Kuki abagore benshi bakoresha uburyo bwo gufungisha urubyaro batabwiye abagabo babo?
— July 12, 2017
Please enter banners and links.

Ibitangazamakuru byo mu bihugu bikomeye byacukumbuye inkuru ivuga ko abagore benshi basigaye bakoresha uburyo bwo gufunga urubyaro by’agateganyo batabwiye abagabo babo.
Bamwe mu bagore babajijwe kuri Bukedde TV bavuze ko ikibitera ari uko hari abagabo batita ku nshingano z’abana ugasanga abagore aribo bahura n’ibibazo bonyine cyangwa bamara ku byara abagabo bakabata.
Ubundi inzobere mu by’imiryango bavuga ko buri kintu kiba kigiye kuba mu rugo umugabo n’umugore baba bakwiye kiganiraho bagafata umwanzuro utabangamiye umwe muri bo.
Umwe mu bagabo utaravuzwe izina rye yagize ati “kubera ko abagore basigaye bafata icyemezo bonyine batagishije inama abagabo babo bituma umugabo iyo abonye hashize umwaka hagashira undi umugore adasama atangira kwishakira undi mugore ku ruhande ugasanga bitangiye guteza kutumvikna mu rugo akenshi bikarangira umugabo ataye umugore akigendera”.
Umwe mu bagabo witwa Muzamiru abajijwe niba yakwihanganira kubana n’umugore kumara imyaka 5 batarabyarana yagize ati “ibyo biterwa n’umutima w’umuntu kuri njye byaterwa n’uburyo umugore wanjye ankunda ariko ari wa mugore ubuza umugabo amahoro n’imya 2 sinzi ko nayihanganira kandi kuri iki gihe mu gihugu cyacu abagabo iyo hari ubanye n’umugore nta mubyarire tuba tuzi ko bafungishije adashaka kukubyarira kandi hari igihe wa mugani abagabo babeshya abagore yamara kumubyarira akamuta akigendera niyo mpamvu abagore nabo bamenye ubwenge n’ubwo biteza kutizerana mu mago menshi”.
Muhungu John –Kampala
3,387 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply