umu amakuru- Batanu barafunzwe kubera urupfu rw’umugabo wishwe akaswe ijosi | Umusingi

Batanu barafunzwe kubera urupfu rw’umugabo wishwe akaswe ijosi

Please enter banners and links.

Amakuru uturuka mu Murenge wa Kageyo, Akarere ka Gicumbi, mu gitondo cyo kuwa 12 Nyakanga 2017, hatoraguwe umurambo w’umugabo witwa Nshimiyimana Faustin wishwe akaswe ijosi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, IP. Innocent Gasasira, yabwiye itangazamakuru ko uwo murambo watoraguwe mu murima kandi hari abakekwaho kumwica batawe muri yombi.

Yagize ati “Nibyo koko amakuru y’ibanze dufite ni uko yishwe akaswe ijosi. Hari n’abantu bakekwa, turacyabakurikirana, iperereza rirakomeje. Umurambo bawusanze hanze mu murima w’amasaka. Iperereza riracyakomeje kugira ngo tumenye neza abamwishe ni bande n’icyo bamuhoye.”

Polisi ikomeza itangaza ko abantu bagera muri batanu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uyu mugabo bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gicumbi naho umurambo wajyanywe ku bitaro bya Byumba.

2,856 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.