugunya hirya iyo | Umusingi

Umuhanzi wigeze gukundwa cyane ariko wazimiye witwa Micheal Ross yijyanye ku rubyiniro mu gitaramo cy’umunyamerika Ginuwine bamujugunya hirya iyo

Micheal Ross

Kuwa gatanu w’icyumweru gishize  muri Uganda hari hateguwe igitaramo cyatumiwemo umuhanzi ukomeye cyane wigeze kukanyuzaho witwa Ginuwine ariko mu gihe yari ku rubyiniro  umuhanzi Micheal Ross yahise yijyana ku rubyiniro ariko abitwa ba Kanyama bamuteruye bajugunya hirya iyo.

N’inkuru iri kuvugwa mu bitangazamakuru muri Uganda no ku mbuga nkoranyambaga berekana amashusho uburyo bamuteruye bakamujugunya ari ibintu bigayitse cyane.

Micheal Ross yigeze gukundwa cyane ariko yaje guhomba ku buryo atakivugwa akaba yashakaga uburyo yakongera kuvugwa mu itangazamakuru.

Micheal Ross uburyo aririmba cyangwa abyina bigaragara ko yigana umuhanzi Ginuwine ari nayo mpamvu yashakaga kubyinana nawe nk’umuhanzi wikitegererezo watumye aba umuhanzi ukomeye muri Uganda kubera kwigana Ginuwine.

Ginuwine yarabibonye biramutangaza uburyo ba Kanyama bajugunye umuhanzi mugenzi we ndetse abahanzi batandukanye muri Uganda bakaba banenze aba bamujugunye.

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.