umu amakuru- Isesengura : Kampala na Paris, imijyi ipangirwamo urugamba rwo gutera u Rwanda | Umusingi

Isesengura : Kampala na Paris, imijyi ipangirwamo urugamba rwo gutera u Rwanda

Please enter banners and links.

Kuvuga ko imigambi yo gutera u Rwanda ikunze gupangirwa i Kampala muri Uganda ndetse n’ i Paris mu Bufaransa, byashimangiwe ahanini n’ umunyamakuru kandi umusesenguzi mu bya politiki, Albert Rudatsimburwa ubwo yari mu kiganiro « Mu bivugwa mu makuru » kuri Contact TV.

Kuva jenoside yakorewe Abatutsi yaba muri 1994, benshi mu byakoze bahise bajya kwihisha mu Bufaransa ndetse banafatwa nk’ amata y’ abashyitsi muri icyo gihugu kuko bari bashyigikiwe na Leta ya Francois Mitterand wari inshuti magara ya Perezida Juvenal Habyarimana.

Iyo ngingo ubwayo irahagije kugirango abanzi ba Leta y’ u Rwanda babona uruvugiro ndetse n’ uburyo bapanga imigambi yabo cyane cyane mu rwego rwa politiki.

Albert Rudatsimburwa yagarutse ahanini ku nkuru yatangajwe na Chimpreports yavugaga ko hagati y’ u Rwanda ya Uganda hari intambara y’ ubutita « Cold War ».Kuba intambara itavugwa hagati y’ u Rwanda na Uganda ntacyo bikiza

Rudatsimburwa yakomeje kuvuga ko ku ruhande rwe, nta ntambara y’ ubutita ihari hagati y’ ibihugu byombi ngo kuko ntabwo impande zombi zirabikomozaho.

Ati «  Yego biravugwa mu magambo ariko ntabwo bikozwa n’ imitwe y’ intoki , hari n’ igihe politiki ishobora kuba imyidagaduro(Entertainment) kuko Abayobora Uganda n’ u Rwanda baraziranye kuva kera barakoranye cyane ».

Abakurikiranira hafi politiki yo mu Karere muri rusange ndetse n’ amateka ya politiki yagiye iranga ibihugu byombi basanga ahubwo ibihugu byombi bikwiriye kwicarana bigacoca ibibazo bihari.

Byumvikane ko kuba bitavugwa ko hari umwuka mubi w’ intambara hagati y’ u Rwanda na Uganda bidakuraho ko yabaho cyane ko abayobora ibihugu byombi bahisemo kwinumira.

Ingabo z’ u Bufaransa mu gutoza UPDF kurwanira mu misozi

Kuva mu Ukwakira 2015 nibwo Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yafunguye ku mugaragaro Ikigo ingabo z’ u Bufaransa zitorezamo ingabo za Uganda intambara yo mu misozi miremire.

 

Na nyuma yaho kuwa 17 Kamena 2017, Ambasaderi w’ u Bufaransa muri Uganda, Sophie Makame yajyanye na Perezida  Museveni mu gace ka  Rwenzori mu rwego rwo gusura icyiciro cya 3 cy’ ingabo zateganyirijwe kurwanira mu misozi ifite ubukonje bukabije.

Izi ngabo z’ Abafaransa zitoza ingabo za UPDF zaturutse muri Djibouti ku cyicaro cyabo gikuru muri Afurika kiyobowe na Gen.Philippe Montocchio.

Si ubwa mbere Abafaransa bahanganye n’ Inkotanyi

Kuva ingabo z’ u Bufaransa zatabara ingabo za Habyarimana hagati ya 1990 na 1994 ntizigere ku ntego zari zihaye zo gufasha FAR mu gusubiza Inkontanyi i Bugande hajemo urwango karande.

U Bufaransa nk’ igihugu cy’ igihangange kandi kizwiho gukora intwaro zikomeye cyari cyijeje ingabo za Habyarimana ko kizirukana Inkontanyi mu minsi ibarirwa ku ntoki ariko si uko byagenze kuko izi ngabo za RPF zihagazeho dore ko zari ziyobowe n’ inararibonye ku ntambara.

Kuba benshi mu bayobozi bakuru bari bagize umutwe w’ ingabo za RPF/Inkontanyi bari bararwanye mu ntambara zo kwibihora mu karere cyane cyane muri Mozambique, Uganda ndetse na Uganda byatumye Abafaransa bananirwa.

U Rwanda rupfa iki na Uganda?

Amateka agaragaza ko benshi mu basirikare bakuru ba  RPA  bahoze ari ingabo za NRA ya Kaguta Museveni ubwo yari mu ishyamba aharanira guhirika ubutegetsi bwa Obotte Na Idi Ami Dada.

Uwavuga ko Museveni yafashije Inkontanyi gufata u Rwanda ntabwo yaba agiye kure y’ ukuri ariko nabwo nawe atirengagije ko Abanyarwanda bagize uruhare rukomeye mu kumushyira ku butegetsi.

Inzika hagati ya UPDF na RDF ikomoka i Kisangani

Mbere y’ uko ingabo z’ u Rwanda zirwana n’ ingabo za Uganda i Kisangani mu kiganiro cyatambutse kuri radiyo na televiziyo by’igihugu, rwaragaragazaga impungenge z’uko igihugu cya Uganda ngo gishaka gufasha abarwanya Leta y’u Rwanda baturutse aho muri Congo.

Icyo gihe  hari hashize ukwezi kumwe gusa  u Rwanda na none rubonye  indege y’intasi y’ igisirikare cya Uganda yaherukaga kuvogera ikirere cyarwo.

Muri icyo gihe , u Rwanda rwahise rwihanangiriza igihugu cya Uganda ruvuga ko nirwongera kubona iyo ndege ruzayirasa.

Iyo ndege ngo yaragaragajwe na radar ku buryo n’ Amashusho yayo ngo yahawe abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, barimo n’ambasaderi wa Uganda  ariko ikinyamakuru cya Leta ya Uganda, The New Vision, cyarayibeshyuje.

Byaje kurangira  ingabo za Uganda zirwanira n’iz’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ituri I Kisangani.

Byaje kurangira UPDF ikwiriye imishwaro bamwe urugamba rubarenze batangira kwiyahura mu ruzi rwa Fleuve Congo banga kwicwa n’ ingabo z’ u Rwanda.

Uko bimeze kose ntawakwemeza ko ingabo za Uganda zibagiwe icyo zaboneye i Kisangani bitewe nibyo bakorewe nabo bitaga abana batoje ibya gisirikare.

 

 

2,701 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.