umu amakuru- Mpayimana wiyamamariza kuba perezida yibarutse umwana w’umuhungu uzamusimbura | Umusingi

Mpayimana wiyamamariza kuba perezida yibarutse umwana w’umuhungu uzamusimbura

Please enter banners and links.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka, Mpayimana Philippe, yibarutse umwana w’umuhungu  bivugwa ko ariwe uzamusimbura muri politike arimo kubera ko avutse arimo gukora politike aho ashaka kuba Perezida w’uRwanda.

Mu kiganiro Mpayimana yagiranye na Royal TV mu ijoro ryo kuri uyu wa 21 Nyakanga 2017 ari kumwe na Dr.Frank Habineza uhagarariye Ishyaka rya Green Party  ni bwo yatangaje ko yibarutse umwana w’umuhungu.

Uyu mukandida wavuze ko natorerwa kuba Perezida atazemerera uwo ari we wese kubyara abana barenze batatu abyaye uwa gatanu nk’uko yakomeje abisobanura, icyakora ngo abo bana ntibavutse ku mugore umwe.

Yavuze ko uwa mbere yabyaye batatu, uwa kabiri akaba abyaye babiri, uwavutse ejo akaba ari umuhererezi.

Umuvugizi wa Mpayimana, Kayisire Vincent, yatangarije bimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Nyakanga 2017 ko umugore wa Mpayimana yabyariye ku Bitaro bya Muhima ndetse ko ubuzima bw’umwana wavutse na nyina bumeze neza akaba yanasubiye mu rugo mu Karere ka Nyarugenge.

Philippe Mpayimana yavutse mu 1970 mu mudugudu wa Gisenyi, Akagari ka Kirarangombe, Umurenge wa Busanze, mu Karere ka Nyaruguru.

Yize amashuri abanza, hagati ya 1976-1984 mu Kinyinya, i Masiga muri Nyaruguru, na Gihinga muri Bugesera. Yize amashuri yisumbuye hagati ya 1984 – 1990, ayasoreza mu ishami ry’indimi mu rwunge rw’amashuri rw’i Save mu Ntara y’Amajyepfo.

Mu 1992-1993 yigaga muri Kaminuza y’u Rwanda, ndetse hagati ya 2000 na 2003 akomereza amashuri muri Kaminuza ya Yaoundé muri Cameroun aho yakuye impamyabumenyi mu iyigandimi.

Ni umwanditsi w’ibitabo birimo icyo yise ‘Refugiés Rwandais Entre le marteau et l’enclume’. Ubwo yazaga mu Rwanda gutangira urugendo rwe rwo kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu yari aturutse mu Bufaransa aho yakoraga mu ruganda ry’indyoshyandyo, akanikorera ku giti cye.

 

 

1,970 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.