umu amakuru- Umunyamakuru akaba n’umuyobozi wa Rwanda Paparazi yasezeranye nk’abazungu n’uwo bazabana akaramata | Umusingi

Umunyamakuru akaba n’umuyobozi wa Rwanda Paparazi yasezeranye nk’abazungu n’uwo bazabana akaramata

Please enter banners and links.

Mugisha Frank cyangwa Vd Frank n’umuyobozi wa Rwanda Paparazi ikinyamakuru cyo kuri interinet gikunda kwandika inkuru zigaragaza abakobwa bambaye ubusa abandi basambana n’ibindi nk’ibyo.

Vd Frank yamamaye cyane mu myaka yatambutse ubwo yari umwe mu bahanzi bakomaye icyo gihe, nyuma yaje kuva muri muzika yigira mu byo gukina filime, aba umunyamakuru magingo aya akaba yamaze gusezerana imbere y’amategeko na Chantal bari bamaze imyaka irenga ine bakundana.

Abamuherekeje muri uwo muhango wo gusezerana imbere y’amategeko n’umugore we Chantal bavuga ko yasezeranye nk’abazungu kubera ko hari abantu bacye cyane ndetse hakaba hari n’uwavuze ko iyo haje abantu benshi bitwara amafaranga menshi kandi muri iki gihe amafaranga yarabuze.

Mu bazungu usanga hatumiwe abantu bacye kandi nabo barayicyari ntabyo kuza gusa kurya no kunywa nkuko muri Africa ahenshi bimera.

Mugisha Frank ubu ni we muyobozi w’ikinyamakuru Rwandapaparazzi.rw hamwe na Kigaliwood Photo, kompanyi ikora ibijyanye n’amafoto. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Ugushyingo 2017 ni bwo yasezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge, nyuma y’uyu muhango hakaba n’imihango yo gusaba no gukwa, mu gihe tariki 05 Ugushyingo 2017 ari bwo hazaba gusezerana imbera y’Imana.

6,437 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.