umu amakuru- Abayobozi ba Redpaper bagejejwe imbere y’umucamanza icyaha cyo kugambanira igihugu cyakuweho | Umusingi

Abayobozi ba Redpaper bagejejwe imbere y’umucamanza icyaha cyo kugambanira igihugu cyakuweho

Please enter banners and links.

Kuri uyu wa mbere tariki 27 Ugushyingo 2017 abayobozi n’abanyamakuru b’Ikinyamakuru Redpaper bagejejwe imbere y’umucamanza bashinjwa kubuza umuteka Perezida Museveni na Gen.Salim Saleh na Gen.Henry Tumukunde Minisitiri w’umutekano ndetse no guhungabanye umutekano.

Aba bakaba bazira inkuru basohoye mu cyumweru gishize Kuwa 20 Ugushyingo 2017 yavugaga ko Perezida Museveni afite umugambi wo gukuraho Perezida Kagame ku butegetsi.

Abagejejwe imbere y’umucamanza barimo Arinaitwe Rugyendo, James Mujuni, Johnson Byarabaha, Patrick Mugumya, na Richard Tusiime, abanditsi bakuru barimo  Ben Byarabaha, Richard Kintu na  Francis Tumusiime.

Umucamanza Ereemye Mawanda mu rukiko akaba atigeze avuga ku cyaha cyo kugambanira igihugu nkuko bari bashinjijwe icyo cyaha mbere ahubwo bakaba bashinjwa gusohora inkuru iteza umutekano mucye hagati y’ibihugu byombi ndetse no kubuza umutekano Perezida Museveni na Gen.Salim Saleh ndetse na Minisitiri Gen.Henry Tumukunde.

Bimwe mu bitangazamakuru byo muri Uganda byanditse ko abayobozi ba Redpaper babonye inkuru mu binyamakuru byo mu Rwanda bayishyira mu cyongereza none ibakozeho.

2,245 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.