umu amakuru- Igitekerezo :Harya umugenzuzi w’Imari ya Leta na PAC bamaze iki ko imitungo baruryi bayimereye nabi? | Umusingi

Igitekerezo :Harya umugenzuzi w’Imari ya Leta na PAC bamaze iki ko imitungo baruryi bayimereye nabi?

Please enter banners and links.

Nyuma yo kumva amakuru atandukanye y’uburyo umutungo wa rubanda cyangwa wa Leta ba ruryi bawumereye nabi kandi ntibafatwe abantu baribaza byinshi aribyo byatumye nanjye nibaza nti umugenzuzi w’Imari ya Leta Obadiya Biraro  na PAC bamaze iki?.

Iki n’igitekerezo cyanjye nshaka ko abantu batandukanye nabo bagira icyo babiganiraho wenda nabo tuvuga bikabageraho tukareba ko bakwikubita agashyi bakagira icyo bakora ba ruryi bagatangira gufatwa.

Byonyine uyu munsi nabonye inkuru zitandukanye zivuga ibigo bitandukanye byanyereje akayabo ariko ukumva bisa nkaho bitari icyaha.

Uyu munsi nabonye inkuru ivuga ko Nyamagabe ikimoteri cyatwaye agera kuri Miliyoni 230 ariko nta musaruro ,ukibaza kiba cyaragiye kubakwa harakozwe inyigo cyangwa ni ugutekinika kugirango abantu birire?.

Depite Murumunawabo Cecile uherutse kugisura we na bagenzi be, yavuze ko ubwo bahageraga basanze nta myanda ihaheruka ndetse n’imishinga yakabaye ibyaza umusaruro iyo myanda idakora.

Ahandi nabonye naho ni mu kigo cya WDA, PAC yashinjije kandi iki kigo gutanga asaga miliyoni 105 z’amafaranga y’u Rwanda yahawe rwiyemezamirimo wagemuye ibikoresho by’ikoranabuhanga byifashishwa mu biro mu kigo cya Leta kigisha imyuga n’ubumenyi ngiro ishami rya Karongi nyamara nyuma haza gukorwa isuzuma bagasanga ibyo bikoresho byari baringa ndetse na bike byagaragayemo bagasanga bitujuje ibyangombwa.

Ubundi ni uko itangazamakuru ryigenga rikennye kubera impamvu za politike ariko ubundi ryagakoze akazi gakomeye ko kugaragaza abo ba ruryi kuko ababishinzwe bisa nkaho babigize agakino ko kwirira.

Ubu ikibazo gikomeye gisigaye muri ba Rwiyemezamirimo nibo bakorana n’abayobozi amasoko ya baringa agatangwa abarya bakarya na PAC igateramo ikavuga bikarangirira aho n’umugenzuzi w’Imari nawe akaza ati ibigo runaka byanyereje za Miliyari bikarangirira aho ,hanyuma umuntu akaba yakwibaza n’iki gikurikira nyuma yo kugaragagaza abariye umutungo wa Leta?.
Hari bamwe bavuga ko umugenzuzi w’Imari ya Leta we ari ukugaragaza abariye umutungo wa Leta kimwe na PAC ibindi ubugenzacyaha nibwo buba bukwiye gukora ibikurikira ariko kuki butabikora ko buri gihe ibigo bivugwamo inyereza ari byinshi ni Turere ko bimaze kuba indirimbo amaherezo n’ayahe?.

Bamwe banyereje umutungo wa Leta wasangaga bahanishwa igihano cy’umwaka usubitse abandi bagahanishwa ngo gusubiza amafaranga ya Leta banyereje ariko se barayasubije?ese kuki bahanishwa ngo igifungo cy’umwaka usubitse?icyo nti cyakwitwa inyoroshya cyaha ku buryo n’abandi bashobora kujya banyereza bitwaje ko nabo bazakatirwa umwaka usubitse?.

 

Mu mwaka wa 2014 Minisiteri y’Ubutabera yasohoye urutonde rw’abanyereje umutungo wa Leta harimo uwitwa MUKESHIMANA Agnes mwene NDENGABAGANIZI na MUKANKWAYA Monique Umudugudu: Ruhinga Akagari: Ruhinga Umurenge: Busanze Akarere: Nyamagabe No.y’urubanza RP0377/12/TGI/NYG, 27/08/2014 uyu yahanishijwe Igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya 50,000, gusubiza ifumbire ingana 118,795 ingana na 25,537,499.

 

Imihanda usanga barayiriye ariko ntibivugwe kugeza ubwo Perezida Kagame avuga ko imihanda usanga ari myiza ariko ari duto barayiriye ku buryo imodoka kubisikana usanga ari ikibazo.

 

 

 

 

Iki n’igitekerezo cyanjye nanditse nyuma yo guhora numva ahanyerejwe za Miliyoni ariko ntibafatwe ngo bafungwe ,haramutse hagize undi ufite icyo yavuga kuri iyi ngingo ashobora kunyandikira nawe igitekerezo cye tukagitambutsa.

Gatera Stanley

0783664450

Umusingi1@gmail.com

533 total views, 7 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.