umu amakuru-  Impanuka y’ikamyo yishe umukobwa wari ukirangiza kwiga Makerere | Umusingi

aacci  Impanuka y’ikamyo yishe umukobwa wari ukirangiza kwiga Makerere

Please enter banners and links.

aacci

 

Doreen Tashobya yishwe n’impanuka y’ikamyo  ,umukobwa wa Rosemary Tumusiime umudepite mu gihugu cya Uganda ahitwa Entebbe .

Uyu mukobwa nibwo yari akirangiza kwiga amashuri y’isumbuye muri kaminuza ya Makerere muri Uganda .

Ikamyo yamugonze ari kuri moto atwawe n’umukozi w’iwabo witwa Patrick Busingye bose bakaba bitabye Imana uyu munsi taliki 21 Kamena 2016.

Frank Gashumba uzwi cyane kunenga ubutegetsi bwa Perezida Museveni ku rubuga rwe rwa facebook yanditse n’agahinda kenshi ku rupfu rw’umukobwa ukiri muto cyane wari urangije kwiga amashuri ye yisumbuye atangiye kugira ubuzima bwiza ,atangiye gufata ku mafaranga ,ashaka kugira urugo n’umuryango ko abantu badakwiye kwandika byinshi ko Doreen yapfuye ahubwo yasabye ko bakwiye guhaguruka bagasaba Leta ya Uganda igakora imihanda.

Acce

Accide

Uwo ni nyina bari kumwe

Acced

13509026_610157892467128_9171140357540931138_n

aacci

Gashumba yagize ati “nta mihanda y’imodoka nini ihari ndetse n’imodoka zingobokagutabara nta mihanda yazo ihari kandi ibi byose biteza impanuka zimaze guhitana ubuzima bwa benshi,ni ryari tuzamenya ibyo dukwiye kubona nk’abene gihugu”.

Ku mbuga zitandukanye zaba Facebook ,Twitter na Whatsap ubu inkuru ya Doreen niyo irimo gucicikana kubera akababaro abantu bafite kubura umwana ukiri muto cyane wari ugejeje igihe cyiza cyo kugira ubuzima bwiza kuri iyi none Imana ikaba imuhamagaye.Doreen Imana ikwakire mu bayo.

Muhungu John Kampala

2,239 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.