umu amakuru- Miss Vanessa Uwase yatangaje ko yasezeye ku businzi burundu. | Umusingi

Miss Vanessa Uwase yatangaje ko yasezeye ku businzi burundu.

Please enter banners and links.

Uwase Raissa Vanessa arinawe wabaye igisonga cyambere cya Nyampingaw’u Rwanda 2015,yatangaje ko nubwo yariyarabaye imbata y’ibisindisha ,yafashe umwanzuro  wo kubireka nyuma yo kumara amezi asaga 10 abitekerezaho.

Miss Uwase Vanessa avuga ko inzoga iyo agiye kunywa agomba kunywa kakahava ariko noneho ntagahato abikuye ku mutima yeruye ko inzoga kuri we ari icyaha gikomeye,yongera avuga ko zimubuza gukora imipangu ye y’iterambere.

Miss Vanessa Raissa Uwase

Mu gamagambo yanditse yagizeati”. “Mbere yo gufata icyemezo cyo kureka ikintu ndabanza nkabiterezaho cyane, iyo nkunze ndakunda cyane, nanywa nabwo nkanywa cyane ariko iyo nemeje kubireka sinjya nsubira inyuma ngo nzongere kubikora. Ubu mfashe umwanzuro wo kureka ibisindisha izo nanyweye zirahagije naboneyemo ibyiza byinshi ndetse n’ibibi bihagije”.

Kureka inzoga kwe yabigeragije kuva kera ariko bikanga doreko avuga ko guhera mu kwezi kwa mbere yari yihaye ishingano yo kureka inzoga bikajya byanga,magingo aya arashaka kurangiza umwaka nta nzoga yongeye kunywa.

Ubusinzi bwavuzwe kenshi kuri  Miss Vanessa,uyu Miss  Uwase Vanessa ntabwoyagiye yitwara neza doreko yaje no kugaragaraza amafoto yambaye ubusa hejuru mugihe yari Miss.
Ubusanzwe Miss Uwase Raissa  Vanessa ari muri bamwe bazi kumurika imideli hano mu Rwanda.

 

 

4,307 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.