umu amakuru- Habaye impanuka ya Bus ya Ritco yari itwaye abaturage barimo n’abagiye kwamamaza Paul Kagame Iburasirazuba | Umusingi

Habaye impanuka ya Bus ya Ritco yari itwaye abaturage barimo n’abagiye kwamamaza Paul Kagame Iburasirazuba

Please enter banners and links.

Mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Nyakanga 2017, i Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba bw’u Rwanda, habereye impanuka y’imodoka ya sosiyete ya Ritco Ltd, yari itwaye abaturage bari bagiye mu bikorwa bitandukanye harimo n’abari bagiye kwitabira byo kwamamaza umukandida Paul Kagame wa FPR Inkotanyi uhatanira indi manda yo kuyobora igihugu.

Mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza no kwamamaza umukandida Paul Kagame wa FPR Inkotanyi byakomereje mu Ntara y’Iburasirazuba kuri uyu wa Gatandatu, inkuru ibabaje yanemejwe na Polisi yo muri iyi ntara, ni uko imodoka yari itwaye abari bagiye kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi yahirimye igashyira ubuzima bwa bamwe mu kaga kuko bakomeretse.

Icyakoze iyi modoka ntiyari mu zateguwe na FPR Inkotanyi zitwara abanyamuryango bagiye kwamamaza, n’ubwo hari harimo abitegeye ku giti cyabo bagiye kubyitabira nk’uko abaturiye aho yabereye babibwiye itangazamakuru.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba yabwiye itangazamakuru ko ntawe uritaba Imana gusa 6 bakomeretse ku buryo bukomeye.

Muri rusange yari itwaye abantu 52 naho abakomeretse bose hamwe ni 26, bajyanywe ku bitaro bya Nyagatare.

Umuturage uri ahabereye impanuka yadutangarije ko imodoka yiyubitse nta yindi bigonganye ndetse nta n’ikindi babonye cyaba cyabiteye, agakeka ko cyaba ari ikibazo cya mekanike yari yifitiye.Icyateye iyi Mpanuka ntikiramenyekana tukaba turi bubagezeho amakuru arambuye nitumara kuyamenya.

 

 

1,734 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.