Nyuma yaba Nyampinga kunengwa kutambara Bikini ,Ingabire Habiba yambaye bikini muri Miss Supranational (Amafoto)
— November 27, 2017
Please enter banners and links.

Hashize igihe bamwe muri ba Nyampinga (Miss)banengwa kutambara Bikini ubu noneho Ingabire Habiba, umukobwa uhagarariye u Rwanda muri Miss Supranational yiyerekanye mu mwambaro wo kogana agera ikirenge mu cya bamwe mu bamubanjirije nubwo bitakunze kuvugwaho rumwe mu Rwanda.
Abakobwa bahataniye kuba Miss Supranational barimo na Ingabire Habiba biyerekanye muri uwo mwambaro ahitwa Aqua City Poprad muri Slovakia mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 27 Ugushyingo 2017. Icyiciro cyo kwambara ’bikini’ ni kimwe mu bitangirwa amanota muri iri rushanwa rihuza abakobwa b’ikimero baturuka mu bihugu bitandukanye.




Habiba ajya guhaguruka i Kigali ku wa 16 Ugushyingo 2017, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku kibuga cy’indege yari yaciye amarenga yo kuzambara uwo mwambaro avuga ko azakora iyo bwabaga akabona amanota kandi ko yifitiye icyizere cyo gutsinda ’ijana ku ijana’.
Yagize ati “Icyo navuga ku mwambaro wa ’Bikini’, ntabwo igihugu kigutegeka ngo uzambara iki cyangwa kiriya, ni wowe ubihitamo ku bwawe. Iyo ubihisemo ukayambara ubona amanota, iyo uhisemo kutayambara nta manota ubona.”
Yongeyeho ati “Ku bijyanye n’umuco cyane cyane ko ariya ari amarushanwa ari ku rwego mpuzamahanga, mugaragaza igihugu n’umuco wacyo, iyo ugiye hariya muba mufite kugaragaza umuco w’igihugu cyanyu, ni ibintu mukora muri rusange utitaye ku gihugu muturukamo cyangwa ikindi.”
Ikamba rya Miss Supranational rihataniwe n’abakobwa 65 bo mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda. Uzahiga abandi mu byiciro bitangwamo amanota azamenyekana ku itariki ya 1 Ukuboza 2017 ahitwa Krynica-Zdrój muri Pologne. Umukobwa uzatorwa uyu mwaka azasimbura Umuhindekazi Srinidhi Shetty wahawe iri kamba mu mwaka wa 2016.
Mu myaka icyenda iri rushanwa rimaze, ni ku nshuro ya gatandatu u Rwanda rugiye kwitabira Miss Supranational, muri 2012 hagiyeyo Uwamahoro Yvonne, Miss Mutesi Aurore[2013], Umwali Neema Larissa [2014], Gisa Sonia[2015], Akiwacu Colombe[2016] ndetse na Ingabire Habiba ugiyeyo mu 2017.
Mu myaka itandukanye aba bakobwa bagiye baserukira u Rwanda muri iri rushanwa hagiye havuka impaka zakuruwe n’uko ahanini hari abageraga muri Poland bakanga kwambara aka kenda ko kogana kitwa Bikini. Kuba umukobwa yakwambara ’Bikini’ mu irushanwa bamwe babifata nko guta umuco abandi bakabyita ibigezweho ’bidafite icyo bitwaye umuco’.
Mbere ya Ingabire Habiba undi mukobwa watinyutse kwambara ’Bikini’ ni Gisa Sonia ndetse wanasoje irushanwa agizwe Miss Africa Supranational 2015. Mu mwaka ushize nabwo Akiwacu Colombe yarayambaye ndetse asoza abonetse mu bakobwa icumi ba mbere bitwaye neza.
Hari abandi bangaga kuzambara bitwaje umuco bigatuma batabona amanota ndetse bikabaviramo gutsindwa kare .
3,335 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Muri Honeys abakobwa babacurika imitwe amaguru hajuru bakabashyiramo amacupa mu bitsina(Vedio)
SODOMA NA GOMORA,AKABARI NEW BEST BISHYURA KUREBA ABASAMBANA KU MUGARAGARO,BIRATANGAJE
Abahanzi bavukana Weseal n’umugore we Miss Sandra Teta ,Chameleon na Palaso basigaye bacurangira mu kabari kamwe (Video))
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply