Umugabo wanjye ko agiye kunyirukana kubera gutosa matora nkore iki ?
— November 7, 2017
Please enter banners and links.

Shangazi ndagusuhuje kandi nkwifurije akazi keza ukora ko kutugira inama ,uyu munsi nkaba nshaka kukugisha inama kuko mfite ikibazo gikomeye cyo kugira amazi menshi aza iyo dukora imibonano mpuzabitsina n’umugabo wanjye aba menshi ku buryo na matora turyamira itoha bigatuma umugabo wanjye yimuka mu cyumba akajya kurara mu cyumba cy’abashyitsi.
Mu byukuri Shangazi maze iminsi mu mutima wanjye nshakisha umuti w’iki kibazo ariko narawubuze.Nagerageje ku byishyiramo ko ninjya kubikora n’umugabo wanjye njye ngerageza kuyafunga kubera ko bavuga ko ibintu byose ari mu mutwe naragerageje biranga.
Nanjyaga n’umva ko hari abagabo bamwe na bamwe bakunda abagore bafite amazi ariko ayanjye nanjye mbona ari menshi bikabije none nkore iki cyatuma agabanuka kandi n’umugabo wanjye akomeze kwishimira uburiri bwe kuko iyo abuvuyemo akajya mu kindi cyumba bintera guhangayika cyane nkanatekereza ko bishobora gutuma umugabo wanjye azageraho akanca inyuma.
Nagerageje kujya kwa muganga mbitekerereza muganga kugirango ambwire niba wenda ari indwara nshobora kuyivuza igakira ariko yambwiye ko ari uko Imana yandemye ati hari abagore bagira amazi menshi nkayo yawe abandi bakagira make abandi ntibagire na make ariko hakaba n’abayagira ariko ari kure kuyageraho bisaba ubuhanga bw’umugabo.
Inama ya Shangazi :Nshimiye uburyo wambwiye ikibazo cyawe ukirinda kuvuga amazina yawe ariko icyo kibazo umuti wacyo uri hagati yawe n’umugabo wawe kuko mwembi muzicare muganire niba mukundana koko mwibuke umunsi mwasezeranaga aho buri umwe yivugiye ngo haba mu byiza no mu bibi nzakomeza kugukunda nonese niba biri mu byo mwasezeranye ubu kuki akubonamo ikibazo ?kuki se wowe ugira impungenge z’ikibazo ufite?nonese wowe ujya umugisha inama yo kugufasha gushaka umuti w’ikibazo ufite?.

Ikindi iki kibazo giterwa n’ubushake bwinshi uko ubishaka cyane ukabikora ukanyurwa amzi aba menshi ahubwo ntibikwiye kuguhangayikisha kandi uzi ko iyo ufite ibibazo mu mutwe utameze neza n’imibonano mpuzabitsina itaryoha nkuko ubishaka ariko iyo nta bibazo umubiri uba ubikeneye kandi ukabikora uko ubishaka.
Inama nkugiriye rero rekeraho guhangayika kuko bizakubuza amahoro muri wowe ahubwo bwira umugabo wawe mu mutima mwiza ,mu mahoro uti cheri mfasha gushaka umuti niba ubona nkubangamiye mu buriri kuko umugabo n’umugore barafatanya muri byose kuko nawe siwowe wabyiteye kimwe nkuko nawe yagira ikindi kibazo ukamufasha byose rero n’ubufatanye hatabayeho ubufatanye ingo ntizakubakwa.
Icyo ntabwo cyakabaye n’ikibazo rwose ariko kubera ko bibaho rimwe na rimwe ugasanga abantu kubera wenda kutaganira cyangwa kubera izindi mpamvu ugasanga umwe agize ikibazo undi akamutererana kandi ari umutwaro wanyu mwembi mukwiye gushakira umuti kandi umuti uba uhari.
9,761 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Ese abagabo barabuze koko?Ese abantu babanye bakazakora ubukwe nyuma hari icyo bitwaye mu muco wa Kinyarwanda?
Umugabo iyo yirukanye umukozi wo mu rugo umugore akanga ko agenda bivuze iki?
Gushaka umugabo watandukanye n’umugore cyangwa umugore watandukanye n’umugabo hari icyo bitwaye ku bakobwa n’abahungu batarashakaho?
Uri umugore ukazana murumuna wawe mu rugo rwawe bikarangira umugabo wawe amuteye inda warakarira nde ?
HARACYARI URUJIJO KU ITABWAMURI YOMBI RYA MUTONIWASE KABATAYI NDETSE NAHO YEREKEJWE
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
1 Comment
Uzaze iwanjye ayo mazi niyo nshaka.